Digiqole ad

Manda ya II ya Paul Kagame yageze kuki mu miyoborere myiza?

 Manda ya II ya Paul Kagame yageze kuki mu miyoborere myiza?

Kurahira

Nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda muri Manda ya kabiri, Perezida Paul Kagame witegura kwiyamamariza manda ya gatatu y’imyaka irindwi hari byinshi yemereye Abanyarwanda ko azabagezaho mu myaka irindwi bikubiye mu cyiswe “Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi”.

Tariki 6 Nzeri 2010 ubwo Perezida Kagame yarahiriraga manda ya kabiri.
Tariki 6 Nzeri 2010 ubwo Perezida Kagame yarahiriraga manda ya kabiri. Hari ibyo yemeye kugeza ku banyarwanda mu myaka irindwi yari yatorewe.

Iyi gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yubakiye ku ntambwe yagezweho mu myaka yari ishize mu gushimangira impinduka muri Politiki y’u Rwanda yatangijwe mu wa 1994.

Imiyoborere u Rwanda rugezemo ubuyobozi buvuga ko igamije cyane kuba Umusemburo wo kuzamura vuba umusaruro n’iterambere.

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yubakiye ku nkingi enye; Imiyoborere myiza, Ubutabera, Ubukungu, n’Imibereho myiza y’abaturage.

Mu gihe habura amezi macye ngo manda ya kabiri ya Perezida Paul Kagame irangire, UM– USEKE ugiye kujya ukora inkuru zigaragaza ibyagezweho n’ibitaragezweho mubyo yemereye abaturage, dushingiye ku bipimo bihari.

Inkingi ya mbere ni iy’Imiyoborere myiza, irimo Porogaramu icyenda (9) zigamije gushimangira imiyoborere myiza n’iterambere.

Porogaramu ya mbere ni  IMIYOBORERE MYIZA

Ingingo ya mbere; ni uguteza imbere Politiki y’ubuyobozi bwegereye abaturage, inabaha uruhare mu kwihitiramo ababayobora, kwifatira ibyemezo kuri gahunda zibareba Umudugudu ukaba urwego ruhamye rutangirwaho serivisi nziza, rukemura ibibazo, rukaba kandi urwego abaturage bagiriramo uruhare mu miyoborere y’Igihugu cyabo.

Uburyo Abanyarwanda banyurwa na Serivise zinyuranye zitangwa n’inzego z’ibanze.

Uburyo Abanyarwanda banyurwa na Serivise zinyuranye zitangwa n'inzego z'ibanze.
Uburyo Abanyarwanda banyurwa na Serivise zinyuranye zitangwa n’inzego z’ibanze.

Urebye muri iyi myaka irindwi iri kugera ku musozo, ubuyobozi bwarushijweho kwerezwa abaturage, ndetse n’uburyo bwo kwikemurira ibibazo no gutanga ibitekerezo kubibakorerwa.

Gusa, kubera ikoranabuhanga, ndetse n’ingamba zo kurwanya amakosa yiganjemo Ruswa, hari ibyangombwa bimwe na bimwe byakuwe mu nzego z’ibanze, nk’ibyangombwa byo kubaka, n’ibindi byagira aho bihurira cyane na ruswa.

Raporo ya 2016 y’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) ku ishusho y’uko Abaturage babona Imiyoborere n’Imitangire ya Serivisi mu nzego zibegereye igaragaza ko muri rusange 75.9% by’Abanyarwanda bishimira Serivisi zitangwa n’inzego z’ibanze, naho 58.9% nibo bashima Uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa.

Indi raporo ya RGB yitwa “Rwanda Governance Scorecard 2016” yo ikagaragaza ko igipimo cya Serivise mu nzego z’ibanze kiri kuri 74.30%.

Uko muri buri Karere banyurwa n'imikorere y'inzego z'ibanze.
Uko muri buri Karere banyurwa n’imikorere y’inzego z’ibanze.

Ingingo ya kabiri; Ni ukunoza igenamigambi, igenzura n’isuzuma ry’ibikorerwa mu nzego za Leta zose hagamijwe kugira “Clean Audit Reports” mu gushimangira ihame ryo gukorera mu mucyo (Transparency) no kubazwa icyo buri wese ashinzwe (Accountability);

Kuri iyi ngingo, mu mwaka ushize Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta Obadiah Biraro yavuze ko hari intambwe yatewe, gusa hari ahakiri amakosa menshi.

Muri raporo ye ku mikoreshereze y’ingengo y’imari mu mwaka w’ingengo y’imari 2014/2015, yagaragaje ko hakiri imicungire mibi y’imishinga ya Leta biyitera igihombo kinini.

