Tags : Kenya

Umunyarwanda wakoranaga na Al-Shabaab yishyikirije Police ya Kenya

Pascal Bizimungu alias “Big man Abdirizak” uvuga ko ari Umunyarwanda, aherutse kwishyikiriza Police ya Kenya y’ahitwa Mandela, asaba ko Guverinoma y’icyo gihugu yamurindira umutekano kuko abarwanashyaka b’umutwe w’inyeshyamba wa Al-Shabaab yakoranaga nawo bashaka kumwica. Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru kuwa mbere w’iki cyumweru, Bizimungu abajijwe impamvu ahisemo kuva muri Al Shabaab yagize ati “Ndambiwe ibikorwa bya Al-Shabaab. […]Irambuye

Ministre w’Ububanyi n’amahanga wa Israel aragenzwa n’iki mu Rwanda?

Avigdor Liberman Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Israel araba ari mu Rwanda guhera kuri uyu wa gatatu, ibiro bye byasohoye itangazo rivuga ko aje gutsura no gukomeza umubano Israel ifitanye na Africa, umubano ngo ugomba kurushaho gushingira ku bukungu, umutekano n’ubufatanye mu nzego zitandukanye. Liberman si mu Rwanda aje gusa kuko mu rugendo rw’iminsi 10 ajemo […]Irambuye

Ikamyo nini yamaze amasaha 4 yafunze umuhanda Musanze – Rubavu

Kuri uyu wa 06/06/2014 ahagana saa munani z’amanywa ikamyo nini ifite plaque zo muri Kenya yakoze impanuka mu muhanda wa Musanze – Rubavu ubwo yari mu cyerekezo kigana Musanze uva Rubavu. Iyi kamyo yamaze igihe kigera hafi ku masaha ane yafunze umuhanda. Imodoka zashoboraga kuyikuramo ntizari hafi, hiyambajwe imodoka nini yavuye i Kigali nk’uko byemezwa n’umwe […]Irambuye

Ingabo z’u Rwanda,Kenya,… zemeje imikorere izagenga y'ubufatanye bwa gisirikare

Kigali – Kuri uyu wa 30 Gicurasi, abaminisitiri b’Umutekano n’ab’Ingabo mu bihugu by’u Rwanda, Uganda, Kenya, u Burundi na Sudani y’Epfo bashyize umukono kuri raporo z’amatsinda y’impuguke mu byagisirikare agena imiterere n’imikorere y’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibyo bihugu. Gusinya aya masezerano bibaye nyuma y’umwiherero w’iminsi itanu yari ihuje impuguke mu byo gucunga no kubungabunga […]Irambuye

Burundi na S.Sudan byinjiye mu bufatanye bwa gisirikare bwa Rwanda,

Igihugu cya Sudani y’Epfo n’ubwo kitaremerwa ku mugaragaro mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, n’u Burundi byamaze kwinjizwa mu bufatanye mu bya gisirikare bwo kwivuna umwanzi no kwirinda buhuriweho n’u Rwanda, Uganda na Kenya. Byemejwe mu biganiro by’abahagarariye ingabo biri kubera i Kigali kuva kuri uyu wa 26 Gicurasi. Nyuma y’uko tariki 20 Gashyantare, i Kampala […]Irambuye

Kenya ku isonga muri EAC mu gushyira amafaranga menshi mu

Igihugu cya Kenya cyashyizwe ku mwanya wa mbere mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba no  ku mwanya wa karindwi ku mugabane w’Afurika mu bijyanye no gushyira amafaranga menshi mu gisirikare. Inyandiko yashyizwe ahagaragara na Frankline Sunday Nairobi igaragaza ko Kenya iri ku mwanya wa Karindwi mu bihugu by’Afurika bishora amafaranga menshi mu bya gisirikare aho ngo […]Irambuye

Kenya- Polisi yataye muri yombi abaterabwoba

Ku mugoroba w’ejo, Polisi y’igihugu cya Kenya ikorera ku cyambu cya Mombasa yatangaje ko yafashe abantu babiri batwaye ikamyo irimo bombe ibyiri zihishe mu mizigo. Nk’uko tubikesha BBC, abafashwe babiri umwe ni Umunyakenya undi ni Umunyasomaliya bakaba biyemereye ko bashakaga guturikiriza biriya bisasu ahantu hatatangajwe. Umuyobozi w’ibiro by’iperereza bya Polisi ya Kenya mu gace ka […]Irambuye

en_USEnglish