Digiqole ad

U Bufaransa, U Burundi na DRC mu bafasha abakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside

 U Bufaransa, U Burundi na DRC mu bafasha abakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside

Kuri uyu wa kane tariki 7 Mata ubwo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’uwa Tanzania Dr Joseph Pombe Magufuli n’abagore babo batangizaga ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22, Dr Bizimana Jean Damascene Ukuriye Komisiyo yo kurwanya Jenoside, mu kiganiro cye ku buryo ingengabitekerezo y’urwango yabyaye Jenoside mu 1994, yatunze agatoki U Bufaransa na bimwe mu bihugu byo mu karere kuba bifasha abafite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Perezida Kagame na Perezida Magufuli bacana urumuri rw'icyizere
Perezida Kagame na Perezida Magufuli bacana urumuri rw’icyizere

Uyu muhango wo gutangiza icyunamo n’ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, wabimburiwe n’isengesho ryatewe na Musenyeri Nzakamwita Sereverien.

Nzakamwita mu isengesho rye, yibukije ko tukiri mu bihe bya Pasika aho Yezu yatsinze urupfu, asaba Imana ngo yakire abishwe bazize uko baremwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ayisaba ko yafasha Abanyarwanda muri ibi bihe kunga ubumwe no kwiyubaka.

Perezida wa Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania Dr John Pombe Joseph Magufuli n’umugore bari kumwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’umugore we bahise batangiza ku mugaragaro ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22 bashyira indabo ku mva zishyunguwemo imibiri y’abishwe muri Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwo ku Gisozi.

Nyuma, abo bakuru b’ibihugu bombi n’abagore babo bahise bacana Urumuri rw’Icyizere rumara iminsi 100, bivuze igihe cyashize Abatutsi bicwa kuva muri Mata kugeza muri Nyakanga 1994. Uwo muhango waherekezwaga n’abana baririmba ko urwo rumuri rutazazima kandi n’u Rwanda rutazapfa.

Muri uyu muhango, Perezida Kagame ntabwo yavuze ijambo nk’uko byari bisanzwe, ahubwo ararivuga nyuma yo gukora Urugendo rwo Kwibuka (Walk to Remember) ruza gutangirira ku Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda rukagera muri Stade Amahoro kuri uyu mugoroba.

Hagendewe ku nsanganyamatsiko igira iti “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi turwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside”, Dr Jean Damascene Bizimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside yatanze ikiganiro kivuga ukuntu ingengabitekerezo yazanywe n’Abazungu b’Abakoloni yahindutsemo urwango rukomeye rwageze ku Kwicwa kw’Abatutsi na Jenoside.

Mbere yo gutanga iki kiganiro ariko Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Tanzania n’abagore babo n’abandi bari bitabiriye uyu muhango, bamaze umunota bacecetse mu rwego rwo kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside.

Dr Jean Damascene Bizimana, yavuze ko nta jenoside ishobora kubaho hatabanje ingengabitekerezo yayo yigishwa abaturage bamwe, ikanashyigikirwa na Leta.

Yasobanuye ingengabitekerezo ya Jenoside nk’urusobe rw’ibitekerezo birimo ibikorwa byo kugirira abandi nabi.

Yavuze ko irangwa n’Ibice bitatu, aho icya mbere Leta, ibihugu, amadini n’itangazamakuru bifatanya mu kuyamamaza. Igice cya kabiri ngo izo nzego zose zifatanya mu gushyira mu bikorwa Jenoside. Igice cya gatatu za nzego n’ubundi ngo zifatanya kuyipfobya.

Dr Bizimana yavuze ko Ingengabitekerezo mu Rwanda yazanywe n’Ababiligi. Mu 1922 ngo bazanye indangamuntu irimo amoko, Abahutu, Abatutsi n’Abatwa.

Abo Babiligi ngo ni na bo mu 1930 bubatse Gereza  Nkuru ya Kigali nk’iterabwoba ku bantu barwanyaga politiki y’ivanguramoko bari bashyizeho, icyo gihe ngo banatangiye gutonesha Abatutsi mu butegetsi, birukana abatware b’Abahutu.

