Amaze imyaka 20 ashakisha abana be 3 yabuze irengero ryabo
Mukamulindwa Béatrice utuye mu gihugu cy’Ububiligi avuga ko yasigiye musaza we wari mu cyahoze ari Komini Ntyazo ubu ni mu Karere ka Nyanza abana be batatu mbere ya jenoside yakorewe abatutsi 1994, agarutse mu Rwanda bakamubwira ko bashobora kuba barahungiye mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda kuva ubwo nta gakuru k’abo yasize n’ubu aracyashakisha.
Mu kiganiro Mukamulindwa Béatrice yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 16/07/2014 cyabereye mu mujyi wa Kigali yasobanuye urugendo rurerure yakoze nyuma ya jenoside, n’uko yazengurutse hirya no hino ashakisha abana be babuze muri icyo gihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Mukamulindwa avuga ko amaze kumva ko mu Rwanda hari kuba Jenoside yashakishije uko agaruka mu Rwanda kugirango arebe niba hari bamwe mu muryango we barokotse cyane ko yari yasize abana be batatu ajya mu Bubiligi.
Ageze mu Rwanda yifatanije n’abandi banyarwanda bose mu bikorwa bo kwibuka no gushyingura imibiri yari yandagaye, atangira kubaza amakuru y’abana be batatu, bisengeneza be ndetse na musaza we yasigiye abana.
Gacaca ngo itangiye nibwo yashoboye kumenya ko muramukazi we bamwishe, abandi bamubwira ko bahungiye mu gihugu cya Zaire y’icyo gihe, ajyayo gushakisha agera i Goma na Bukavu ariko ntiyababona, uko yegendaga ashakisha uyu muryano we ni nako yahuraga n’abandi bafite ikibazo nk’icye atangira kubyakira nubwo bitari byoroshe.
Mukamulindwa, yavuze ko yigiriye inama yo gutangiza umushinga yise “ijwi ry’umubyeyi utihebye” ( Cri du Coeur d’une mère qui Espère) kugirango afashe n’abandi gukira ibikomere basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse anafatanye n’abandi gukusanye amakuru arebana n’abana baburanye n’imiryango yabo muri jenoside.
Uyu mubyeyi avuga ko ikimushishikaje ari ugutanga umusanzu wo gushakisha amakuru y’aba bana bari hirya no hino baburanye n’imiryango yabo wenda bakiriho, nubwo baba bari mu miryango ibafashe neza ibi byose avuga ko yifuza kubigeraho ku bufatanye n’inzego zitandukanye.
Jenoside mu buryo butandukanye yagize ingaruka nyinshi zikomeye ku mitima y’abanyarwanda. Ababyeyi babuze abana babo bakaba batanazi neza niba barapfuye cyangwa bakiriho usanga n’ubu bagifite agatima ko hari ubwo abana babo baba bagihumeka.
Umushinga “ijwi ry’umubyeyi utihebye” ufite icyicaro mu karere ka Rubavu, ukaba warabonye ubuzima gatozi mu mwaka wa 2011, ukorera kandi mu mujyi wa Kigali urateganya gutangiza imirimo yawo mu turere twa Musanze na Rubavu, kuva watangira umaze guhuza abana batandukanye n’ imiryango yabo barenga batanu bari baraburanye kuva mu myaka 20 ishize.
MUHIZI Elisee
ububiko.umusekehost.com
12 Comments
Yoo Beatrice komera nshuti Imana yo izi byose izatume umenya amakuru yabana bawe gusa icyo nakubwira nuko muri Ntyazo ari hafi yiwacu harokotse umurame pe kereka niba bari begereye uruzi bakaba barahungiye iburundi nonese wowe urumva inzira ya congo bari kuyicamo gute ko ntawarengaga umutaru hariya barishe bikabije sinziko abo bana bakiriho barakubeshya pe
Mwa ba Maman mwe rwose mwihangane niba hari abakiriho Imana izabahuza nabo.
Mubyeyi ihangane, nakugira inama yo gushakishiriza mu bigo binyuranye byita ku bana b’imfubyi, kuko hagiye harimo abana bafatwa nk’abatazi inkomoko. Niba wibuka amazina yabo n’igihe bavukiye wakwiyambaza Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana (NCC) ikagufasha gushakisha kuko izi ibigo birimo abana/abantu bakuru batakiri abana kandi batazi aho bavuka ndtese n’ababyaye kuko batandukanye bakiri bato.Nkwifurije kwihangana.
Mureke duce iteka mu Rwanda ko ntawe ugipfuye ,duce iteka mu Rwanda ko ntawe ukimwishe……
hanyuma se amazina y’abo bana ntayibuka ko nabyo byafasha wenda uwaba aheruka amakuru yabo akaba yamubwira!
Béatrice ihangane pe!Abakuzi twese turagusengera.Wabuze abana, usendwa n’umugabo mwarimwarababyaranye, mbese ahuye n’uruva gusenya!
mumpe telefon zuwo mumama muvugishe murakoze
ushobora ku mwandikira kuri [email protected]
mama ihangane pe!bigoye nukuri ariko ntakundi akaje karakirwa nubwo katamenyerwa,najye nabuze imiryango ,,najye narashakishije ndaheba ariko pfite ibyiringiro byuko nzayibona gusandifuza gufatanya nawe ndetse nundi wese wumva bimukoraho.
ibyo byo gusendwa se byo ubizanye ute nshuti, ndumva bitatureba ahubwo tumufashe abone abana be niba bakiriho, naho ibyo ni ukuvanga ibintu.
mama ihangane pe!bigoye nukuri ariko ntakundi akaje karakirwa nubwo katamenyerwa,najye nabuze imiryango ,,najye narashakishije ndaheba ariko pfite ibyiringiro byuko nzayibona gusandifuza gufatanya nawe ndetse nundi wese wumva bimukoraho.
Birababaje cyane. Icyo ntashidikanyaho ni uko hari Birakomeye.Gusa,KWEGERA imana bishoboza ibikomeye. Babaye bakiriho Nyagasani agufashe ubabone. Batakiriho, nibura uzabone amakuru y’urupfu rwabo. Mfite muramukazi wanjye muhuje ikibazo, umwana we yatawe na nyirakuru na nyirasenge, bamusiga ku gasozi ahantu atazi ari muzima barigendera. Na nubu nta gakuru kabo . muhuye, numva hari icyo byamufasha, kuko kugeza ubu azi ko ari umusaraba ahetse wenyine ku isi. Nyagasani agukomeze.
Comments are closed.