Digiqole ad

Kutitaba Inteko kwa Min.w’Intebe byateje impaka mu badepite

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 22 Nyakanga, Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yari yatumiwe mu Nteko Ishinga Amategeko, guha ibisobanuro mu magambo inteko rusange y’umutwe w’Abadepite ku byerekeranye no kwimura abaturage ku nyungu rusange bikunze guteza impaka cyane ariko ku munota wa nyuma Minisitiri w’Intebe ntiyaboneka. Byateje impaka mu nteko ndetse bamwe bakavuga ko bisa no gusuzugura Inteko yatowe n’abaturage, nubwo ariko ngo Ministre w’Intebe n’undi muyobozi itegeko rimwemerera kutaboneka ariko agatanga impamvu.

Bakimara kumenya ko Minisitiri w'Intebe atakije, abadepite bamwe bahise batera amajwi hejuru, abandi bifata kumunwa.
Bakimara kumenya ko Minisitiri w’Intebe atakije, abadepite bamwe bahise batera amajwi hejuru, abandi bifata kumunwa.

Gahunda yari iteganyijwe saa cyenda, zageze abadepite bagera hafi muri 70 bicaye mu Nteko bategereje Ministre w’Intebe, nyuma gato Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Mukabarisa Donatille yabwiye inteko rusange ko Minisitiri w’Intebe atakibonetse kubera gahunda zihutirwa zasabwe n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu, ndetse ko gahunda yimuriwe mu gihe bazamenyeshwa.

Abadepite babaye nk’abatera hejuru bagaragaza ko batabyishimiye.

Ubwo bahabwaga ijambo ngo bavuge igitumye bazamura amajwi, bamwe bavuze ko batabyishimiye kuko ngo ari ku nshuro ya kabiri Minisitiri w’Intebe atitaba Inteko rusange ngo asobanure ibibazo bigaragara mu iyimurwa ry’abaturage ku nyungu rusange.

N’ubwo harimo abenshi bumvaga neza ko hashobora kuvuka impamvu yindi yihutirwa yatuma Minisitiri w’Intebe atabitaba, ikibazo basaga n’abahuriyeho ni icyibaza ngo “Ko ubushize atatwitwabye, n’uyu munsi akaba atatwitabye byatewe n’iki?” Hari n’abatekerezaga ko bifite aho bihuriye n’impanuka yabaye uyu munsi mu karere ka Gatsibo igahitana abantu bagera kuri 16, gusa bakanibaza igihe azazira kwitaba Inteko.

Hon. Nkusi Juvenal, yibukije Abadepite 75 bari bitabiriye inteko rusange ko igikorwa cyo gukurikirana no kugenzura imikorere ya Guverinoma bari bagiye gukora kigenwa n’itegeko ngenga kandi umuntu wese akwiye kuryubahiriza.

Ati “Nyakubwahwa muyobozi wacu murabizi neza ko ibyo yababwiye aribyo?”

Depite Nkusi Juvenal.
Depite Nkusi Juvenal.

Depite Karemera Thierry, wo mu Ishyaka ry’Iterambere ry’Ubusabane (PPC) yavuze ko n’ubwo habaye impanuka nta gikuba cyacitse kandi n’iyo cyaba cyacitse amategeko agena uko inzego zikorana muri ibyo bihe.

Aha Hon. Karemera akaba yibukije ko itegeko ngenga rigenga igikorwa bari bagiye gukora rivuga ko umukozi Minisitiri w’Intebe cyangwa undi batumije iyo agize impamvu ituma ataboneka abimenyesha nibura umunsi umwe mbere y’umunsi wagenwe ugera, ndetse anasaba bitarenze mu cyumweru gitaha ubwo hazaba indi nteko rusange yo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma Minisitiri Habumuremyi yaba yatumijwe akaza gutanga ibisobanuro yari ategerejweho uyu munsi nk’uko ingingo ya 16 y’itegeko ibiteganya.

Abadepite batandukanye bakomeje gufata amajambo ariko bagasa n’abagaruka ku bintu bijya gusa, banunganirana mu gihe cy’iminota isaga 40, hanyuma Perezida Mukabarisa Donatille asaba ko bakwemeza kubwiganze busesuye ko gahunda yari iteganyijwe isubitswe, n’ubundi haboneka abakomeza kuzamura majwi bavuga ko batabyishimiye.

Mukabarisa asaba ko batora umwanzuro, uruhande rw’abashyigikiye ko impamvu Minisitiri w’Intebe yatanze yumvikana baba benshi kuruta ababifataga nko kubasuzugura cyangwa kutubaha itegeko rigena igikorwa barimo. Abadepite 57 batoye yego, umwe atora oya, abandi batandatu batora Ndifashe, n’abandi batanu batatoye.

