Digiqole ad

Jean Losciuto uje gutoza Rayon yageze mu Rwanda

Kanombe – Jean François Losciuto ageze i Kigali kuri uyu wa 19 Nyakanga hafi saa tatu z’ijoro, yaje kwakirwa n’abayobozi ba Rayon Sports n’abafana benshi ba Rayon Sports bambaye ubururu n’umweru.

Ibubomoso ubwo uyu mutoza yari i Kanombe
Ibubomoso ubwo uyu mutoza yari i Kanombe, iruhande rwe hari Gakwaya Olivier umunyamuryango wa Rayon Sports Ltd

Akigera mu Rwanda yabwiye abanyamakuru ko nubwo yari asanzwe aziko Rayon Sports ifite abafana benshi ariko bimutunguye cyane uburyo baje kumwakira ari benshi cyane akigera mu Rwanda. Ibi ngo biramushimishije.

Uyu mutoza w’Umubiligi yavuze ko aje gufatanya na Rayon kugera kuri byinshi bishoboka bahereye kuri CECAFA y’amakipe izatangira mu Rwanda mu kwezi gutaha.

Yatangaje ko Rayon yari asanzwe ayizi kuko yajyaga areba tumwe mu duce tw’imikino yayo kuri Youtube.

Avuga ko muri Togo aho yatozaga yafashije ikipe kugera mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Africa bityo aje kugerageza kugera kuri byinshi na Rayon Sports y’i Nyanza.

Biteganyijwe kuri iki cyumweru uyu mutoza yerekeza mu karere ka Nyanza aho ajya kwerekwa abakinnyi gusinya amasezerano no gutangira akazi.

Aje gusimbura umubiligi mugenzi we Luc Eymael uherutse gusezera muri Rayon Sports kubera ibihano yari yarafatiwe n’ubuyobozi bw’Umupira w’amaguru mu Rwanda.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2014 yatozaga mu ikipe ya Anges de Notsè FC yo muri Togo.

Loscuito ageze ku kibuga cy'indege
Loscuito ageze ku kibuga cy’indege yakiriwe na Charles Gakumba (ibumoso) akaba Vice President wa Rayon Sports na Olivier Gakwaya
Akireba imbere uko abantu bari baje kumwakira yatunguwe
Akireba imbere uko abantu bari baje kumwakira yatunguwe
Abafana ba Rayon Sports baje kumwakira bari benshi ku buryo byabaye ngombwa ko na Polisi iba ihari
Abafana ba Rayon Sports baje kumwakira bari benshi ku buryo byabaye ngombwa ko na Polisi iba ihari
Yatangaje ko ari ibyishimo cyane kuba yakiriwe gutya bwa mbere mu Rwanda
Yatangaje ko ari ibyishimo cyane kuba yakiriwe gutya bwa mbere mu Rwanda
Avuga ko aje gukora ibishoboka agashimisha aba bafana
Avuga ko aje gukora ibishoboka agashimisha aba bafana
Mu nzira agana ku modoka yamuteganyirijwe
Mu nzira agana ku modoka yamuteganyirijwe

 

Photos/P NKURUNZIZA/UM– USEKE

Jean Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • turamwishimiye kdi ntazahemukire cg ngwababaze imbaga yabanyarwanda bakunda gikundiro doreko tuyikunda byabuze urugero. twebwe dukeneye ibikombegusa .

    • bibaye byiza , mwazegera andi makipe akabereka , uburyo mutoranya abakinnyi nabatoza, kuko byaragaragaye ko ntabyo mwishoboreye, imyaka ibaye myinshi rwose mwisubireho, mujye mubaza muri kiyovu, police fc, espoir fc, musanze fc, etencel fc nizindi , nkuko mubizi ibibazo muhura nabyo zo ntabyo zibona kubera iki, nuko zishaka abatoza bazi ,basobanukiwe, nabakinnyi basobanukiwe kandi basobanutse, mwisubireho kabisa murangiriza Ruhago yacu.

    • Dore kandi wari utangiye neza none usoje ubisenye byose, ibabaza imbaga yabanyarwanda se n’Amavubi ????? hanyuma andi ma ekipe arenga 10 abakunzi bayo bo sabanyarwanda, icyo nicyo kibazo cyanyu cyo kwibeshya abo muribo, ningano yanyu. sobanukirwa neza, Imbaga yabanyarwanda, ekipe yabo n’Amavubi Stars, ntimukayobye abanyarwanda, gasenyi nayo nkizina ryayo ifite abakunzi bayo , banahurira kandi muriyo mbaga yabakunzi bamavubi stars nubwo mpamya ko abagasenyi bakunda amavubi ari bake !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! rero ngo baratoranya igasigara !!!

      • Umva Kan, yavuze imbaga y’abanyarwanda bakunda rayon. birasobanutse rero imbaga ni umubare w’abantu benshi ariko bikavugwa iyo ushaka kuvugira icyarimwe. niba wowe rero uri mu batayikunda ntiwibonemo.

  • Mrabantu babagabo peeee!Gikundiro oyeee hora ku isonga

    • Ese kwisonga muyifuriza nuguhora kuri uriya mwanya iriho, ntimwifuza ko yakwigira imbere , cg se ikivugurira mumyitwarire , ikipe yigira nkumwana windizi, iyo batayibye baba bayisifuriye nabi,  cyakora ikwiye kwigira kuzindi haribyo yazikuraho byayifasha, naho ubundi imeze nkumuntu wigeze kwigenza nyuma akaza guhura nikibazo cyo guhuma , akaza kwibwira ko azakomeza kugenda aho yari azi nkambere akibona, ntamenye ko hari byinshi bihinduka umunsi kumunsi, na gasenyi nayo niguma muribyo izasigwa niterambere isigare isiganuza uko izindi zayisize.

