Kigali nziza na Kigali yindi !!
Kigali ni nziza! Isuku, amazu mashya maremare kandi meza, quartier zigezweho, imihanda mishya itatse amatara, ubusitani ku mihanda… ni bimwe mu byiza ubona iyo utembere umujyi wa Kigali wigendagendera ‘inyuma’. Uramutse uvuye Kampala, Abidjan cyangwa Kinshasa wakwikundira i Kigali aho uhumeka neza. Ariko iyo winjiye imbere muri za quartier za rubanda rusanzwe uhasanga indi Kigali idasa n’iyo wabonye.
Ni ibisanzwe ku mijyi myinshi muri Africa ko habaho ibice bituwe mu kajagari, bibamo umwanda ukabije, bicururizwamo ibiyobyabwenge, bibamo indaya n’utubari tubi cyane byinshi, utwana twinshi ku mihanda, insoresore zirakaye zuzuye amarangi ku mubiri n’ibindi bidaha isura nziza umujyi.
Gusa mu mpinduramatwara u Rwanda rurimo ibi ntibikwiye kandi ntibikwiye kwitwa ibisanzwe nk’uko ahandi mu karere no muri Africa byifashe.
I Kigali hari uduce twinshi tumaze kuba icyitegererezo mu myubakire igezweho ndetse n’impinduka ikomeye ku mujyi mwiza, hari ariko utundi duce winjiramo ukagirango ntabwo ari i Kigali, abahatuye ariko usanga bavuga ko ahubwo aribo banyakigali.
Imiturire iteye ubwoba, umwanda ukabije, ubwiherero buteye inkeke n’ibindi bibi bitari ibyo abanyarwanda bakwiye nk’uko abayobozi bakunda kubivuga.
“Ibibi sibyo abanyarwanda bakwiye, bakwiye ibyiza”, aya ni amagambo akunda kugarukwaho na Perezida Paul Kagame, ariko iyo bigeze mu bayobozi bo mu nzego zo hasi ye, usanga bo basubiza bati “Biriya ni ibisanzwe n’ahandi mu bindi bihugu birahari, ariko turi gukora ibishoboka ngo bimere neza, ingamba zarafashwe”. Nuko imyaka ikicuma ahitwa ‘mu kajagari’ hakitwa gutyo, ahitwa ‘Ndjamena’ hakitwa ‘Ndjamena’ bityo bityo…
Umuyobozi ushinzwe imiturire mu mujyi wa Kigali Liliane Uwanziga Mupende yabwiye Umuseke ko ikibazo cy’imiturire idahwitse ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwaguhagurukiye gusa atari ikintu cyo gukemura ako kanya kuko ngo guha isura nshya umujyi bizakorwa mu byiciro bizajya bifatwa muri buri myaka itanu.
Hashingiwe ku gishushanyo mbonera, ku ikubitro ibice byo mu mujyi rwa gati aho bakunze kwita muri “ Quartier Commercial” na “ Quartier Matheus” no mu bice biri kugenda byubakwamo amazu agiye umujyo umwe.
Mu bice bituwemo kandi by’akajagari, Uwanziga Mupende avuga ko n’ubwo hari hasanzwe hariho gahunda yo gukangurira abafite inyubako bigaragara ko zishaje kuzivugurura ariko hazanashyirwaho uburyo bwo kuvugurura ku rwego rusange mu gihe ikiciro cyaho kizaba kigezweho.
Asobanura uburyo iri vugururwa rizakorwa yagize ati “ mu bice bisanzwe bituwemo nk’i Nyamirambo, mu gihe ikiciro cyaho kizagerwaho nabwo hazashyirwaho igishushanyo mbonera cy’inyubako zihakenewe ariko zidatandukanye cyane n’izari zihasanzwe kugira ngo umwimerere w’aka gace ugume ari wa wundi ndetse n’ibisanzwe bihakorerwa ntibihinduke”.
Gusa ngo hazashyirwaho korohereza abaturage mu myubakire nk’uko yakomeje abitangaza agira ati “ turi kugenda twiga uburyo buboneye buzakoreshwa, ku buryo abaturage bazaba badafite ubushobozi buhagije bazajya bashyirwa mu matsinda bakubakira hamwe kugira ngo n’uwari ufite ubuso buto bitewe n’ibyo atunze abonereho”.
Ngo hari kwigwa kandi uko ahantu runaka hakenewe kubakwa hazajya hahabwa umushoramari akubaka inyubako zisabwa ku buryo yaba ari iy’amagorofa maze umuturage agahabwa aho kuba ariko hangana n’ubuso yari asanganywe nta mafaranga atanze.
Ku bijyanye n’isuku nke igaragara muri za quartier zimwe na zimwe, Uwanziga Liliane Mupende yavuze ko hasanzwe hariho itsinda rigenzura ibijyanye n’isuku mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali icyo gukora ari ukubasaba kwikubita agashyi bagakorana n’inzego z’ibanze mu kubungabunga isuku muri Kigali hose.