Mu 1957 nibwo ingengabitekerezo y’urwango ngo yahindutse iya Jenoside, bikurikirwa no kwicwa kw’Abatutsi mu myaka yakurikiyeho, uhereye mu 1959. Ubwo bwicanyi ngo bwakurikirwaga no gukwirakwiza inyandiko n’imbwirwaruhame zangisha abandi Abatutsi no kubashishikariza kubica.

Ati “Ibyo byose ngo byahawe umugisha n’Abakoloni n’Abihayimana b’Abazungu.”

Dr Bizimana yavuze ko “Kuvuga ko Jenoside yatewe n’ihanurwa ry’Indege ya Perezida Habyarimana Juvenal, ari amatakirangoyi, no kwanga kwemera ko batsinzwe.”

Jenoside ngo yateguwe mu 1993 nyuma y’aho ubutegetsi bwa Habyarimana bwari bwanze amasezerano ya Arusha, ndetse Jean Kambanda wari Minisitiri w’Intebe ku Ngoma yiyise iy’Abatabazi, ngo yabyemereye Urukiko Mpanabyaha rwa Arusha.

Ikindi kigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, ngo ni uburyo yakozwe mu gihe gito, yitabirwa n’abantu benshi, kandi ihitana benshi, icyo ngo ni ikimenyetso ko yateguwe.

Yavuze ko mu mibare iri mu bushakashatsi bw’uko abantu bicwaga, basanze nibura ngo Abantu 1074 baricwaga buri munota muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bizimana yavuze ko ingengabitekerezo yagiye igabanuka kuva mu 1995 ku gipimo cya 85%,  ubu ngo hari 10% bagifite ingengabitekerezo. Yavuze ko abasabye imbabazi abo biciye muri Jenoside ari 84%, mu gihe abemeye kubabarira ari 85% n’ubwo ngo bitaboroheye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG kandi yongeye kwikoma uruhare rwa bimwe mu bihugu mu kuba ngo bishyigikira imitwe ya FDI, FDLR na RNC avuga ko ikwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Yavuze ko iyo mitwe ifashwa na bamwe mu banyapolitiki bavuga ko igomba kuganira na Leta y’u Rwanda, n’ibihugu by’amahanga birimo U Burundi na Congo Kinshasa, bikomeje ngo guha abo bantu ubufasha no kubashyigikira kandi binyuranye n’amahame mpuzamahanga.

Dr Bizimana yanenze cyane amagambo ya Alain Juppe wari Umuyobozi ukomeye mu Bufaransa uheruka kuvuga ko gushinja Jenoside igihugu cye ari ukugoreka amateka.

Yavuze ko U bufaransa budahana abakoze Jenoside mu Rwanda babuhungiyemo bwitwaje ko Jenoside yakozwe nta tegeko ririho ryo kuyihana mu Rwanda, kandi nyamara ngo bwasinye itegeko rishyiraho urukiko mpanabyaha rwa Arusha rwashyiriweho guhana abakoze Jenoside mu Rwanda.

Yasoje ikiganiro cye asaba ubufatanye bw’inzego zose mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu bashyitsi bitabiriye uyu muhango, uretse Perezida Pombe Magufuli n’umugore we Jeanette Magufuli hari n’urubyiruko rwa EGAM (European Grassroots Antiracist Movement) rwo mu bihugu by’I Burayi rwiyemeje kurwanya Jenoside n’ivangura.

