Digiqole ad

Umuhanzikazi Khadja Nin ari i Kigali

Khadja Nin icyamamare muri muzika yageze i Kigali mu ruzinduko bwite n’umuryango we nk’uko bamwe mu nshuti ze babitangarije Umuseke.

Khadja Nin ku Rwibutso rwa Gisozi
Khadja Nin ku Rwibutso rwa Gisozi i Kigali

Uyu muhanzikazi yagaragaye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi kuri uyu wa 21 Nyakanga we na bamwe mubo mu muryango we baje kureba amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Khadja Nin ubu w’imyaka 55 ni umunyamuzika wamamaye mu gihe gishize kubera indirimbo nka yakoze zakunzwe cyane harimo  “Sina Mali, Sina Deni”,  “Wale Watu”  “Sambolera my son” “Mzee Mandela“, “Africando” n’izindi.

Khadja Nin yashakanye na Jacques Bernard uzwi cyane nka Jacky Ickx wahoze atwara imodoka mu marushanwa ya Formula One.

Khadja Nin yavukiye mu gihugu cy’Uburundi mu 1959, mu muryango we w’abavandimwe umunani  wabagaho mu buzima bwo gukunda umuziki.

Yize umuziki kimwe na bamwe mu bavandimwe be batandukanye gusa we akagira umwihariko w’ijwi ridasanzwe. Avuga ko akiri umwana yakundaga ibihangano bya  Myriam Makeba.

Ku myaka irindwi  yatangiye kuririmba muri Chorale i Bujumbura ndetse rimwe na rimwe ikajya iririmba muri Katederali nkuru ya Bujumbura.

Muri 1975 Khadja Nin yagiye muri Zaire (ubu DRC) gukomeza amasomo ye,  aha yari afite imyaka 16. Yahavuye ahagana mu 1980 ajya gutura mu Bububiligi ari naho aba kugeza ubu.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ongeraho, iyitwa  “Africando”

  • Yoo, ari he ngo nzajye kumuramutsa? ndibuka koko twicaranaga mw’ishuli,

Comments are closed.

en_USEnglish