Icyo gihe, Obadiah Biraro yagaragaje ko hari ubwiyongere bw’amafaranga ya Leta akoreshwa mu buryo budasobanutse, yageze kuri Miliyari 19.

Muriyo, Miliyari 12,785 ntizifite inyandiko zizisobanura, Miliyari 3,8 zifite inyandiko zizisobanura zituzuye, harimo kandi abakozi bihaye miliyoni 443 zidafite gikurikirana mu buryo busobanutse, hari na Miliyoni 173 zasesaguwe, n’ibindi binyuranye birimo imishinga idindira kubera imicungire mibi.

Kuri iyi ngingo, nubwo hari intambwe yatewe mu gushimangira ihame ryo gukorera mu mucyo no kubazwa icyo buri wese ashinzwe haracyari ikibazo cy’abayobozi cyane cyane bo hejuru batabazwa ibyo buri wese ashinzwe, cyane cyane iyo hakozwe amakosa. Gusa, abayobozi bato bo barahanwa bigaragara.

Aha kandi twanavuga itegeko riteganya ko umuyobozi ukoze ikosa rigusha Leta mu manza, azajya yirengera ibihano mu gihe Leta yatsinzwe, ndetse n’iryo kugaruza imitungo iba yanyerejwe n’abayobozi babihamijwe n’urukiko.

Raporo “Rwanda Governance Score Card 2016” ya RGB yasohotse tariki 31 Mutarama 2017, igaragaza ko igipimo cyo gukorera mu mucyo (Transparency) no kubazwa icyo buri wese ashinzwe kiri kuri 85.78%.

Ingingo ya gatatu; Ni ugukomeza gushimangira ko ubuyobozi buba umusemburo w’Iterambere maze buri rwego rw’Ubuyobozi rukagira ibipimo fatizo byashingirwaho mu igenamigambi rigamije iterambere.

Nyuma y’imyaka itandatu inzego z’ubukungu, imiyoborere, ibikorwaremezo, imibereho myiza n’izindi zifite ibipimo zishingiraho mu gukora igenamigambi rigamije iterambere mu nzego zose.

Mu bukungu, hari ibipimo nka Finscope, mu miyoborere hari Rwanda Governance Scorecard, n’izindi byinshi.

Yarahijwe na Perezidante w'Urukiko rw'Ikirenga wari Mme Aloysie Cyanzayire ubu ni Umuvunyi mukuru
Yarahijwe na Perezidante w’Urukiko rw’Ikirenga wari Mme Aloysie Cyanzayire ubu ni Umuvunyi mukuru

Ingingo ya kane; Ni uguteza imbere ubufatanye hagati ya Leta, Abikorera, na Sosiyete Sivile binyuze mu Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere JADF (Joint Action Development Forum) z’Imirenge n’Akarere kandi JADF ikagira uruhare mu itegurwa ry’imihigo y’izo nzego.

Aya mahuriro n’ubwo hamwe acumbagira, mu turere tumwe na tumwe arakomeye ku huryo usanga abahakomoka bashora imari kandi barubatse ibikorwaremezo binyuranye mu turere bakomokamo.

Raporo ‘Rwanda Governance Scorecard’ igaragaza ko igipimo cyo guteza imbere abikorera kiri kuri 90.00% mu 2016.

Ingingo ya gatanu; Ni ugukomeza gushyira ingufu mu guteza imbere Ubumwe n’Ubwiyunge by’Abanyarwanda; hashyirwaho ibipimo by’ubwiyunge bw’Abanyarwanda “RWANDA Reconciliation Social Cohesion Barometer”, bikagera nibura kuri 95%.

Kuri iyi ngingo, Guverinoma yashyizeho gahunda nyinshi zongera kunga Abanyarwanda nka ‘Gahunda ya Ndi Umunyarwanda’.

Mu 2010, ubwo Paul Kagame yatsindiraga kongera kuyobora u Rwanda, igipimo cy’ubwiyunge (reconciliation) cyari kuri 82.3%, mu 2015 cyari kigeze kuri 92.5% haburaho 2.5% ngo byuzure intego ya 95%.

Raporo “Rwanda Governance Score Card 2016” yagaragaje ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda kiri kuri 87.11%

Ibipimo bya Rwanda Governance Scorecard 2016.
Ibipimo bya Rwanda Governance Scorecard 2016.
Icyo gihe Intore yamuhaye "icumu ryo kurwanira u Rwanda n'ingabo yo kururinda"
Icyo gihe Intore yamuhaye “icumu ryo kurwanira u Rwanda n’ingabo yo kururinda”

Ibipimo byo mu mahanga byo bivuga iki?