Ubwo batoreraga umwanzuro w'uko bakiriye kutaza kwa Minisitiri w'Intebe n'umwanzuro kuri iyi ngingo.
Ubwo batoreraga umwanzuro w’uko bakiriye kutaza kwa Minisitiri w’Intebe n’umwanzuro kuri iyi ngingo.

Umuyobozi w’Inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite Madame Mukabarisa Donatille mu gusa n’usubiza aba badepite batishimye yavuze ko nta gahunda y’inteko rusange ishobora kuba ubuyobozi bukuru butabizi, bityo ngo niba ubuyobozi bukuru hari ibindi bwashinze Minisitiri w’Intebe ngo bigaragaza ko ibyo bwamushinze aribyo byihutirwa kuruta ibyo bari bamutumiyemo (Inteko), ndetse abasezeranya ko Komite iza gutegura undi munsi ikazabamenyeshe.

Ikindi bafasheho nk’umwanzuro ni uko batangira kuvugura itegeko ngenga rigena uburyo bagenzura imikorere ya Guverinoma kuko ngo ritajyanye n’igihe kandi ritagena igikwiye gukorwa mu gihe umuyobozi atabitabye nk’uko byagenze.

Abadepite bari bitabiriye iyi nteko rusange kandi banafashe umunota wo kunamira yahitanye abantu 16 ndetse banihanganisha imiryango yabuze ababo.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Mukabarisa Donatille
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Mukabarisa Donatille
Depite Karemera Thierry
Depite Karemera Thierry
Abadepite bose bunamira abantu 16 bazize impanuka yabereye mu Karere ka Gatsibo.
Abadepite bose bunamira abantu 16 bazize impanuka yabereye mu Karere ka Gatsibo.

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ariko abayobozi bacu bisubireho mu mvugo no mu mitekerereze. Birababaje kumva umudepite mu rwego rwo kumvisha abandi ko kuba batitabwe, mu kubisanisha nimpanuka yahitanye ubuzima bw’abanyarwanda bagera kuri 16; barimo abaganga nabandi bantu bari mu nzego zitandukanye zikorera igihugu; atangira avuga ngo “NTA GIKUBA CYACITSE, NIYO CYABA CYACITSE…..” iyi mvugo inteye agahinda kenshi. sinzi niba yanezeza uwaburiye abe muri iriya mpanuka. sinzi kandi uwapfa igikuba kigacika kubw’uwo mudepite wabivuze yaba arinde cywa se waba ari umubare ungana iki. Leta yari ikwiye kubisubiramo.

    • Ariko wa mugabo we niba uri we, ubu se ko tumaze iminsi twumva inkongi z’umuriro ejo nitwumva izindi Igihugu kizitwe ko kiri mu mage abantu bace igikuba? Jye rwose ndashimira Depite Karemera kuba ahubwo ariwe wenyine wabashije kuduhumuriza atugaragariza ko nta biracitse ngo dusamirehe hejuru nkuko ndeba hari ababikoze.

  • ABA BADEPITE NABO BABAYE AMATEKA , NGO : BATOWE NABATURAGE ??? ABATURAGE TWATOYE RPF  NTANUBWO ABO BADEPITE TUBAZI !!! TUBABONA KUMAFOTO GUSA !!! NGO IMPANUKA !!!! UMVA UKO BATEKEREZA !!! ??? NONE SE PREMIER MINISTER , NI DR CG POLISI CG INVESTIGATOR !!!!??? IMPANUKA  NKILIYA IBAYE SE  DAMIEN YAKORA IKI ?? KO NAHO IMPANUKA YABEREYE KO NTA NA MINISTER NUMWE URAHAKANDAGIRA ??? YAKWEPYE SIGN OF GUILITY 

  • inzego zirarutana , niba hari aho bamuhamagaye kandi haruta aho yari kujya jye ndumva nta mpamvu mbibonamo kandi nzi neza ko azi amategeko agenga umwanya arimo 

  • Iyo mvugo ya depite Thierry irababaje cyane. None ko abaturage ahagarariye mu nteko aribo baguye mu mpanuka, ikinid aha agaciro niki? Igikuba cyacitse, kdi iyo mvugo ntago ikwiriye umuyobozi nkawe. Aragawe rwose

    • ariko Vince niba uru umuntu ushyira mu gaciro urashaka ngo Inteko ihaguruke ivuge ngo byacitse, Igihugu kiri mu kaga, koko???

  • Birababaje kubona umuntu witwa ko hahagarariye abaturage nta Depite Thierry Karemera. yavuze ibigambo bibi bitarimo nikinyabupfura nkabiriya. ndamugaye kandi usibye ko bitanahuye numuco binagaragaza kutubaha abantu nokutagira uburere

    • ririya jambo rya hon Thierry ryose riragawe kandi ryose azisubireho anasabe imbabazi abapfushije abantu muririya mpanuka. ariko ubunndi buriya arimurihe shyaka? bigaragarako ahagarariye ishyaka atarabaturage.