Abakuru b'ibihugu by'u Rwanda na Tanzania bakigera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi
Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Tanzania bakigera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi
Babanje kuzirikana no guha agaciro inzirakarengane zishwe muri Jenoside
Babanje kuzirikana no guha agaciro inzirakarengane zishwe muri Jenoside
Perezida Paul Kagame n'umugore we na Perezida Pombe Magufuli n'umugore we bamaze kubategurira indabo
Perezida Paul Kagame n’umugore we na Perezida Pombe Magufuli n’umugore we bamaze kubategurira indabo
Mbere yo gushyira indabo ku mva
Mbere yo gushyira indabo ku mva
Perezida Magufuli n'umugore we bunamiye inzirikarengane
Perezida Magufuli n’umugore we bunamiye inzirikarengane
Perezida Magufuli n'umugore we bunamiye inzirakarengane, Magufuli anakora ikimenyetso cy'umusaraba
Perezida Magufuli n’umugore we bunamiye inzirakarengane, Magufuli anakora ikimenyetso cy’umusaraba
Perezida Kagame n'umugore we Jeanette Kagame na Ange Kagame bunamiye inzirakarengane
Perezida Kagame n’umugore we Jeanette Kagame na Ange Kagame bunamiye inzirakarengane
Aha berekezaga ku gicaniro
Aha berekezaga ku gicaniro
Bari bategereje ko babazanira inkoni ziriho urutambi rwifashishwa mu gucana urumuri
Bari bategereje ko babazanira inkoni ziriho urutambi rwifashishwa mu gucana urumuri
Ba Perezida Magufuli na Perezida Kagame bamaze kwakira inkoni zifashishwa mu gukongeza urumuri
Ba Perezida Magufuli na Perezida Kagame bamaze kwakira inkoni zifashishwa mu gukongeza urumuri
Bakimara gukongeza
Bakimara gukongeza
Urumuri rw'Icyizere ruzamara iminsi 100 rwaka
Urumuri rw’Icyizere ruzamara iminsi 100 rwaka
Bafashe akanya gato k'umunota baraceceka bibuka inzirakarengane
Bafashe akanya gato k’umunota baraceceka bibuka inzirakarengane
Mu munota wo kwibuka inzirakarengane
Mu munota wo kwibuka inzirakarengane
Bibuka inzirakarengane mu kanya kangana n'umunota bacecetse
Bibuka inzirakarengane mu kanya kangana n’umunota bacecetse
Bamaze kwicara
Bamaze kwicara
Bakurikiye ikiganiro cya Dr Bizimana
Bakurikiye ikiganiro cya Dr Bizimana
Ange Kagame akurikiye ikiganiro cya Dr Bizimana
Ange Kagame akurikiye ikiganiro cya Dr Bizimana
Ange Kagame
Ange Kagame
Perezida Kagame na Perezida Pombe Magufuli bicaye mu ihema n'abandi bayobozi bakuru b'igihugu
Perezida Kagame na Perezida Pombe Magufuli bicaye mu ihema n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu
Ba Minisitiri uw'Umuryango, uw'Ibikorwa Remezo, uw'Umutekano mu gihugu, uw'Uburezi, uw'Urubyiruko, uw'Ubutegetsi bw'Igihugu Francis Kaboneka na Dr John Rutayisire
Ba Minisitiri uw’Umuryango, uw’Ibikorwa Remezo, uw’Umutekano mu gihugu, uw’Uburezi, uw’Urubyiruko, uw’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka na Dr John Rutayisire
Imbere ni Dr Bizimana Jean Damascene Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside
Imbere ni Dr Bizimana Jean Damascene Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside
Dr Frank Habineza umuyobozi w'Ishyaka Green Party yari ahari
Dr Frank Habineza umuyobozi w’Ishyaka Green Party yari ahari
Bazivamo Christopher na Dr John Rutayisire
Bazivamo Christopher na Dr John Rutayisire
Pierre Celestin Rwigema wabaye Minsitiri w'Intebe ubu ni umudepite wa EALA
Pierre Celestin Rwigema wabaye Minsitiri w’Intebe ubu ni umudepite wa EALA
Umuhango wo gutangiza icyunamo uhumuje
Umuhango wo gutangiza icyunamo uhumuje
Abayobozi b'Inteko Nshingamategeko imitwe yombi, Bernard Makuza na Hon Mukabalisa Donathile n'Umuyobozi wa IBUKA, Dr Jean Pierre Dusingizemungu
Abayobozi b’Inteko Nshingamategeko imitwe yombi, Bernard Makuza na Hon Mukabalisa Donathile n’Umuyobozi wa IBUKA, Dr Jean Pierre Dusingizemungu

 Amafoto/Evode /UM– USEKE

UM– USEKE.RW

30 Comments

  • Nyamara rurahagazwe.Ejobindi ntimwashyiragamo ko Tanzaniya icumbiciye abajenosideri benshi? Ese yarabirukanye? mwa banyamakuru mwe mujye mureka kugendera mu muyaga kuko ushobora kubahuha igihe cyose.Mujyendere kungero zabayeho kandi zikiriho.Ese ubutegetsi bwose dufitanye ikibazo burigihe biba biturutse kuri jenoside?

