Tags : #Kagame

Kagame yagenewe igihembo cy’umuntu wubatse ubucuti bukomeye na Israel

Ni igihembo kitwa “The Dr. Miriam and Sheldon G. Adelson Prize” kizatangwa tariki ya 21 Gicurasi, n’umuryango witwa “The World Values Network”, uzagishyikiriza Perezida Paul Kagame w’u Rwanda n’’umuntu ugaragaza byeruye ubucuti bukomeye n’abaturage ba Israel. Iki gihembo kizatangirwa mu birori bizabera mu mujyi wa New York byitwa “Champions of Jewish Values International Awards Gala” […]Irambuye

Manda ya II ya Paul Kagame yageze kuki mu miyoborere

Nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda muri Manda ya kabiri, Perezida Paul Kagame witegura kwiyamamariza manda ya gatatu y’imyaka irindwi hari byinshi yemereye Abanyarwanda ko azabagezaho mu myaka irindwi bikubiye mu cyiswe “Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi”. Iyi gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yubakiye ku ntambwe yagezweho mu myaka yari ishize mu gushimangira impinduka […]Irambuye

Amavubi U 20: Abana ba H.E, Brian na Ian Kagame

Mu mukino wo kwibuka abahoze mu mukino w’umupira w’amaguru barimo abakinnyi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi wahuje ikipe y’u Rwanda Amavubi n’ikipe ya Morocco y’abatarengeje imyaka 20 kuri Stade Amahoro, kuri uyu wa Gatandatu, abana b’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Brian Cyizere Kagame na Ian Kigenza Kagame bakinnye uyu mukino banigaragaza neza. Mbere y’uko umukino utangira, Ian Kagame […]Irambuye

Umubano mwiza na Tanzania uzakemura ibibazo byose hagati y’ibihugu byombi–

*Umubano mwiza dufitanye na Tanzania uzakemura ibibazo byose byaba bihari; *Ibibazo by’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania nabyo bizaganirwaho; *Uko dukangurira Abanyarwanda kugura ibyakorewe iwabo, n’inganda zikangurirwe gukora ibyiza kandi byinshi; *Abarokotse tuzakomeza kubafasha bishoboka. Kuri uyu wa gatandatu, mu kiganiro n’abanyamakuru Perezida wa Repubulika Paul Kagame yizeje ko kubera ubushake Perezida wa Tanzania Dr John Magufuli […]Irambuye

Dr Mukankomeje Urukiko rumukatiye gufangwa iminsi 30 by’agateganyo

Kuri uyu wa gatanu, mu isomwa ry’urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha Dr Rose Mukankomeje umuyobozi Mukuru w’ikigo REMA, akurikiranyweho n’ubushinjacyaha, urukiko rumukatiye gufungwa iminsi 30 by’agateganyo. Ku isaha ya Saa tanu n’iminota itanu nibwo abacamanza bari binjiye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo,  basubiramo ingingo z’amategeko ajyanye n’ibyaha Dr Mukankomeje aregwa n’ibyo […]Irambuye

Ubukire bw’Africa buzashingira kubyo dushyira mu mitwe y’abana bacu none

Perezida Paul Kagame aho ari muri Senegal mu ihuriro riganira kuri Siyansi ryitwa “Next Einstein Forum (NEF)”, yasabye Africa gushyira imbaraga mu kubaka ubushobozi bw’abana b’Abanyafurica mu ikoranabuhanga na Siyansi kuko aribyo Africa igomba gushingiraho ubukungu bwayo mu minsi iri imbere. Perezida Kagame yavuze ijambo mbere y’abahanga, abarimu muri Kaminuza n’abandi banyuranye amagana baturutse mu […]Irambuye

Ubukungu bw’u Rwanda buzarushaho kuzamuka Kagame niyongera gutorwa mu 2017

Urubuga rwo mu Bwongereza, “Global Risk Insights (GRI)” rukora ubusesenguzi kuri Politike mpuzamahanga n’ingaruka zayo cyane cyane ku bukungu, rwagaragaje ko mu gihe ibihugu byinshi bya Afurika bishobora kubamo akavuyo gashingiye ku matora na Politike muri rusange, gusa ngo umwaka wa 2016 na 2017 uzaba uw’amahire ku Rwanda, Paul Kagame natorerwa gukomeza kuruyobora. Mu mwaka […]Irambuye

en_USEnglish