    • Yegoko witukana se? Nyabuneka mujye muyungurura ibyo muvuga kandi n’ibi bitangazamakuru bijye bibanze kuyungurura inkuru zabyo kuko aho nari nicaye mukanya numvise rwose ibyo Depite Karemera yavuze anasobanura neza igikwiye.

  • aka ni akumiro koko depite muzima mu nteko watowe n’abaturage baragira impanuka hagapfa 16 yarangiza ngo nta gikuba cyacitse aziko aribo bamwicaj muruwo mwanya arimo??birababaje pe

  • Namwe mufite abadepite ntimugasekwe.  Icyakora nanjye iriya Nteko sinayitaba

  • Ngo ntagikuba cyacitse igihugu gihombye Abantu bangana kuriya kandi harimwo besnshyi bize Uwo Mudepite yabivuze akurikiranwe namategeko kuko ntoyakwitwaza icyaricyo ngo ashinyagurire Ababuze ababo

  • Karemera Thierry urakabya cyane, kuri twe abaturage igikuba cyacitse kuba twapfushije abantu 16, twe imiryango yabo turababaye cyane kandi cyane. Kuba abarizwa muri PPC ntabwo byakagombye kumuha uburenganzira bwo gushinyagurira imiryango yacu. Yasabwa gusaba imbabazi. Ikindi n’uko kenshi akoresha imvugo zitari nziza, haba mu bitekerezo atanga. 

  • Ntawundi wakavuze ibyo Atari Thierry, uzi ukuntu yiyemera? nako ni PAC yose. Izo iyo abantu bagiye kwitaba PAC igizwe na Nkusi na Thierry n’abandi ubundi bakababaza niba mwarize! njye sintunguwe rwose n’ibyo bavuze

    • Ngo muri PAC abaza abantu nimba barize? Ndavuga Thierry, social work wize yumva ihagije, ko hafi abakoz hafi ya bose bakora muri FFinance biga ACCA, IPSAS n’ibindi we yize iki? Ok, ubundi wava mu ishuli ukaba Depite n’akandi kazi na kamwe wakoze ukamenya icyitwa experience! Arikoko dutora aba Depite byibuze dukurikije ibyo bakoze muri Société (ndavuga RPF), PPC ihera kuki? Thierry yakoze iki cyatumye ahembwa kuba Depite? Erega izo mvugo ze n’uko nta experience n’imwe afite, of course uretse kuba….. 

  • Mbega inteko!! Ngo nta gikuba cyacitse hapfuye abantu bangana kuriya? Aka ni akumiro! Uyu mudepite wavuze aya magambo akwiye gusaba imbabazi abanyarwanda.

  • Mana koko ujye ufasha abantu nka ba karemera ubahe kwicisha bugufi. ngo nta gikuba cyacitse? ese ubwo iyo haza kuba haguyemo umugore we  cyangwa umwana we cyangwa undi muntu wo mumuryango we yari gutinyuka kuvuga ariya magambo? niba mugira abashinzwe imyitwarire muriyo nteko yanyu baguhwiture kandi ubutaha ujye ubanza ukontorere ibyo ugiye kuvuga. Birababaje pe. ubwose umuyobozi wakwitaba inteko nkiyo koko?!!!! yamaze ntiyabitaba.

    • Nanjye  ntewe agahinda n’iyo mvugo y’uwo mudepite thiery; ngo nta gikuba cyacitse!!! ahubwo se igikuba cyacika kurenza iki ni ikihe ? aba depite batekereza nk’uyu babaye benshi n’iyo nteko ntawakongera kuyitaba.  gusa uyu depite yakagombye nawe gusabwa ibisobanuro by’iyo mvugo  ye n’uko azatubeshya ngo yaracitswe , gusa umugani ugana akariho . birababaje  cyane.  merci

  • nkusi na karemera ko barengera? bibutswe kubaha ubuzima bw’abanyarwanda nibura kandi niba inteko igira abashinzwe imyitwarire bazabwire abanyarwanda ko iyo ya Karemera isanzwe bimenyekane, sinon kutitaba inteko idaha agaciro ubuzima bw’abanyarwanda byakagombye gukurikirwa no kuyisesa.

  • njye nibajije niba  abaguye muri iriya mpanuka batari mubo Thierry ahagarariye,asabe abanyarwanda imbabazi na cyane abafite imiryango yaguye muri iriya mpanuka.

  • IGIKUBA KIRUTA GUPFUSHA ABANTU BANGANA KURIYA N’IKIHE???? NJYE NDUMVA IYO MVUGO YUZUYE UBWIRASI,AGASUZUGURO,KUBURA UBUMUNTU,KWIKUNDA UGAKABYA…..UWO MUDEPITE AHAGARARIYE NDE KO ABATURAGA YAKAGOMBYE KUBA AHAGARARIYE BASHIZE AKAVUGA NGO NTA GIKUBA CYACITSE.!!!!!!! NJYE NDUMVA AKWIYE KUBIBAZWA!!!