  • MURATANGIYE NANONE GUSHOTORANA!!! TANZANIYA RERO IVUYEMO KUBERA MAGUFULI ARI RWANDA. HHHAHAHAHA

    • @UDAKANGWA, Nshuti, icyifuzo cyacu nkabanyarwanda nukubana nabantu bose amahoro(abaturanyi).
      Ujye unezezwa nibyiza igihugu cyawe cyigeraho, ubabazwe nibibi byakigwirira unabirwanye wivuye inyuma.
      Mbeseye,Iyo washwanye nishuti yawe yaba umugorewawe, umugabowawe, umubyeyi,umwana,cg inshuti yawe ntunezezwa n’uko mwakongera mukabana neza? Kukise watega iminsi igihugu CYAWE? Oya ntibakabeho rwose ahubwo nezezwa numubano mwiza uriho. murakoze.

  • @Dr Bizimana niba koko ari Dr ibimenyetso atanga kubyateye genoside ari gupapira cyane. Mu Burundi nta moko yari yanditse mumarangamuntu ese ubwicanyi bwabo ahubwo ntiburuta ubwabaye mu Rwanda? Dukome urusyo tunakoma ningasire tureka kubeshya mu nyungu za politiki.Gusa niba aribyo bigezweho gusa Ok ariko ntabwo bikemura ikibazo nimpamvu zateye genoside burundu.Kuvugisha ukuri nokureka kurimanganya nibyo bizavura abanyarwanda burundu aho buriwese umuhutu umutwe numututsi bahura bakabwizanya ukuri kwakundi kubisi.

    • Kubwawe urumva arizihe mpamvu zatumye abatutsi bicwa urwagashinyaguro?????? Birababaje niba wumva ufite impamvu wumva zatuma umusazaza umusore uruhinja ninda itaravuka igafomozwa, saba imana ikugirire ubuntu utekereze kimuntu naho ubundi ayo marangamutima ufite si aya politics sinayakimuntu nayubugome gusa.

      • UFITE INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE

      • Nta rupfu rwiza rubaho. uwishwe na ntampongano n’uwishwe n’akandoyi (agafuni) bose bapfuye urupfu rubi. Gusa duharanire ko bitazongera kandi tumenye ko amaraso asa, nitubigeraho nibwo tuzaba tugeze ku bwiyunge nyakuri.

        • @Kaghoma, Nibyo urupfu rwose nirumwe. Arikose uzi kuvuka ukavukira kwicwa, ugakura bakubwirako utarumuntu ahubwo urinzoka, inyenzi, ndetse ko iwanyu murikurutonde rwokuzicwa? Uzikubyuka mugitondo igihugu cyose bavuza amafirimbi, imihoro, amashoka, UBUHIRI, NTAMPONGANO, IBISONGO nibindi byose baguhiga ntacyo wakoze? Bakica uruhinja ruri munda yumubyeyi, ibitambambuga,uducecuru nudusaza, impumyi nindembe kwamuganga warangiza ukabigereranya nokwicwa bagusanze kwikiriziya UTWIKA ABANTU? Ubahiga mumasyamba ngo bapfe? Umaze kwica abantu nkabo nvuze haruguru?
          Oya syira mugaciro rwose.
          Ntekerezako twakabaye tugira ipfunwe tukicuza ibyaha byacu byokwica umuntu ntacyo dupfa. Imana itubabarire rwose amarira na maraso yinzirakarengane atazahama urubyaro rwacu. Mana tubabarire…..

