Ni igihembo kitwa “The Dr. Miriam and Sheldon G. Adelson Prize” kizatangwa tariki ya 21 Gicurasi, n’umuryango witwa “The World Values Network”, uzagishyikiriza Perezida Paul Kagame w’u Rwanda n’’umuntu ugaragaza byeruye ubucuti bukomeye n’abaturage ba Israel. Iki gihembo kizatangirwa mu birori bizabera mu mujyi wa New York byitwa “Champions of Jewish Values International Awards Gala” […]Irambuye
Tags : #Kagame
Mu ijambo Moussa Faki Mahamat, wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Tchad yaraye agejeje ku bari mu muhango wo kumwimika nka Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (AU), yavuze ko agiye gukora impinduka mu nzego z’umuryango no guhangana n’ibibazo byugarije Africa. Faki Mahamat ageze ku buyobozi bwa Komisiyo ya Africa yunze Ubumwe mu gihe […]Irambuye
Nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda muri Manda ya kabiri, Perezida Paul Kagame witegura kwiyamamariza manda ya gatatu y’imyaka irindwi hari byinshi yemereye Abanyarwanda ko azabagezaho mu myaka irindwi bikubiye mu cyiswe “Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi”. Iyi gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yubakiye ku ntambwe yagezweho mu myaka yari ishize mu gushimangira impinduka […]Irambuye
Ku wa mbere kugeze ku wa kabiri mu cyumweru gitaha Abakuru b’Ibihugu bigize Africa yunze Ubumwe bazahurira mu nama yaguye izabera Addis Abeba muri Ethiopia, hakazatorwa ugomba gusimbura Umunyafrica y’epfo Dr. Nkhosazana Dlamini Zuma uzaba arangije manda ye nka Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa AU. Iyi nama izaba ikurikiye iherutse kubera i Kigali mu mwaka […]Irambuye
Mu mukino wo kwibuka abahoze mu mukino w’umupira w’amaguru barimo abakinnyi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi wahuje ikipe y’u Rwanda Amavubi n’ikipe ya Morocco y’abatarengeje imyaka 20 kuri Stade Amahoro, kuri uyu wa Gatandatu, abana b’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Brian Cyizere Kagame na Ian Kigenza Kagame bakinnye uyu mukino banigaragaza neza. Mbere y’uko umukino utangira, Ian Kagame […]Irambuye
*Umubano mwiza dufitanye na Tanzania uzakemura ibibazo byose byaba bihari; *Ibibazo by’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania nabyo bizaganirwaho; *Uko dukangurira Abanyarwanda kugura ibyakorewe iwabo, n’inganda zikangurirwe gukora ibyiza kandi byinshi; *Abarokotse tuzakomeza kubafasha bishoboka. Kuri uyu wa gatandatu, mu kiganiro n’abanyamakuru Perezida wa Repubulika Paul Kagame yizeje ko kubera ubushake Perezida wa Tanzania Dr John Magufuli […]Irambuye
Kuri uyu wa kane tariki 7 Mata ubwo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’uwa Tanzania Dr Joseph Pombe Magufuli n’abagore babo batangizaga ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22, Dr Bizimana Jean Damascene Ukuriye Komisiyo yo kurwanya Jenoside, mu kiganiro cye ku buryo ingengabitekerezo y’urwango yabyaye Jenoside mu 1994, yatunze agatoki U […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu, mu isomwa ry’urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha Dr Rose Mukankomeje umuyobozi Mukuru w’ikigo REMA, akurikiranyweho n’ubushinjacyaha, urukiko rumukatiye gufungwa iminsi 30 by’agateganyo. Ku isaha ya Saa tanu n’iminota itanu nibwo abacamanza bari binjiye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo, basubiramo ingingo z’amategeko ajyanye n’ibyaha Dr Mukankomeje aregwa n’ibyo […]Irambuye
Perezida Paul Kagame aho ari muri Senegal mu ihuriro riganira kuri Siyansi ryitwa “Next Einstein Forum (NEF)”, yasabye Africa gushyira imbaraga mu kubaka ubushobozi bw’abana b’Abanyafurica mu ikoranabuhanga na Siyansi kuko aribyo Africa igomba gushingiraho ubukungu bwayo mu minsi iri imbere. Perezida Kagame yavuze ijambo mbere y’abahanga, abarimu muri Kaminuza n’abandi banyuranye amagana baturutse mu […]Irambuye
Urubuga rwo mu Bwongereza, “Global Risk Insights (GRI)” rukora ubusesenguzi kuri Politike mpuzamahanga n’ingaruka zayo cyane cyane ku bukungu, rwagaragaje ko mu gihe ibihugu byinshi bya Afurika bishobora kubamo akavuyo gashingiye ku matora na Politike muri rusange, gusa ngo umwaka wa 2016 na 2017 uzaba uw’amahire ku Rwanda, Paul Kagame natorerwa gukomeza kuruyobora. Mu mwaka […]Irambuye