  • Murambabaje! Ko mwibanze ku ijambo rya Thierry / Ryabarangaje mwibagirwa ikibazo nyamukuru cyo  GUSUZUGURA INTEKO ! Birababaje ! Naho ibindi bisobanuro byatanzwe ntacyo bivuze, ! Telefone zaraje, YARI KUBIMENYESHA KARE , ntibikwiye  ko Inteko rusange itegereza kugeza aho itashye uwatumiwe yabuze ! BIRABABAJE ! 

    • Kuba R Hon PM atabonetse kandi impamvu ikaba ku munota wanyuma, ntabwo ari ISHYANO RYAGUYE MU GIHUGU. Ahubwo ni gute Abadepite “batowe ” batasabye ko igihugu gishyuraho uburyo bwo kwifatanya n’imiryango yabuze ababo mu mpanuka nk’iriya? Minister w’umutekano, PC wa Polisi, Ushinzwe imibereho myiza bakagombye gutabara. Ubwo se kutaboneka nibya wenda byaturutse ko ‘Amasaha yagombaga kuberaho mu Nteko, R H PM yari ahamagawe na H E, iyo Nteko na H E, ari wowe, wakwitaba nde? Erega H E ahagarariye igihugu cyose n’Inzego zose. Tujye tumenya uko Inzego zisumbana.

  • Yegokoooo!!! Uyu mutipe karemera acishweho akanyafu pe. ngo nta gikuba cyacitse? nonese ko avugako yatowe nabaturage bapfuye bagashira yazatorwa nande? abashinzwe imyitwarire muriyo nteko yabo bamuhane bihanukiriye kandi bazageze kubanyarwanda twese ko bamuhanye kuko ibi yavuze birababaje cyane cyane ariko. uretseko nubusanzwe karemera ari umwirasi cyaneeee. karemera rwose gabanya kwirata no gukabya kuko nawe ufite umubiri kandi nawe uva amaraso di.

  • Hon. karemera Thiery, twagirango utubwire urutonda rwabanyarwanda bapfa igikuba cyigacika!!! ese muri bariya bapfuye harimo umwana wawe cg umugore wawe uyu munsi wari kuba wicaye aho uvuga ibyo? gusa Imana ikubabarire kuko wahubutse kandi iyo mvugo yawe yashavuje abanyarwanda batari bake. ntuzi impamvu uraho ko ari bariya bapfuye bahagushyize!!!! uzi imivu yamaraso yatembaga ejo? uzi imiborogo yari ihari? uzi ishavu n’agahinda abana, abagabo abagore,abavandimwe, ababyeyi, abanyarwanda bafite? ubwose wowe ukoze muki koko utagira nimpuhwe?? ndumiwe gusa!!! nanditse iyi comment nyanditse mfite agahinda kuko nambaye umubiri kandi mfite ubumuntu.

  • Hon. karemera Thiery, twagirango utubwire urutonda rwabanyarwanda bapfa igikuba cyigacika!!! ese muri bariya bapfuye harimo umwana wawe cg umugore wawe uyu munsi wari kuba wicaye aho uvuga ibyo? gusa Imana ikubabarire kuko wahubutse kandi iyo mvugo yawe yashavuje abanyarwanda batari bake. ntuzi impamvu uraho ko ari bariya bapfuye bahagushyize!!!! uzi imivu yamaraso yatembaga ejo? uzi imiborogo yari ihari? uzi ishavu n’agahinda abana, abagabo abagore,abavandimwe, ababyeyi, abanyarwanda bafite? ubwose wowe ukoze muki koko utagira nimpuhwe?? ndumiwe gusa!!! nanditse iyi comment nyanditse mfite agahinda kuko nambaye umubiri kandi mfite ubumuntu. ngo Hon PM, ntiyabitabye? yamaze yarabizi ko muri buvuge ubusa naba nawe yerekanye ko yifatanyije nababuriye ababo mu manuka, nonese ko ntagikuba cyacitse uriya munota ngo mwafashe wokwibuka wari uwiki daa? ubwose nawe wawufashe???

  • En tout cas nanjye ngeze muryo abandi bavuze, Hon Karemera yarengereye. Igihugu kirababaye, gitakaje abantu none nawe ngo nta gikuba cyacitse!!! Come on Honorable, nagirango niwe wa mbere wokagombye kubabara kuko abagutoye unahagarariye bagwiriwe n’ibyago??!! Reka nisabire aba depute bacu bace bugufi, imyanya barimwo ntibagira abanyabwenge haba namba yewe nta nubwo ibashira hejuru y’amategeko, mutuze rero kuko muri urwego rwa leta nk’ izindi zose. Naho kuba Hon. Prime Minister atabitabye ntacyo mwabikoraho kuko afite inshingano nyinshi.