      • Ibyo Dr Bizimana avuga ntabyo azi kuko ntiyabaga mu Rwanda niyompamvu ahuzagurika mumvugo ze.

    • Vugisha ukuri kwawe ugaragaze impamvu abatutsi bishwe kariya kageni muminsi mike ingana kuriya uraba utanze urugero rwiza ko kuvugisha ukuri.

  • angel uraberewe nimikenyero.

  • angel uraberewe nimikenyero

  • Kizza Besigye nagera kubutegetsi ejobundi nabwo tuzavugako Uganda icumbikiye abajenosideri.Tubitegamaso Ejobundi na Tanzaniya Kikwete akiri kubutegetsi niko twavugaga.

    • Sha witega abanyarwanda iminsi ibibi wifuriza urwakubyaye umenye ko bitabura kukugeraho rwose ushobora kuba wishimira ko abatutsi bishwe urwagashinyaguro ariko mpamya ko utabyungukiye urebe neza nabateguye ubwo bwicanyi babigizemo igihombo gikomeye kuko hariho abatagira aho baba kandi barasenyeye abatutsi hariho ababura ibyo barya kandi barasahuye inka nibyo kurya. niyo waba uri mumahanga byakugeraho ukumirwa

  • ariko wewe kayove ko numva utega iminsi abanyarwanda urabura gutanga igitekerezo cyubaka ukavuga ibidahuye nkubwo kizza aje ate ?banyarwanda ntitugahe agaciro ubutumwa nkubu kandi twibuke twiyubaka turwanye amacakubiri nigisa nayo kuko nicyo kizatugeza kwiterambere rirambye dusenyeye umugozi umwe tugafatanya twese

  • harya Ange we buriya aba ahagarariye iki yemwe? rh! na we ni First Girl nari nibagiwe di! kuki we batavuga ko yacanye urumuri agashyiraho n’ indabo kdi yabikoze se? uyu munyamakuru ajye kwisobanura. mbrga ukuntu babereweee! uwapfuye yarihuse pe! burya disi Kinani yari umuswa cg umuturage! Ariko ingoma iraryoha wa! mpaka bayiguyeho tu!

    • @ Mbabazi: Ange murebe ujiginywe, kuriya areshya, asa, kuba avuka ku wabatsinze uruhenu ariwe uvuga n’ijambo rimwe mugakangarana; barebe nibikunanira kwihanganira kubabona uziyahure! Hanyuma se mwungutse iki mumaze kwica abatutsi? Reka nkikubwire: Isoni, ikimwaro, kubebera, guhunga mutari muzi uko bimera, kwamburwa ubutegetsi mwari mwiharite mwenyine n’ibindi ntarondora! None icyo musigaranye ni ubugambo nk’ubu uvuga hano! Na Shitani kubemera bizagorana nyuma yo gukora n’ibyo inyamaswa zitarakora na rimwe. Abantu barabihorera mukagira ngo!

      • @Danny, musubizanye ineza, ahari aho azahinduka, abe umunyarwanda twifuza.
        Kdi ntekerezako ubwo atangiye kuvuga nakarimurori ashobora kuba agiye gukira. @Mbabazi, YESU Umwana w’Imana ihoraho, aragukunda, gusa wibuke ko uko agukunda nawe abe ariko ukwiye gukunda abandi. Uko wifuza kubaho ukarama, ukabona abana bawe, ndetse nabuzukuru niko nabagenzi bawe ariko bameze.
        Tekereza kwiherezo ryawe uyumunsi.

    • Mbaba Ange yagiye hariya nk’umunyarwandakazi wibuka abatutsi bishwe n’abahutu kandi yibuka n’ubutwari bw’ingaBO zari ziyobowe n’umubyeyi we, mujye mwibuka ko umugambi wari uwo kumara abatutsi ngo hagakurikiraho kumara izari ingabo za FPR, nubwo ibi byose byabaye uyu munsi dushima Imana yakoresheje KAGAME n’abo bari bafatanyije uru gamba umugambi wo kumara abatusi ntyugerweho nkuko byifuzwaga, ibi bikaba aribyo bitera ipfunwe mwe muvuga ubusa nibyo bihugu byari bibashyigikiye. Umva Mbaba Ange n’abandi nkawe mujye mubareba mwicuze ibyo ba sogokuru na baso bakoze.