Nubwo impinduka z’umujyi wa Kigali zisa n’izireba abayobozi, abaturage nabo hari ibyo baba bakwiye kwikorera, cyane cyane isuku aho batuye no muri quartier babamo kugira ngo umujyi wa Kigali use neza inyuma (ahaboneka) ndetse n’imbere (hirya muri za quartier).
Abaturage nidukore ibyo dukwiye gukora ibyo abayobozi bagomba gukora tuzajya tubibababaza… Impinduka ngo ni mu mutwe.
Photos/M NIYONKURU/UM– USEKE
Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com
16 Comments
Nshimishijwe no kumva ibyo Madamu Liliane Uwanziga Mupende yavuze, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali uriga uko ahantu runaka hakenewe kubakwa hazajya hahabwa umushoramari akubaka inyubako zisabwa ku buryo yaba ari iy’amagorofa
maze umuturage agahabwa aho kuba ariko hangana n’ubuso yari asanganywe
nta mafaranga atanze. Ibyo bishobotse byaba byiza.
Ariko se uwo mushoramari yaba abigirira ubuntu? Inyungu yakura muli bene uwo mushinga ni iyihe?
Ndakwemeye tu!!!!! analyste
nkurikije igihe gishiize mbona twarateye imbere cyane gusa mwebwe mwanakabije none se Kigali igizwe n’akagari ka Kabeza gusa? muri jenoside ibintu byose byarangiritse ku buryo nyuma y’imyaka 20 hamaze kugerwaho ibintu byinshi rwose ndabona iyi nkuru yanyu ikabije kubogama.
Ntibabogamye kandi ntibanavuze ko ntacyagezweho. bakoze igereranya. ntawe bagaye ariko berekanye ko tugifite ibyo gukora. Bravo Umuseke!!!!
Good job umuseke.com!!!kandi iyo babasabye kuhimuka kugirango hubakwe hase neza cyane ejo bajya kumaradio ngo basenyewe kandi babanje kwingingwa!!!
nta mwana uvuka ngo yuzure ingobyi, turebe nibimaze kugerwaho mumugi wa kigari tugereranije ni imyaka ishize, ariko kandi imyumvire yabantu bamwe ntirajya muburyo bwo kumva icyerekezo, kuko iyo ugeze nkinyamirambo usanga nabantu bafite ubushobozi ariko badashobora kukwemerera kubaka amazi afatika ukibaza impamvu , leta yabasaba abantu kwimuka ngo hubakwe bijya ni icyerekezo kandi babinginga ugasanga ntibabyumva, tutagiye kure muzarebe nkabatuye mumanegeka, kugirango baveyo leta iba yingize yakubise amavi hasi kandi ari ubuzima bwabo iri kurengera , kandi Ibiza byaza byabangirirza bakagaruka gutakambira leta kandi yarababwiye kuva cyera kuhava, ni ikibazo ahenshi cyimymvire
Yewe hari ibibereye ijisho n’ibirbihiye Ibi bitwereka ko hari intera ndende mu mibereho y abakize n’ abakennye ariko iyo havugwa iterambere ntirishobora kugwa ku bantu bose icyarimwe nk’aho ari Manu yo mw’ijuru, hari ababikora bigakunda abandi bakagerageza bikanga abandi nabo bakaba abo gutungwa no gukorera ba bandi bakize..Ubwo n’ubusumbane buri kw’isi kandi ntabwo bwenda gushira. Gusa icyo twakwishimira n’uko bariya batuye mu buryo buhabanye bose Imana aryo ibabeshejeho. Dushake gutera imbere ariko tunashima. buriya wasanga bariya bibereye muri turiya tuzu bifitye amahoro kurusha ba nyir’imiturirwa.
none se kigali n’iy’abakire gusa??????? Aba bari mu mazu ashaje sibo babyifuza kandi twirirwa twumva abagerageje kuvugurura ariko bakabasenyera ngo ntibabyemerewe.
NGIBYO NGIYO KIGALI NAMAJYAMBERE ….!!!!!!!!!!!!!!!!!!1111111
muri ino myaka 20 ishize Kigali yarahindutse bitangaje kuburyo uwuhaheruka icyo gihe atahamenya, ubona kigali iri gutera imbere byihuse kandi n’ibyo kwishimirwa
Ibi nibyiza kutwereka umujyi wacu uko uteye mujye munavuga uko mwafasha kugirango akajagari kabe kagabanuka ingamba .Mujye shyiraho amazina y’ahantu byajya biba byiza hose.