  • Kuba P.M Damien atitabye inteko bifite ishigiro ariko Depite rwose nawe yakabije ngo nta gikuba cyacitse abantu bangana kuriya bapfuye abandi bagakomereka koko. Abaye umudepite wa mbere numvise uvuga amagambo nk’aya ababaje kuko natwe turi abayobozi ariko nta muyobozi wo gushinyagurira abantu bahuye n’ingorane zose. Turasaba rwose  Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kureba neza muri iriya nteko hashobora kuba harimo abantu badakunda abanyarwanda kandi ari twe twabitoreye. Kuko  Depite iyo aza kumenya ko haguyemo uwari Agronome w’Akerere ka Gatsibo n’abandi baganga bakora ku bitaro bya Kiziguro n’abandi banyarwanda ntaba yavuze kuriya kweli cyangwa yabyirengagije nkana. Asabe imbabazi.

  • Karemera kubwanjye ndumva adakwiriye kuzongera kwitwa intumwa yarubanda kuko imvugo ye igaragaza neza ko atatumwe narubanda. Hon Karemera, kubwawe urumva igikuba cyacika ar’uko hapfuye bangahe? niyo haba hapfuye umuntu umwe mugihugu, ab’ari igihombo kugihugu kuko umutungo wambere kugihugu ari abene gihugu bacyo.

  • uwo depute karemera ngo nta gikuba cyacitse!!!!abantu bashize,iyo ndero wayikuyehe???ujye kuri radio wisobanure tukumve.ubundi se niki mwargukora muriyo nzu kiruta amagara yabo banyarwanda???nakumiro koko

  • Abadepite  batumvise impamvu ya Ministre w’intebe rwose bagerageze kuyumva,kuko mubyo twabatoreye harimo no kudutabara igihe tugize ibyago kandi no mu muco nyarwanda birasanzwe,yewe Ministri w’intebe niwe wabanje kugaragaza ko Leta y’uRwanda yihanganisha imiryango yagize ibyago muri iriya mpanuka  birumvikana ko yahise ajya mu gikorwa cy’ubutabazi kandi kihutirwaga.

  • ariko namwe depite karemera mwamwihaye, none se aho atavugishije ukuri ni hehe? cg ni kwa kuri kuryana mu matwi kuryana mu matwi yavuze, reka tugabanye sentiments ubundi tugendere ku kuri no ku mategeko agenga inzego hamwe n’ibyo yari agiye kubazwa kandi si ubwa kabiri akwepa,mperuka inteko ishinga amategeko ifite ububasha bwo guhamagaza umuyobozi wese mu gihugu , ewe na president wa republika bakamubaza ibiba bitagenda, byaba ngombwa bakamukuraho icyizere. none se niba bamutumuje ntaze  kandi numva bafite uburenganzira bwo kumukuraho icyizere bakanamweguza , aho noneho bizagenda bite iigihe bazaba bamubwiye ngo egura????? aho nzazahakana agatsemba ati ndabakuriye ntago mwankuraho ?????? ((( harya pasteur yeguye bigenze gute ? yari yatumijwe na nde ??? none se premier ministre aruta president??? ) ikindi kwitwaza ngo habaye accident ni muganga se? ni nurse se? ni ministre w’ubuzima se? ni ministre w’umutekano mu gihugu se ? ese ubundi mwamenyera yarigeze byibura anahagera n’iyo yaba yarabikoze hari abandi babishinzwekandi twibuke icyo yari agiye kubazwa ((( abana b’abanyarwanda bahora bangazwa bazira kugurisha utwabo basigiwe n’ababyeyi bakabura aho begeka umusaya kubera intica ntikize babaha ngo ni abashoramari ikinababaje ni uko hatanubakwaa akenci hahita haba amatongo )))njye ndumva  premier ministre ahibwo akwiye gusaba imbabazi aabanyarwanda bose kuko yasuzuguye itegeko nshinga ryo rigena ko agomba kwitaba inteko ishinga amategeko kandi ntawe uriruta mu rwanda , meme na president wa republika.en plus yanatanze urugero rubi rwo gusuzugura inteko, ubu se ni nde muyobozi wundi uzongera kwitaba inteko ???? buri wese agiye kujya ayisuzugura uko yiboneye , ngaho murebe igihugu rero turi kwibaka ?

    • Wowe wiyita@ewe ufite ibibazo byinshi,ntukwiye kwivanga mu miyoborere y’igihugu uharabika umukuru w’igihugu ujye umenya ko ahagarariye abanyarwanda.  Watubwira aho yasuzuguye inteko? Ushobora kuba uri umwe mu bavugizi ba RNC cyangwa FDLR. Baragushuka kabisa ntacyo muzageraho kuko dufite ubuyobozi bureba kure. Kwitaba inteko cyangwa kutayitaba byose birashoboka kandi biterwa nyine n’ibyihutirwa kurusha ibindi. Ukwiye kujyanwa mu ngando.

