Digiqole ad

Imodoka nini 35 ziyongereye mu zitwara abagenzi i Kigali

Remera – Imodoka 35 z’ubwikorezi rusange zigenewe gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali zamuritswe kuri uyu wa 14 Nyakanga, izi modoka zizajya zitwara abagenzi muri Kigali muri kompanyi za KBS, Royal na RFTC.

Zimwe mu modoka zamuritswe none
Zimwe mu modoka zamuritswe none

Muri uyu muhango kuri uyu mugoraba wo kuwa mbere byatangajwe ko izi modoka ari ishoramari rya miliyari ebyiri na miliyoni 600 z’amafaranga y’abashoramari b’abanyarwanda ubwabo.

Hatangajwe kandi ko hari izindi 45 ziri mu nzira zigera mu Rwanda vuba zikiyongera kuri izi 35 bamuritse.

Ibijyanye no gutwara abantu mu mujyi wa Kigali byakomeje kuba ingorabahizi kubera ubwinshi bw’abatuye umujyi wa Kigali badasiba kwiyongera, cyane cyane mu gice cy’uburengerazuba bw’umujyi wa Kigali.

Ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro cyashimiwe muri uyu muhango ku ngamba nshya ku bijyanye n’imodoka zitwara abantu muri rusange

Charles Ngarambe uyobora Kompanyi ya KBS yatangaje ko bishimira ivugururwa Leta yakoze mu gutwara abantu benshi mu mujyi wa Kigali ndetse no korohereza abashoramari muri iki gikorwa.

Avuga ko KBS yatangiye ifite imodoka 110 ubu ikaba igeze ku modoka 216. Uyu muyobozi akaba avuga ko ivugurura mu gutwara abantu mu Rwanda rigaragaza gutera imbere bishimishije.

Ati “mu myaka myinshi twagendaga hejuru y’imizigo, imihanda yuzuye ibinogo ariko uyu munsi uragenda ku isaha aho uva mu rugo uzi igihe uri bugendere n’igihe ushyikira aho ugiye.’’

Muri izi modoka zamuritswe none buri imwe ishobora gutwara abantu 39 bicaye neza na 41 bahagaze bafite aho bafashe.

Fidel Ndayisaba, uyobora umujyi wa Kigali yashimiye buri wese ukomeje kugira uruhare mu kunoza ibijyanye no gutwara abantu mu mujyi wa Kigali.

Ndayisaba yavuze ko Umujyi wa Kigali uteganya kunoza ibyo gutwara abantu muri rusange bigakorwa neza kuzagera ubwo abantu bazajya basiga imodoka zabo mu ngo bagatega bus.

Ati “Igikorwa nk’iki dutashye ni urugendo turimo, ni intambwe tuzagenda dutera mu kunoza gutwara abantu mu mujyi wa Kigali

Muri Kanama 2013 ubwo hatangizwaga gahunda nshya zo gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali hari imodoka rusange zabugenewe 40 zishobora gutwara abantu 60 icya rimwe, ubu zimaze kugera ku modoka 105 nini zigezweho na Toyota Coaster 197 imwe itwara abagenzi nibura 29.

Uyu munsi hongeye gushimangirwa ko imodoka zitwara abagenzi i Kigali zigomba gukora kuva saa kumi n’imwe za mugitondo kugera saa tanu z’ijoro, amasaha nayo ngo ashobora kongerwa igihe icyo aricyo cyose akaba 24 kuri 24.

Imodoka ubwo zari zigiye kumurikwa kumugaragaro
Imodoka ubwo zari zigiye kumurikwa kumugaragaro
Abayobozi ubwo bamurikaga izi modoka
Abayobozi ubwo bamurikaga izi modoka
Umuyobozi wa KBS yerekana uko izi modoka zifasha uzitwaye kugenzura neza abo atwaye
Ngarambe, umuyobozi wa KBS yerekana uko izi modoka zifasha uzitwaye kugenzura neza abo atwaye
Harimo imyanya 39 y'abicaye
Harimo imyanya 39 y’abicaye
Abayobozi beretswe ko izi ari imodoka nshya
Abayobozi beretswe ko izi ari imodoka nshya
Umuyobozi w'umujyi wa Kigali (wambaye ikoti ry'umukara) avuga ko bashaka gutunganya uburyo bwo gutwara abantu kugeza abafite amamodoka bayasize mu ngo bagatega Bus
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali (wambaye ikoti ry’umukara) avuga ko bashaka gutunganya uburyo bwo gutwara abantu kugeza abafite amamodoka bayasize mu ngo bagatega Bus

 

Photos/J UWASE/UM– USEKE

Joselyne UWASE
ububiko.umusekehost.com

 

0 Comment

  • Ikibazo nuko ari made in china! Mbahaye imyaka itarenze ,3 zikaba zitangiye kumeraho ibyatsi 

  • gusa bite no kubuzima bwa bantu,ntago kugenda mwapakiwe nki myaka aribyo bitunogeye.ese kuki batazana coaster cg na yutong bagashyiramo intebe.

  • No mugatsata turategereje

  • No mugatsata turategereje!

  • Nizere ko bibutse kuzikora bitaye ku bantu bafite ubumuga!

  • Uti mugatsata murategereje? Eh wari wabona ikintu made in china gisanwa kigakira? Mon ami china ni igihugu cyabanyenzara inganda zaho nta standards zikoreraho ahubwo mwitondere ibya make! Nawe se bati pick up ya 20 milliond 0 km!!””” Kandi ubundi agura second hand nayo ishaje nzaba mbarirwa

  • abo bagabo baduhaye made in china?baraje basare rero,hahahahhahaha mbahaye imyaka itatu nayo ni myishi maze mugatangira kubijyana nyabugogo

Comments are closed.

en_USEnglish