Uganda yafashe icyemezo cyo gucyura ingabo zose zari muri Sudan y’Epfo
Ingabo zose za Uganda zabaga muri Sudan y’Epfo zitangira kuvanwa muri icyo gihugu mu mpera z’iki cyumweru nk’uko byatangajwe n’ukuriye izo ngabo.
Brig Gen Kayanja Muhanga yatangarije BBC ko ingabo zahawe ubutumwa ku wa gatandatu w’icyumweru gishize n’Umugaba Mukuru w’ingabo asaba ko batangira gutaha, yongeraho ko ingabo zose zizatahuka.
Amasezerano y’amahoro aheruka gusinywa n’impande zombie muri Sudan y’Epfo yateganyaga ko ingabo zose z’amahanga zigomba gutaha zigasubira mu bihugu zikomokamo.
Ingabo za Uganda kuba zari muri iki gihugu cya Sudan y’Epfo byakomeje kwamaganwa n’inyeshyamba. Nyamara abasesenguzi basanga ingabo za Uganda zaragize uruhare mu gutuma umutekano ugaruka mu murwa mukuru, Juba.
UM– USEKE.RW
2 Comments
Salva Kiir agiye gukubitwa izakabwa rero.
nibatahe nibyongera bazasubirayo