Tags : Kenya

Jacques Tuyisenge yanyomoje ibivugwa ko yongeye kuvunika

Jacques Tuyisenge, aranyomoza amakuru yatangajwe na Televiziyo yo muri Kenya, ivuga ko yahawe ibindi byumweru bibiri ari hanze y’ikibuga kubera imvune. Tuyisenge yakinnye umukino we wa mbere mu mpera z’icyumweru gishize, atanga umupira wavuyemo igitego cyatsinzwe na Enoch Agwanda, anatsinda igitego cye cya mbere muri shampiyona ya Kenya. Nyuma yo gusimburwa ku munota wa 74 […]Irambuye

Tuyisenge yatsinze mu mukino wa Gor Mahia na Kakamega

Kenya – Rutahizamu w’Amavubi, Jacques Tuyisenge yatsinze igitego kimwe muri bitatu Gor Mahia yatsinze Kakamega Homeboyz. Uba umukino wa mbere iyi kipe itsinze muri uyu mwaka. Mu mukino wa mbere w’amarushanwa Jacques Tuyisenge yakiniye Gor Mahia, yawukinnye kuri uyu wa gatandatu. Uyu musore w’imyaka 24, yatanze umupira wavuyemo igitego cya mbere cya Enoch Agwanda ku […]Irambuye

Kenya: Perezida Kenyatta yavugirijwe induru n’Abadepite arimo avuga ijambo

Ku wa kane tariki 31 Werurwe, ubwo Perezida Uhuru Kenyatta yagezaga ku gihugu ijambo ngaruka mwaka ku buryo igihugu gihagaze muri iki gihe, abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi bamuvugirije induru kugira ngo ijambo rye ridakomeza gutambuka. Bamwe mu badepite batangiye kuvugiriza no gusakuza Perezida agitangira kuvuga. Gusa ntibyatunguranye kuko mbere hose bari bavuze ko bazarogoya ijambo […]Irambuye

Somalia: Inyeshyamba 115 za al-Shabab ziciwe mu mirwano

Umuyobozi w’intara ya Galmudug iri rwagati mu gihugu cya Somalia yavuze ko ingabo zo muri iyi ntara zivuganye abarwanyi ba al-Shabab basanga 100 mu mirwano yamaze iminsi ine. Aba barwanyi biyitirira idini ya Islam ngo binjiye muri iyi ntara bahunze indi mirwano yarimo iba mu ntara y’Uburasirazuba ya Puntland. Avugana na BBC, Perezida w’intara ya […]Irambuye

Jacques Tuyisenge yakinnye umukino we wa mbere muri Gor Mahia

Kuva bamugura mu mezi abiri ashize yari atarikina kubera imvune ariko ubu rutahizamu Jacques Tuyisenge wa Gor Mahia yo muri Kenya yagarutse mu kibuga mu mukino wa gicuti ikipe ye yatsinze Uropa FC 4-0 kuri iki cyumweru. Jacques Tuyisenge wavuye muri Police FC, yakinnye umukino we wa mbere mu ikipe ye nshya, yaherukaga gukina tariki […]Irambuye

Kenya ku mwanya wa 3 mu bihugu byamunzwe na Ruswa

Icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara n’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane ku isi, Transparancy International, kigaragaza ko mu bihugu 54 byo ku mugabane wa Afurika byakorewe ubushakashatsi mu kurangwamo ruswa Kenya ari iya gatatu, Uganda ni iya 10. Iki cyegeranyo kigaragaza ko AbanyaKenya 74% mu babajijwe ku itangwa rya ruswa basubije ko batanze ‘Ruswa’ kugira ngo bahabwe serivisi mu […]Irambuye

Somalia: Aba ‘commandos’ b’igihugu kitazwi bishe abantu 15

Abategetsi muri Leta ya Somalia batangaje ko abarwanyi 15 ba al-Shabab bishwe mu gitero bagabweho n’umutwe w’aba ‘commandos’ mu birindiro by’ahitwa Awdhegle, muri km 50 z’umurwa mukuru Mogadishu. Abaturage bari babwiye BBC ko bakanguwe n’urusaku rw’amasasu y’imbunda ziremereye, ndetse ngo bumvuse n’urusaku rw’indege za kajugujugu. Mohamed Aweis, umuyobozi w’ako gace, yabwiye BBC yo mu rurimi […]Irambuye

Somalia: Igitero cya ‘drone’ ya USA cyahitanye abarwanyi 150

Igitero cyagabwe n’indege itagira umupilote ya America cyahitanye abarwanyi 150 ba al-Shebab, umutwe w’inyeshyamba za kisilamu zirwanira muri Somalia zikanagaba ibitero muri Kenya. Umuvugizi mu biro by’ingabo za America, Capt. Jeff Davis yatangaje ko icyo gitero cyari kigambiriye ahantu hitoreza Al Shabab nk’uko bitangazwa na BBC. Yagize ati “Twamenye ko bari bagiye kurangiza bakava aho […]Irambuye

Somalia: Urukiko rwahanishije uwari umunyamakuru igihano cy’urupfu

Urukiko rwa gisirikare rw’i Mogadishu, rwakatiye uwahoze ari umunyamakuru igihano cyo kwicwa nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwicisha abandi banyamakuru bagenzi be. Hassan Hanafi, ni umwe mu banyamuryango b’umutwe w’iterabwoba wa al-Shabab, yafatiwe muri Kenya muri Kanama 2014 ubwo yarimo atembera. Urukiko rwategetse ko azicwa arashwe urufaya rw’amasasu. Umushinjacyaha amushinja kuba yarishe nibura abanyamakuru batanu […]Irambuye

en_USEnglish