    • Abanyagasenyi ,ikibazo cyanyu muri ndashima, nta nurukundo mugira, uruzi ngo muanirwe no gushimira APR FC yabafashije kureba hanze umwaka utaha, mwari mwararebye hejuru, APR FC ibabona nkabavandimwe ariko ntabyo muzi, icyanyu nibaratwanga nandi matiku adafite ishingiro, gushimira numuco wacu ntagisebo kirimo nizere ko muzabikora .

  • nyamuneka turabasabye ba giti mu jisho mutongera kutuvangira ku basitari twizanira baba abakinnyi cyangwa abatoza !!!??? musubize amaso inyuma …Saido,Raoul,Bogota,Luc Eymael n’uwamubanjirije,komite yose yangijwe,cedric byageze no kuri Makenzi,MTN,TIGO…. aha hose twagiye tuvangirwa.nimureke dukore competition umugabo atware ibikombe.

    • Saido,Raoul,Bogota,Luc Eymael n’uwamubanjirije,komite yose yangijwe,cedric byageze no kuri Makenzi, nimuzana abandi nkaba nihahandi hanyu , ntabasitari babarimo ntibazigera baba nabasitari, mujye muzana abafite uburere bwo kubaha amategeko ninzego zibayobora , naho ubundi muravomera mukiva!!

  • ni byiza.mudufashe rwose abo bibabaje mwihangane maze umugabo ajye atwara ibikombe.ntitwakwibagirwa saido,raoul,jano,bogota,luc n’uwamubanjirije,mtn.tigo na makenzi ngo birenda kumugeraho,cedric n’abandi ba star twizanira cg dushaka kwizanira tukavangirwa.

    • Ariko se Habimana Claude, ndashaka kukubaza ikibazo kimwe,ngo abo bibabaje, ubo hari uwanga ibyiza byaza murwanda, kandi umenye ko uwikeka amabinga burya aba ayafite, ndagirango nkubwire ko niyigira indiscipline nkuwamubanjirije, ntabwo abashinzwe gukosora bazabyihanganira , kandi nibwira ko bangirikira mumakipe yanyu kuko iwabo imyitwarire baba bayifite, kuzana abo banya kinyabupfura gike basuzugurira police yigihugu mpamya ko niyiwabo i Burundi batayisugura,ese ubundi ibyo birara mubizana mutabibona ,mwagiye mubanza mukabaza CV zabo, u Rwanda sigihugu cyorora abatararezwe, mumugire Inama hakiri kare, uko abandi batoza bitwara.

  • Mbega byiza Gikundiro oyee aho bukera mukeba aragira ibibazo.

  • GASENYI DISI!!!!  UWO MUGAGO YAMBAYE NEZA PEEEE  UMUKARA NUMWERU!!!!   NIBA MUSHAKA IBIKOMBE  MUGOMBA KUGABANYA  INDURU MURUNVA  ….  ikindi kandi  mwibagirwe akayi kongeyeho akavuyo kanyu …… sawaaaaaaaaa 

  • Ndagirango ngaye wowe wiyise against gasenyi, jan, m, kan,felicien na
    annet ko bavuga ibyiza bifuza ku mutoza uje gutoza Rayon Sport
    mukagaragara nk’abafite agahinda kenshi, ese umukeba ufana ntago wifuza
    ko yahura n’ikipe ikomeye kugirango urebe ruhago iryoheye ijisho, kandi
    nawe iyo kipe yawe ihavane umwitozo yanasohokana mu gihugu igaragara
    nk’iba muri competition ifatika. ngaruke ku wiyise annet ko waciriye
    urubanza abandi ko ari indiscipline bafite ikinyabupfura gike hari
    urukiko uzi rwabahamije icyo cyaha ukaba ubigenderaho ufite gihamya,
    sigaho kwandagaza abandi icyawe( ikinyabupfura gike) wagishyize ahagaragara twakibonye.
    wowe se wiyise m uvuga ko abantu ari indashima ko ushimira uwakugiriye
    neza cyangwa ufite igkorwa yagukoreye harya burya ngo apr yahaye Rayon
    Sport umwanya wo gusohoka ko se itayisabye kuwuyikorera iyo ibireka
    igasigara ku rugo ahubwo ngirango niyo yagashimiye uwayikuriyemo Amissi
    Cedrick kuko iyo atabikora kare ntiyari gucika Rayon. none se wowe
    wiyise kan ko bavuga imbaga y’abanyarwanda bafana Rayon/Gikundiro
    ukababara ntago ari byo barabeshya se? erega igihe cyose ukuri kurigaragaza. ngaho rero uwiyise felicien we ati
    bibaye byiza , mwazegera andi makipe akabereka , uburyo mutoranya
    abakinnyi nabatoza, hanyuma se abo yatoranyije batuma ya kikpe ufana
    idahura n’ihurizo kugera n’ubwo ishakira ahandi, ibyari byo byose ibyo
    Rayon yakoze ntibigomba kugushimisha nk’umukeba aliko ujye wihangana izo
    nama nziza ufite uzazitwara muyo ufana ho zatanga umusaruro kandi
    zirakenewe. ndagije nshima komite ya Rayon Sport kubera gahunda nziza
    bakomeje kugaragariza abakunzi bayo. Muhorane n’Imana mubyo mukora byose.

    • HANYUMA SE SADRICK RAYONS SPORT ITSINDWA UMUKINO WAMBERE NTIYARI ARIMO, ESE UBUNDI MUZANA ABIKI KO MUBA MUDASHOBOYE KUBAHEMBA, SABO MWABURA, RAUL MURAMUKIZE ,ARIKO UWO WE NIMWIBESHYA MUKAMWAMBURA AZABAGEZAYO!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish