Digiqole ad

Dr Mukankomeje Urukiko rumukatiye gufangwa iminsi 30 by’agateganyo

 Dr Mukankomeje Urukiko rumukatiye gufangwa iminsi 30 by’agateganyo

Kuri uyu wa gatanu, mu isomwa ry’urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha Dr Rose Mukankomeje umuyobozi Mukuru w’ikigo REMA, akurikiranyweho n’ubushinjacyaha, urukiko rumukatiye gufungwa iminsi 30 by’agateganyo.

Dr Mukankomeje ubwo aheruka kugezwa mu rukiko
Dr Mukankomeje ubwo aheruka kugezwa mu rukiko

Ku isaha ya Saa tanu n’iminota itanu nibwo abacamanza bari binjiye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo,  basubiramo ingingo z’amategeko ajyanye n’ibyaha Dr Mukankomeje aregwa n’ibyo birego. Uregwa ntabwo yari mu rukiko uyu munsi.

Urukiko rwavuze ko hashingiwe ku bimenyetso by’ubushinjacyaha no kuba Dr Rose Mukankomeje atarahakanye ibirego byo kumena ibanga ry’akazi ahamaraga Prudence Bisamaza  amubwira ko Urwego rw’Umuvunyi rwahagurikiye kurwanya ibyaha, uyu agatoroka.

Rutegetse ko afungwa iminsi 30 muri Gereza Nkuru ya Kigali, kuko ngo uregwa yemeye ko ibyo aregwa yabivuze.

Abacamanza bavuze ko mu isesengura bakoze, uwahaye amakuru Dr Mukankomeje y’uko telefoni y’uwo aregwa kuburira yumvirizwaga, ari umuntu wo mu nzego z’iperereza ariko utaramenyekana.

Ku wa gatatu tariki 30 Werurwe 2016, Dr Mukankomeje yagejejwe imbere y’Urukiko ahakana ibyaha aregwa, nubwo yemeye ko hari amagambo yavuganye na Bisamaza Prudence ubushinjacyaha buvuga ko yaburiye agatoroka.

Dr Mukankomeje yavuze ko ibyaha aregwa bitandukanye n’ibyo yabwiwe mu bugenzacyaha, ikindi ngo ni uko ibyaha aregwa amategeko ateganya ko uwo bihamijwe atanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 100 kugeza ku bihumbi 500.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko Dr Mukankomeje arekuwe akaburana ari hanze bishobora kwica iperereza kuri bamwe batarafatwa kandi bagishakishwa.

Dr Rose Mukankomeje n’umwunganira mu mategeko basabaga ko hashingiwe ku kuba Mukankomeje azwi ku mirimo myinshi yakoreye igihugu, akaba atuye mu Rwanda yarekurwa kuko ngo atatoroka.

NKUNDINEZA Jean Paul
UM– USEKE.RW

23 Comments

  • Afande nta Nyinya tuuu!!!
    Iminsi iduhishiye byinshi …..
    Mbega speed weeeeeee

  • Ihangane muyobozi, nugerayo unsuhurize madame Ingabire Victoire uti bizu!!

  • Yampayinka!!!! Byabintu ntamikino kbsa. Ndabona abayobozi bahagurukiwe tuu.
    Ikosa=igihano
    IKINEWABO Less than ITEGEKO
    Abamena amabanga yakazi barye barimenge….

    Ubwo turaje tuvugeweeeeee…. ibyahe nibyahe kd nawe (Dr) yiyemereyeko yamenye ibanga ryakazi.
    Niturangiza ngo murwanda abantu baniganwa ijambo..
    Ko ntarabona uwishwe nijambo ngo nuko atavuze!
    AAAHH!!!
    Abanyarwanda turaruhanyije peeee.e..

    • @karangwa, kuniganwa ijambo nukuvuga icyo utekereza ukakizira! Kandi ndabona Roza ariko byagenze. Ariko se nibarize guhamagara umuntu ukamubwira kuva muri dossier kuko izamukoraho ni ukwica anketi? None se bashakaga ko ayigumamo kugirango izamukoreho? Ese abafungwa ni abameze bate? Njya nibaza umuntu nka Binagwaho waguze inzitiramibu zitagira umuti ariko ntanuwigeze akopfora ahubwo bamuhembye PS mushya! Mwibaza abantu bishwe na malaria kubera izo nzitiramibu? Bitaniye n’ufata imbunda agahagara akarasa inzirakarengane? Musoni James simvuze ngo afungwe ariko ikibazo cy’amazi n’amashanyarazi cyaramunaniye ariko ntasimburwa ahubwo ahindurirwa abakozi akongerwa budget na projects. Mureke ubutabera bugere hose bityo abantu bazatinya institutions ariko ntibazatinya umuntu hanyuma murebe igihugu kitazatera imbere.

      • @IRYAMUKURU, Ntabwo Dr. yazize kuniganwa ijambo ahubwo yazize KUMENA IBANGA RYAKAZI, Nokuburira uwucyekwaho ichaha AGATOROKA ubugenzachaha. jye numva dukwiye gushyira mugaciro, tukiyumvisha icyaha uriya mubyeyi (Dr) yakoze.
        Ndakwibutsa ko iyo bajya guhabwa iriya mirimo bararahira bagasinya ko batazamena amabanga yakazi, ko bazubaha inzego zigihugu, ko batazakoresha ububasha bafite kunyungu zabo bwite.
        Unyumve neza sinifuzako harurengana, yewe uyu Mubyeyi namukundaga cyane kko nabonaga agerageza gukoraneza akazike. Ariko nanone dukwiye kwemera AMAKOSA yakoze.
        Ariko ubwo uzi kwinjirira urwego Ryumuvunyi n’ubugenza cyaha urubuza kugenza icyaha cyaruswa???
        Ahubwo bibere abandi akabarore.

        • MU by’ukuri uriya mubyeyi abantu ntibitiranye ibyaha akurikiranyweho no kuniga droit d’_expression kuko kuburira umuntu wakoze icyaha umubeiriza gutoroka kandi nawe ayo makuru warayakuye muri bagenzi bawe bagenza icyaha yakoze uzi nezako nikimuhama bikwiriye ko akiryozwa ni icyaha pe!!

  • Ariko mu Rwanda bakunda gufunga kugira ngo bumvishe abantu gusa.Mukankomeje niba hari n’ibimuhama yagombye kurkurwa agatanga ihazabu akaburana ari hanze.Ubwo harya ngo bashaka ko ajya gusuhuza INGABIRE UMUHOZA Victoire?

    • Oya ntabwo arugukunda gufunga kuko babikunda wenda nawe waba urimo, ntanubwo arukugirango ajyegusuhuza abarimurigeeza kuko ntakiza kirimo, ahubwo nuko
      1. Bamurekuye ashobora gutoroka ubutabera. Doreko nuwobamurega kuburira yamaze gutoroka ubutabera.
      2. Nuko yiyemereyeko yaburiye umuntu hanyuma agatoroka ubutabera.
      Nonese ariwowe uyoboye urukiko wabigenza ute??

      • ariko muzakurahe igihugu kidahana?? nimureke amategeko yubahirizwa kubakene nabakire buretse namategeko yabana babantu nimana yaduhaye igihano cyogupfa ndetse nokurimbuka kuki mwumvako gufunga abanyabyaha arigitangaza? niba yarakoze ibyaha bihanirwa namategeko nafungwe doreko we afite nabazamugemurira

  • Karangwa nukagire amaranga mutima,uwo mugore yemeyeko yagiriye inama umuyobozi,ntategeko ribihana,kumena ibanga bikaba bihanishwa ihazabu yibihumbi 100 kugeza kuri 500,none Ngo nafungwe?
    Ubwo urumva amategeko akoreshwa cg nigitugu?reka amaranga mutima,kurikira vugisha ukuri guca muziko ntigushye.