    • Erega ntabwo twibasiye Depite Karemera, ahubwo ibyo tuvuga ni ukuri. Itegeko riteganya ko kubera impamvu runaka, PM cgse undi watumiwe ashobora kutitabira ubutumire bw’Inteko, ibyo kandi byasuzumwe na Abadepite barabitora. Icyo rero tuvuga ni Imvugo ishinyagura ikoreshwa na Depite Karemera. Asabe imbabazi cgse yeguzwe. Ni  Karemera 

      • Nti mukabeshye babahe ibyo yavuze byose bareke kwibasira umuntu

    • rwose iyi coment yanditswe numudepite, kuko kuba damiyani  atitabye inteko ntabwo bitangaje cyangwa bikabije nkibyo karemera yavuze hejuru yabanyarwanda babuze ababo. ahubwo karemera niwe ugomba gusaba abanyarwanda imbabazi hejuru yubwishongozi bwe bwo kuvuga ngo nta gikuba cyacitse kandi igihugu cyatakaje abanyanrwanda.

      • mwagiye mureka guharabika umuntu. Karemera ibyo yavuze byose ntibabishyizeho ahubwo bifatiye agace kibyo bashaka gushyushya abantu. Mukurikiye neza mwasanga ahubwo yatangiye yifatanya n’ababuze ababo ndetse agaragaza ko ari amaboko Igihugu gitakaje ahubwo we yagaragaza ko bitavangwa no ku titaba Inteko kwa Premier Ministre naho ibyo murimo kuvuga mureka gukabya rwose ntabwo aribyo, abanyamakuru ntibakajye bandika cyangwa bavuge uduce duce baba barimo gushyushya imitwe yabantu.

  • muzongere muvuge ngo muri intumwa za rubanda , basigaye babasuzugura uko babonye, erega ibikoorerwa imbere bigera bikigararagaza byabarenze , ubu se ko abasuzuguye kandi bizwi ko mushobora kumukuraho icyizere ubu abaza baje kumusaba service nk’abaturage bamusaba kurenganurwa bo murumva bimeze gute ?? nta numve umubona, kandi mwirirwa muririmba ngo service nziza……….ubu se murabona mwamukuraho icyizere bigashoboka ra??????? njye ndabona premier minister akwiye kweguzwa kuko atanze urugero rubi , bitabaye ibyo inteko ishinga amategeko y’ u rwanda  bagiye kuyogeraho uburimiro nta muntu izongera gukanga, kuko ntawe uzongera kubitaba baca umugani ngo umwera uturutse i bukuru bucya wakwiye hose, ubu natwe abo hasi muzajya mudutumiza tubabwire ngo abandutiye bantumije  kandi ntawe uri hejuru y’amategeko y’u rwanda. pleaseeee mumbabarire ntimunyongere comment 

    • Umva petit, bakuraho abashizweho n’amatora kuko bahagarariye abatora (rubanda). Prime Minister ntibamukuraho ahubwo President we bamukuraho. Gusa birumvikana iyo president bamukuyeho atambikana nabo yashyizeho bose

  • Ni danger!ariko ndabona mwaracyerebutse pe!uziko muzi gusesengura!

  • KAREMERA THIERRY asabe imbabazi abanyarwanda kuko imvugo nk’iriya irakabije ntikwiriye umudepite uri mu nteko y’abanyarawanda gusa ikimbabaje nuko uwabivuze ari umudepite wazamukiye kumuryango wacu wa RPF nubwo abarizwa muri PPC ngirango murabona impamvu dukeneye ubwiganze mu nteko ko harimo no gukemura ikibazo nk’iki kivutse bitewe n’ubujiji bwa bamwe bashobora guhubuka kuko 1er MINISTRE ntiyakwanga kwitaba inteko hatari gahunda yindi yihutirwa yagiyemo

  • MBEGA MBEGA INTUMWA!NGO NTA GIKUBA CYACITSE KOKO?ABO AHAGARARIYE BAKOZE IMPANUKA HAPFA 16 BOSE NONE NGO,ASABE IMBABAZI ABANYARWANDA BOSE MURI RUSANGE N’ABABUZE ABABO BY’UMWIHARIKO!UYU NA WE NIBA MUTAMUBESHYEYE AHAAAA!

  • Ariko ubu Abadepite/Abanyarwanda bazumva umuntu ari ikiremwa gikomeye gikwiye kubahwa ryari koko? USA ibura umuturage umwe igikuba kigacika none abantu 16 barapfa Uwitwa umudepite ati ntagikuba cyacitse? Mu nteko se igikuba gicika aruko hapfuye abantu bangahe? nabyo bazabitubwire! Iyi mvugo nayigaye cyane rwose!

