Tags : Kenya

u Rwanda rwatsinze Kenya rubona Ticket ya All Africa Games

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Volleyball yatsinze iya Kenya Seti eshatu kuri ebyiri mu mukino wa nyuma w’amakipe yo mu gace kamwe k’akarere ka gatanu (Zone V) ihita ibona ticket yo gukina imikino ya nyuma ya ‘All African Games’ izabera muri Congo Brazzaville muri Nzeri uyu mwaka. Ikipe y’u Rwanda nyuma yo gutsinda amakipe ya […]Irambuye

Kenya: Kenyatta yasabye abayobozi bavugwaho Ruswa kwegura

Perezida w’igihugu cya Kenya Uhuru Kenyatta yasabye ko abayobozi bakuru bose bashinjwe kurya ruswa bakwegura. Mu ijambo rye rigamije gusobanura uko igihugu gihagaze, yagejeje ku Nteko ishinga amategeko ya Kenya kuri uyu wa kane tariki 26 Werurwe, Kenyatta yasabye abayobozi bakuru bashyizwe muri Raporo ya Komisiyo ishunzwe imyitwarire no kurwanya Ruswa ko bakwegura, iperereza rigakurikiraho. […]Irambuye

Airport: Police yafashe umugore utwaye Cocaine ya miliyoni 85 avanye

Police y’u Rwanda yagaragaje ku mugoroba wo kuri uyu wa 30 Mutarama 2015 umugore wo muri Kenya yataye muri yombi kuri uyu wa gatanu ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali atwaye 2Kg za Cocaine y’agaciro ka miliyoni 85 z’amanyarwanda avanye muri Brazil yerekeza muri Kenya. We avuga ko atari azi ko atwaye ibi biyobyabwenge. Lovini […]Irambuye

Abouba na Makezi basinye muri Gor Mahia baguzwe 37 000U$

16 Mutarama 2015 – Karim Nizigiyimana bita Makenzi na Abouba Sibomana, ba myugariro babiri bari ab’ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa gatanu basinye amasezerano y’imyaka ibiri yo gukina mu ikipe ya Gor Mahia muri Kenya baguzwe bombi 37 000USD nk’uko byemezwa n’ikipe ya Rayon Sports yamaze no kubaha inzandiko zo kubarekura. Umuvugizi w’ikipe ya […]Irambuye

Ebola yatumye akora ‘graduation’ nta muntu w’iwabo uhari

Abba Abashi ni umunya Liberia akaba ari umunyeshuri muri Kaminuza muri Kenya uherutse kurangiza ikiciro cya kabiri cya kaminuza ariko nta muntu w’iwabo wari uhari kuko nta muntu ubu ushobora kuva muri Liberia ngo yemererwe kujya muri Kenya. Abba ari i Nairobi aganira n’umunyamakuru Nuala McGovern yamubwiye agahinda kari iwabo ndetse n’uko biri kumugiraho ingaruka […]Irambuye

Kenya: Igihugu cya kane (4) gifite abafite SIDA benshi ku

Muri Kenya abanduye Virus itera SIDA barabarirwa kuri miliyoni imwe n’ibihumbi magana atandatu nk’uko Minisiteri yaho y’ubuzima yabitangaje kuri uyu wa 20 Kanama. Ku Isi Africa y’Epfo niyo ya mbere na miliyoni 5,6 by’abanduye, hagakurikiraho Nigeria n’abanduye miliyoni 3,3 hagataho Ubuhinde na miliyoni 2,4 z’abanaba na Virus itera SIDA nk’uko imibare itangazwa na UNAIDS na […]Irambuye

CECAFA: APR FC bitoroshye nayo yabonye tike ya 1/4

Kuri Stade ya Kigali i Nyamirabo kuri uyu wa 15 Kanama 2015 APR FC yabashije kubona ticket yo gukomeza muri 1/4 cy’amarushanwa ya CECAFA Kagame Cup 2014 bitoroshye kuko yanganyije na Gor Mahia ibitego 2 – 2. Vital’o ifite iki gikombe yasezerewe rugikubita, Gor Mahia nayo yahise isezererwa none. APR FC yasabwaga gutsinda uyu mukino […]Irambuye

Ubufasha bwose Kenya izasaba u Rwanda izabuhabwa – Dr Ntawukuriryayo

Perezida w’Inteko Nshingamategeko mu Rwanda, umutwe wa Sena, Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo aratangaza ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’umutekano muke n’ibindi bibazo biterwa n’ibyihebe mu gihugu cya Kenya. Ndetse ko ibiba kuri Kenya u Rwanda rubifata nk’ibirureba. Dr. Jean Damascene Ntawukuriryayo uri mu ruzinduko rw’akazi i Nairobi, yavuze ko uko ibintu bimeze mu gihugu cya Kenya […]Irambuye

Kenya: Guverineri akukiranyweho uruhare mu bitero by’i Lamu

Umwe mu bakuru b’Intara zo mu gihugu cya Kenya witwa Issa Timany akurikiranyweho uruhare mu bitero by’iterabwoba byabereye mu gace kegereye inyanja ka Lamu mu byumweru bibiri bishize byahitanye abantu benshi. Uyu mugabo arashinjwa uruhare rutaziguye mu bitero byahitanye abasivili mu gace ko mu Mujyi wa Lamu gaturanye inyanja kitwa  Mpeketoni. Mu byo ashinjwa harimo […]Irambuye

Kenya: Al Shabab yahitanye abantu 48

Abayobozi bo mu karwa ka Lamu muri Kenya bemeje ko intagondwa z’Abisilamu bo muri Al Shabab zagabye ibitero kuri Hoteli no ku cyicaro cya Polisi zikica abantu bamaze kubarirwa kuri 48 mu ijoro ryacyeye. Abaturage b’ahitwa Mpeketoni babwiye BBC ko bumvise amasasu mu gihe cy’amasaha menshi kandi ngo n’amazu menshi yahiye arakokongoka. BBC ivuga ko […]Irambuye

en_USEnglish