Mu mikino iri guhuza amakipe y’Inteko zishinga amategeko zo mu karere i Kigali, kuri uyu wa kane tariki 10 Ukuboza 2015, kuri peti stade i Remera umukino wa nyuma muri Volley ball y’abagore wahuje u Rwanda rutsinda Kenya seti ebyiri ku busa. Wari umukino ukomeye, urimo ishyaka rikomeye ku mpande zombi. Seti ya mbere u […]Irambuye
Tags : Kenya
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ isezereye Harambee Stars ya Kenya, iyitsinze Penaliti 5-3 nyuma yo gusoza umukino ntayibashije kureba mu izamu ry’indi. Hari mu mikino ya CECAFA muri 1/4 iri kubera muri Ethiopia. Ni umukino wagoye cyane abakinnyi b’umutoza Johnny Mackinstry, kubera ubusatirizi bwa Kenya bwari buyobowe na […]Irambuye
Umuryango ubumbiye hamwe abakoresha mu bihugu bya Africa y’Iburasirazuba, (East African Employers Organisation (EAEO), n’Ihuriro ry’abacuruzi muri uyu muryango (East African Trade Union Confederation, EATUC), barasaba ko ibihugu bya EAC byashyira mu bukorwa amategeko yoroshya urujya n’uruza kandi mu ngendo z’abenegihugu mu bihugu hose hagakoreshwa indangamuntu. Ubu busabe bwabo babugejeje imbere ya Komisiyo y’abadepite bo […]Irambuye
*Urubyiruko rugize 63% by’abatuye ibihugu bigize EAC, rugasaba ko ruhagararirwa mu Nteko, *U Rwanda rwonyine nirwo rufite umudepite uhagarariye urubyiruko muri EALA, *Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya EAC muri Uganda, Hon Shem Bageine asanga urubyiruko kuruha ijambo muri politiki nta burambe rufite hari abanyepolitiki barukoresha, *Dr Richard Sezibera we asanga rubyiruko kuba rwahagararirwa muri EALA nta […]Irambuye
Ubwo yaganiraga n’abayobozi b’amadini ya Gikirisitu na Islam kuri uyu wa Kane, Papa Francis yabasabye kurenga amwe mu mahame abagenga mu myemerere yabo rimwe na rimwe atuma bashyamirana, ahubwo bagasenyera umugozi umwe bagamije amahoro arambye. Kuri Papa Francis ngo ibiganiro bidaheza kandi bigamije kubaka nibyo byatuma amacakubiri agaragara mu madini ya Gikirisitu no muri Islam […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu mu nama yahuje ibihugu bihuriye mu muhora wa ruguru mu karere ka Africa y’Iburasirazuba yaberaga mu Rwanda, hasinywe amasezerano yo guhererekanya abagororwa no gushyiraho amabwiriza agenga ibinyabiziga muri ibi bihugu mu rwego rwo kubungabunga umutekano n’amahoro. Amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu ni ayo guhererekanya abagororwa baba bari muri kimwe muri ibi bihugu […]Irambuye
Mu mpera z’uku kwezi hateganyijwe inama y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, muri iyi nama nibwo hari hateganyijwe guhererekanya ubuyobozi bigenda bw’uyu muryango bugenda busimburana hagati y’abanyamuryango, u Burundi nibwo bwari butahiwe gufata inkoni y’ubuyobozi, gusa kugeza ubu ntibiramenyekana niba na Perezida Nkurunziza azitabira inama y’iri hererekanya. U Burundi kandi nibwo butahiwe gutanga umukandida ku […]Irambuye
Mu kwitegura icyumweru cyahariwe gusobanura ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kuva 6-14 Ugushyingo 2015, Minisiteri ishinzwe uyu muryango yatangaje ko hari intambwe igaragara wateye harimo no guhuza za gasutamo mu bihugu biwugize, isoko rusange, ibikorwa byo guhuza ifaranga na politiki imwe, ariko ngo Abanyarwanda 44% gusa nibo bazi amahirwe ari mu Muryango wa Africa y’Iburasirazuba […]Irambuye
Mu gihe amatsiko akiri menshi ku uzasimbura Perezida ucyuye igihe muri Tanzania, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje by’agateganyo amajwi yo mu duce dutatu (Jimbo), Umukandida John Pombe Magufuli ayoboye abandi ahanganye n’umukandida w’amashyaka atavuga rumwe na Leta yishyize hamwe Prof Edward Lowassa. Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora, Umunyamategeko Damian Lubuva yavuze ko uduce twamaze kumenyekana ibyavuye mu […]Irambuye
Ingabo zose za Uganda zabaga muri Sudan y’Epfo zitangira kuvanwa muri icyo gihugu mu mpera z’iki cyumweru nk’uko byatangajwe n’ukuriye izo ngabo. Brig Gen Kayanja Muhanga yatangarije BBC ko ingabo zahawe ubutumwa ku wa gatandatu w’icyumweru gishize n’Umugaba Mukuru w’ingabo asaba ko batangira gutaha, yongeraho ko ingabo zose zizatahuka. Amasezerano y’amahoro aheruka gusinywa n’impande zombie […]Irambuye