  • Uyumu Depite Thierry,numwana mumutwe,no mumyaka,kko urebye amagambo yavuze biragaragarako nibyakora atabizi.haryasha wowe ufite amashuri angahe? ikindi uko abadepite byajyaho ntanubwo bisobanutse neza.biriya bafata umutwe wa politike ugatanga umubare sibyo,bage batorwa umuntu kuwundi,niba Nyakubahwa President  wa Republika yarahaye PM,a kandikazi kuburyo butunguranye murumva icyo cyaba ikibazo kuburyo cyakurura amagambo nkayo mu nteko? ibyomwakoze ntabyomuzi kdi ababikoze muzabona inyishyu. Nkusi seweki? ngomurabiziko ibyoyababwiyeko aribyo? ntekerezako icyambere arukuzuzanya mukazi nahokwishyirahejuru sibyiza.

  • KURANGAZWA.COM ! Ikibazo nyacyo ni ugusuzugura Inteko. Ibya Karemera simbitindaho. Iki kibazo gikanguye  muri Njye ibindi bibazo usanga mu miyoborere y’Igihugu aho abantu bamwe wagira ngo baba hejuru y’amategeko. None se niba Inteko yananiwe kubahiriza amategeko no kuyashyira mu bikorwa ninde wundi uzabishobora. 

  • nkusi na karemera ko barengera ubwo si umurengwe ubavugisha ?bibutswe kubaha ubuzima bw’abanyarwanda nibura kandi niba inteko igira abashinzwe imyitwarire bazabwire abanyarwanda ko iyo ya karemera isanzwe bimenyekane.sinon kutitaba inteko idaha agaciro ubuzima bw’abanyarwanda byakagombye gukurikirwa no kuyisesa.

  • mwaretse kubeshya abanyarwanda ngo yashyinyaguriye abantu koko. Ubu numiwe. Iyi nkuru ntabwo yanditswe yose, ababikoze bashatse kumusebya kuko jyewe nabashije gukurikira ibyo yavuze byose yatangiye ndetse yifatanya n’abanyarwanda bose cyane cyane imiryango yabuze abayo, hanyuma agaragaza ko abantu badakwiye gukura umutima abantu bagaragaza ko ibintu byacitse cyane cyane ko inzego zinyuranye zari zatangiye no kubikoraho, hanyuma avuga uko bigenda iyo Igihugu kiri mu Kaga, ubwose yashyinyaguriye nde koko usiye gukabya kwabanditse comments? Ikindi kandi abanditse ngo abo muri PAC ikigaraza nuko abihutiye kwandika comments hano bose uzasanga ari abamuzira kuko atihanganira abiba ibya Rubanda. Na Komere kandi rwose n’intwali avugisha ukuri kandi akavuga ibifiteye akamaro u Rwanda n’Abanyarwanda naho aba mwibasiye mwese mureke izo sentiments rwose tuvuge ibyubaka. Abo bavuga ngo abo abaza nmuri PAC yeweeeeeeee ahubwo nakomeze ababaze impamvu batubaha imisoro ya rubanda muve muri ayo matiku wasanga abarimo bamwandikaho aha ari abamubuze uburyo. Ni umwe mu Badepite bavugisha ukuri kandi bakunda Igihugu ntacyoa vuga gisebanya cyangwa cyandagaza naho ngo ariyemera mwaretse ko mwabaryi mwe bi bya rubanda muza gukubitwa izariye akabana..Depite Karemera Komera cyane muva, ukomeze uduhagararire weeeee ntuhungabane kubera comments zabantu, komeza utubere intumwa uturebere abihishya inyuma y’ibibazo bagashaka kudakorera rubanda.

    • Wowe wiyise Mibambwe uvugira Karemera cyane, hari ibintu wiregagiza : icyo tuvuga muri izi comments n’imvugo zataye agaciro Karemera akoresha kugirango igitekerezo cye cyumvikane ntabwo twanze igitekerezo ubwaco. Kwihanganisha umuntu warangiza ukagira uti ‘ntagikuba cyacitse urumva bijyanye?, gusaba umuntu ibisobanuro muri PAC, warangiza uti’ ubundi warize? Ibyo bivuze iki? Ahindure imivugireye kandi ajye yubaha. Ntabwo yize menshi cyane kurusha abandi. Naho Nkusi ugaragaza umujinya buri gihe, reka mwibarize ikibazo kimwe : agikora mu nzego za Leta yigeze abona clean audit yirirwa avuga! KAREMERA we ntacyo namubaza kubera ko nta kandi kazi yigeze akora. 