Umunyamakuru ko atatweretse aho we atuye, ngo turebe ko naho hafite imiturire igezweho?!!!Ngo ujya gutera uburezi arabwibanza; yagombye kuba yihereyeho…
Jye nshimiye cyane ibitekerezo duhawe na @manzi na @Bohnome. Umujyi wacu uteyimbere ku buryo butangaje muli iyi myaka 20 ihise, ariko turacyafite urugendo rurerure cyane kugirango buli muntu agire aho atuye hakwiye. Ibyo byose bikeneye gukora turushijeho ngo dukomeye tuvane benshi mu butindi, bagire ubushobozi bwo kwiyubaka no kwiyubakira bikwiye. Ayo mafoto ya “Kigali yindi” aratwibutsa yuko nubwo duteye intambwe ishimishije, aho dushaka kugera si hafi kandi inzira iracyazamukaho, nti ishashe gusa. Ariko kandi nabo baba muli Kigali yindi bagomba kubenya ko kubazamura babifitemo uruhare. Icyangombwa si ukwikanira imigisha y’abandi; igikenewe n’ugushyira ingufu ku kazi ngo nabo biteze imbere bashobore kwiyubakira ayo mazu agezweho, atuwemo n’ababa muli Kigali “nziza”. Ali leta, ali buli munyarwanda uyu mushinga tuwufitemo uruhare twese, bitavuye ku buntu ahubwo ali ukwishakira ejo heza hazaza hacu twese.
urebye ukuntu hariho ikibazo cyo gukodesha mu mujyi wa kigali ukareba ukuntu hazamuka amazu abantu baciriritse batabasha gukodesha ndavuga ariya mazu meza atwara za miliyoni nyinshi hakwiriye abashoramari bubaka amazu menshi y’amagorofa afite ibyumba bitandukanye ajyanye n’ubushobozi bwa rubanda ruciciritse kandi akajyana n’igishushanyo cy’umujyi abantu bose bakabona aho gutura heza kandi hadahenze kandi hatazateza ibibazo byo gusenya cyangwa kwimurwa ku nyungu rusange. Abantu bakayahabwa mu buryo bw’ikodesha gurisha akazagera aho akaba ayabo burundu. Byakemura ikibazo cy’imiturire ndetse n’icy’ubukode bukaze muri Kigali.
Nshimishijwe n’uruhande rwiza nk’umuntu umaze imyaka 20 ntagera i Kgali kandi nyizi narayituyemo kuva 1976. Ibyo byose “by’ahabi n’aheza” ni indices za underdevelopment, aliko icyangombwa ni uko hali ugutera imbere. Ubuyobozi buzakosora ibigoramwe. Yewe, ntanze urugero: muli South Africa, kandi ali igihugu kili imbere cyane, imigi yubatswe kuburyo buhebuje, aliko locations alizo slums, ibyo mwe mwise akajagali, zituma umuntu yibaza icyo ubwigenge n’amajyambere muli Africa bishaka kuvuga.. Kuko ubonye nko muli Cape Town aho bita Constantia, hameze nkabya bishushanyo byerekana paradizo umuntu abona ku bitabo by’aba Jehovah Witnesses, noneho ukareba akajagali kitwa Nyanga, Delft, Imizamo Yethu,.. wibaza niba ali igihugu kimwe n’abaturage bamwe ubona imbere yawe. Ubwo simvuze Sandton muli Johannesburg uyigereranyije na za Alexandra, Soweto, Moroka, cyangwa Durban uyigereranyije na Kwa Mashu, aho umuntu yica undi amuziza isegereti cyangwa gusa ko asa neza….Gusa u Rwanda ni cas exceptionnel kubera ibyo twese tuzi twaciyemo, hence nishimira cyane uruhande rwiza, nkaba gusa nsaba Imana n’abayobozi gukora uko bashoboye kugira ngo ubwo bwiza ntibuzabe ” a mirage” kuli rubanda rugufi aho kuba ” a miracle”nk’uko bishobora kugaragalira bamwe.
wowe witwa Deogratias iki gitekerezo cyawe ni nta makemwa kbsa. gusa n’ubwo nta byera ngo de, urabona ko U Rwanda ruri kugerageza kuzamura urwego rw’imiturire hatitawe kuri Cartier zimwe na zimwe ni byiza kuko n’abaturage ubwabo babigiramo uruhare bakagerageza uko bashoboye Leta nayo ikagerageza kubunganira, Ariko rero nka hano South Africa usanga benshi usanga nta bushake bafite ni gute waba uri umuntu muzima wuzuye mu mutwe, ufite akazi permanent uzategereza ko Leta izakubakira ugataha izuzuye ahubwo ukishimira kugenda muri BMW cyangwa GTI Nta hantu ho kuba ugira? ibi ndabivuga kuko mfite ingero z’abantu benshi nzi bafite akazi keza ariko ugasanga arishimira kuzanira umugore iwabo mu cyumba!!!!!!!!!!!!!! aha muri izi cartier wavuze zose abantu baho abenshi ntibashaka gukora n”abakora nta bushake bagira kuko bazi ko bategereje imyigaragambyo bakabaha amazu y’ubuntu!!!!
Comments are closed.