  • Mizero ya wapi nushaka ugumane iyo ngengabitekerezo uzayipfane gusa ikingenzi ni uko abatekereza nkawe muzahora mutsindwa. Burya si buno.

  • Interahamwe ko mbona zashikoye bite byazo!
    Kwihisha inyuma ya computer mukavundereza ubwo bumara bwanyu bw’ingengabitekerezo mbi ya jenoside ntawe bitera ubwoba na gato.Mwarigaragaje bihagije.Ababashyigikiye barazwi.Nimushikame rero duhangane ntimukibwire ko kwica no gusenya mwarangiza mukayabangira ingata aribwo butwari.
    Burya si buno!

    • UFITE INGENGABITEKEREZO YAJENOSIDE WEHO

    • @MASOKUBONA, Mbega uraterwa nawe ukitera, oya sigaho, ntabwo arinterahamwe. Nonese ubwo wowe ubarushije iki? Umurwayi siko bamurwaza, ndetse nuwatewe na shitani, siko bamuvura. Urwango ntabwo waruvuza urwango ahubwo Umwereka URUKUNDO. Nabavandimwe bacu kdi dukunda cyane, ariko twifuza ko bamenya ukuri n’urukundo bagahinduka bakareka kuba ibikoresho bya shitani.
      Mureke tubakunde nabacu, ahari aho, bazahinduka, Maze tubane mumahoro. Muarakoze.

  • Niba numvise neza, ababiligi bubatse gereza nk’igikangisho kubantu batashyigikiraga ivanguramoko, ikibazo nibaza, kuki birukanye abatware b’abahutu bagatonesha ab’abatutsi? Uwaba hari icyo abiziho yamfasha uzi amateka adaheza inguni byamfasha. Murakoze.

  • Twese twibuke abacu bazize jonocide

  • abanyarwanda ni bashake ibibateza imbere naho ingenga bitekerezo ntakamaro usibye urupfu.

  • menya mwibeshye kwandika ngo 1000 barenga bicwaga mu munota umwe ndumva bitahura n’imibare yaba myinshi kuruta itangazwa gusa niyo yaba umwe ntibikwiye kuko birababaje kuzira ubusa.

  • Ubu turi mu cyunamo, ntabwo turi mu gihe cyo guterana amagambo nk’aya banyapolitiki. Mureke rero twunamire abacu ibindi tubishyire i RUHANDE.

    Abatutsi benshi bapfuye bari inzirakarengane, bazize gusa ubwoko bwabo, dore ko na benshi muri bo nta bikorwa bya politiki babagamo, bari abaturage basanzwe. Abenshi muri bo bibaniraga neza n’abahutu bagenzi babo baturanye, ibyo kwicana abahutu benshi babiroshwemo n’abanyapolitiki. Njye mbona mu gihe abanyapolitiki bazagirana amahoro hagati yabo nta kibazo cy’amaoko tuzagira muri iki gihugu. Ariko abo banyapolitiki nibakomeza kurwanira ubutegetsi hagati yabo, ntibumvikane ngo babugabane mu mahoro, tuzagira ibibazo bitoroshye.

  • Ariko Interahamwe ziransetsa. Harya ngo buriya ziradutega iminsi, zibwira ko zizagarura umupanga ku butegetsi. Amaraso y’abacu mwanyweye azababungamo paka Yezu agarutse.Nako Shitani aje kubareba.

  • Abanyarwanda turi umwe,harihakwiye kubaho gusaba imbabazi kubiciye,ntangazwa cyane no kubona FDLR itsimbarara kungengabitekerezo yayo yo kurimbura abatutsi bakirengangiza za jenoside bagiye bahura nayo.so jyewe ndibo nabarihannye cyera ngafatanya nabandi kubaka urwatubyaye.

Comments are closed.

en_USEnglish