    • @kc nshuti ntamarangamutima nasyizemo, gusa jye ntekerezako Dr. yaba yanazize kutavuga uwamumeneye ibanga ryuko hari mwenewabo ubugenzacyaha burigukurikiranaho ibyaha bya ya HOTELI Ya KARERE. Yamara kubimubwira agahita atoroka. Nonese muvandi, urumva Dr. ntamakosa akomeya yakoreye Igihugu?
      Kumenera ibanga umuntu ukurikiranyweho icyaha yarangiza agatoroka???!!! Akagenda atwaye utwarubanda (TAX)urumuyobozi ahubwo wakabaye utanga amakuru yabarigisa ibyarubanda, Urumva aribyo??

  • Ok murekeraho basi……none se buriya ziriya nzitiramibu bite byazo ra? Muhumure Binagwaho isaha ye izagera.
    Kabeho Rwanda

    • @Tembo, ntabwo Minister (Dr.Binagwaho)ariwe ushinzwe amasoko ya Minisiteri y’Ubuzima, Ntanubwo abamukanama gashinzwe amasoko (procurement comittee). Ntanubwo ariwe ukora SPECIFICATION Za Suppernet, Siwe ushinzwe Inspection yibyaguzwe.
      Ubworero byaba ari MUNYANGIRE cg Twese tumuhombe. Arko mubyukuri ntaho ahuriye niriya case. Ahubwo tegerezaho gato ababigizemo uruhare bazatabwa muriyombi (usibyeko tuzaterahejuru nihahandi tuvugako bazira ibindi….) yewe ntamunoza

  • Mureke dusengere Afrika Imana iyirengere rwose

    • Gwa kwijambo wana. Sengera u rwanda

  • Ehh nibyo se….noneho Binagwaho nibamureke diiiii….ababikoze se batorotse ubutabera? Cg ijisho ribariho tuzabona bafatwa…uzi abantu malariya yishe?

  • Asyigakiwe!!!!!!!!!! Ibi biraranbiranye.

  • Ntimukajombane intoki mumaso mwabantumwe, ibyabaye kuri uriya mudamu ntawe bitabaho. Muge mumenya ko ukuri in this life ku isi ari relative. Muye mumenya ubwenge.????????????????

  • Hahaha!!!! ndabona karagwa yabaye avocat wabo bayobozi es wowe ahari ntiwaba uri umwe muribo???

  • Kuba uyu mugore ngo ntaho ahuriye n’iby’amasoko n’ibindi nk’ibyo ntibimuha uburenganzira bwo kujya gutuma abashakishwa n’ubutabera batoroka, wenda bakanatorokana ibya rubanda. Mubyumve, n’ubwo ibyo bitari muri case ye ariko hari uburyo ashobora kubimenyaho facilement nk’umuyobozi. Aburane ari hanze? Abatorotse bo se we arabinaniwe? Iminsi 30 si myinshi mutuze iperereza rikorwe.

  • Umusivili amena amabanga yiperereza gute? Ese ahubwo abagombaga gufungwa sizo nzego ziperereza zabimubwiye? Niba yaraburiye bamwe kureka kwijandika mubyaha niwe wagombye kubifungirwa? 2017 iduhishiye byinshi nyamara.

    • Mureke ubutabera bukore ibyabwo kdi mugabanye amagambo kuko mu Rwanda dufite ubutabera bwizewe!

  • ikibazo si ukugira umugemutira kuko n’abatabsgira Leta ni umubyeyi ibitaho, mumenyeko n’_urukundo rw’Imana rudakuraho ubutabera bwayo, uwakoze icyaha muje mureka ubutabera bukore akazi kabwo nikimuhama akiryozwe, uyu mumama nubwo hari aho yemera amakosa aracyari umwere,ubwo rero niba ubushinjacyaha bugaragaza impungenge zokuba yatoroka ubutabera nk’uko uwo yaburiye yabigenje igisubizo ni ukuba acumbikiwe kuko naba umwere azataha.

Comments are closed.

en_USEnglish