  • Vraiment;=, Birababaje cyane kandi cyane, kubona umuntu wiyita ko yize, uzi agaciro k’ikiremwa muntu avuga amagambo mabi nkariya. Kuba ministre atabitabye niwe uzi impamvu ze zabimuteye. Kuvuga amagambo nkariya vraiment nibibi cyane, ni ukudaha agaciro ikiremwa muntu. So, niba abishaka uriya depite asabe imbabazi abanyarwanda. Ikindi, inteko yacu ntabubasha yifitiye bwogukuraho ministre w’intebe icyizere, tujye tuvugisha ukuri, niba ministre bangahe bakora amakosa bakabatumira barangiza bakababeshya, nimbangahe muri abo bakuyeho icyizere. Ubundi nibura délégation yabo ba dépite yakagombye nokugera aho impanuka yabereye kugira ngo bamenye nuko bihanganisha abanyarwanda kandi babereke ko barikumwe muri ibyo byago bagize, nuwo munota mwafashe, ni comédie mwikoreraga, byagaragaye pe.
    Ndetse uhereye kumyifatire mugaragaje, ntamuntu wazongera no kubitaba. Mugaragaje ko ntanubufatanye mufitanye mu mikorere yanyu, kuko iyo abantu bakorera hamwe, umwe iyo agize impamvu abandi barayumva kandi ntibamugore kabone nubwo batabyishimira ntabwo bagomba kubigaragariza bose. PM, turakwemera, iyo tuba dufite abayobozi benshi nka Muzehe nawe u Rwanda rwari kuzaba paradizo.

    • Nonese badepite ubundi ko muri intumwa z’abanyarwanda ni kuki nk’i Gihugu tugira igikuba nka kiriya cyo kubura abacu bangana kuriya mwarangiza mukinumira ndetse mugafata na gahunda mukajya mu kazi reka sinakubwira mugakora inama z’indi mirimo nyamara kubwanjye ndumva ahubwo mwagombye kureka izindi gahunda zose nk”intumwa z’abanyarwanda mukatubera intumwa mugabatabara iyi miryango yabuze ababo mu mpanuka ndetse mukikora mu mifuka yanyu mugafasha imiryango iri mu bukene cyane yabuze ababo. bityo iyo mvugo y’iteshagaciro ya Hon. Thierry ntibone umwanya. murakoze.

    • Ibiri ukuri ni uko Imana itanegurizwa izuru, iyo mvugo ayisabire abanyarwanda imbabazi kuko kuba bakuriwe n’umuntu ufite iriya mvumvire ni akaga. Agashinyaguro uwo mwonorabure agiriye ababuze ababo n’abanyarwanda bose si ibyo kwihanganirwa. Cyangwa wasanga arengera imodoka ze ngo nizikora amahano abantu abe yarabateguje ko nta gikuba igihe hatapfuyemo umudepite!

  • Kutitaba kwa PM bifite amategeko abigenga kandi nawe akwiye kuyubahiriza. Karemera niba yaravuze ririya jambo akosorwe kuko ririmo impuhwe nke cyane.  Ni umuseke wamubeshyeye nawo uhanwe kuko wamutwangishije. Niba aribyo yegure nibwo araba akoze neza. 

  • Ariko bavandimwe tureke kwibasira umuntu yego yakosheje kuvuga kuriya ariko tugabanye amarangamutima. Niba PM atabonetse byari kuba byiza iyo aba yabimenyesheje noneho abandi bakaza mu nama bazi ko atari buze hatajemo gutungurana aribyo byatumye bakeka ibindi (kubasuzugura). Gusa i appreciate how inteko yacu ikora ndetse na Hon PM ndamwemera is hardworking ntekereza ko atasuzuguye ahubwo ari akazi kenshi. Ikindi abanyamakuru mujye mwandika inkuru yose uko yakabaye mureke gufata ijambo rimwe ryadushyushya imitwe nkiri mwanditse kuri Hon Thierry.

  • gahunda zirarutana ubwo se uwareba umubare w’abadepite bakagombye kuza muri iyo nama wasanga bose bari baje? PM niba yagize impamvu ituma ataza nyine nuko yarafite ibindi by’ingenzi agomba gutunganya kandi ntiyari kwicamo ibice 2.

    • iyaba wari uzi ko Damiyani yasimbuwe na Murekezi Anastase

  • Barebe icyo amategeko abivugaho mbere yo gufata umwanzuro.

  • Ni ukwihangana nubwo bigaragara ko basuzuguwe bakabanza kumenya neza impamvu yatumye atabitaba, nyuma bakabona gufata umwanzuro.

  • Ubu se ninde ubemeza ko Damien azongera kwitaba inteko? abantu bakuvugiriza induru kuriya ukazajyayo!! Jye mbona hakwiriye kuzajyayo MUREKEZI. burya twese tujyira aho tunanirwa nti mugatakaze umwanya mu magambo. Damien ni umuhanga kandi ay’urugo amenywa n’imbeba

  • ariko sinumva izo mpaka icyo zari zishingiyeho rwose kuko ntampamvu PM yarafite impamvu 

Comments are closed.

en_USEnglish