Uretse ibipimo byo mu Rwanda, ku rwego mpuzamahanga ibipimo ku miyoborere bikorwa ku miyoborere cyane cyane muri iyi myaka ya nyuma ya manda ya Perezida byazamuye amanota u Rwanda.

“Ibrahim Index of African Governance” mu mwaka ushize wa 2016 yagaragaje ko hagati y’umwaka wa 2006 na 2015 u Rwanda ari igihugu cya gatanu muri Africa cyateye imbere cyane mu miyoborere,  cyazamutseho amanota 8.4%, bituma kigira amanota 62.3%, kiva munsi y’umurongo utukura cyariho mu myaka 10 ishize, gifata umwanya wa cyenda (9) muri Africa gifite imiyoborere myiza.

Raporo ya 'Mo Ibrahim Index 2016' ku miyborere muri Africa.
Raporo ya ‘Mo Ibrahim Index 2016’ ku miyborere muri Africa.

Muri iyi Manda ya kabiri ya Perezida Paul Kagame imiyoborere myiza y’u Rwanda yagaragaye ku rwego mpuzamahanga abamunenga baragabanuka cyane, atangira gufatwa nk’umuhanga mu miyoborere iteza imbere igihugu, yatumiwe na za Kaminuza zo mu mahanga ngo atange amasomo ku miyoborere n’iterambere ry’u Rwanda, mu nama mpuzamahanga ahabwa ijambo kenshi kandi ibihugu bya Africa byinshi bimwibonamo nk’umuyobozi w’umuhanga.

Ndetse niwe wari washinzwe akanama k’impuguke n’inararibonye gashinzwe kwiga no gutanga imyanzuro yagenderwaho havugururwa imikorere y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe, imyanzuro yatanze mu cyumweru gishize i Addis Ababa.

Mu cyumweru gitaha, Porogramu tuzakurikizaho muri iyi nkingi y’imiyoborere myiza (mu nkingi 4 za Guverinoma) ni Porogaramu ya kabiri y’UBUKANGURAMBAGA, irimo ibijyanye no kurwanya ruswa, guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kubaka itorero ry’igihugu, gahunda yo gukorera igihugu nibura umwaka umwe nta mushahara cyane urubyiruko (national service) n’ibindi…

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • This worth a reading time,
    You guys of Umuseke do your things soooo much better

    Keep it up

    • Itugejeje kuri Nzaramba na Kinga Metallique.

      • Gakumba, kura ibyo biboko byawe mu mifuka ukore! Umuntu w’ umugabo ufite amaboko yirirwa ataka inzara kandi afite amaboko?

  • Nubwo aba haters batajya bemera, aha ndabona ntako atagize ngo ashyire mu bikorwa ibyo yemereye abanyarwanda.

  • ibyagezweho byo nibyinshi nshuti zurwanda nimana harakabaho kagame ntawabibara gusa tugomba gukomerezaho nta gucika intege umusaza tumujye inyuma ijana ku ijana ….

  • Ukwemera kw’abanga u Rwanda ni kwishi arko ibikorwa birivugira ibyo Perezida yatugejejeho ni indashyikirwa ntawe utabibona mu by’ukuri kd n’aho tugana haragaragara.

    Keep it up Mr president n’umuryango wawe kandi tubari inyuma gahunda ndumva twayishyira mukwa 8 rwose ukongera ukatuyobora ukatugeza kubindi ….

  • uwiteka akomeze ahe u Rwanda n’abanyarwanda umugisha kuko byose biraboneka ntako tutagize ngo dukore ariko ahe umugisha President wacu n’ubuzima bwiza, turamumenyesha ko tumuri inyuma ndetse ibikorwa bigaragara tuzamufasha kwesa imihigo…

  • Mwabantu mwe mutarinze mwandika ahangaha ibyagezweho ndahamya ko umuntu wageze cg wari murwanda muri 1995 akareba urwanda rwuyumunsi wahita utanga amanota 1000%, kuko igihugu cyari kuri zero abanyarwanda bari kuri zero, ndibuka rwose icyo gihe mwishuli twicaraga kumatafari atari uko hari intebe zangiritse(ngo tuvuge ko byangijwe nintambara wapi ntabyari bihari) namwe nimwibaze nibura ikibazo cyumutekano mucye cyari gihari,ubwoba mubantu,kwishishanya ibyo byonyine ntago byari gutuma hari itafari rijya kurindi ngo byubake igorofa nimwe cg ishuli narimwe.

    Ariko ubu sinakubwira, ndagirango mwibuke ejo bundi mumwaka 2000 abari bafite telephone ni bangahe? na conseille icyo gihe nta telephone yagiraga, reka wenda tuve kuri telephon tujye kuri network yayo yabaga ahangana iki????

    Uyumunsi nabacukura amabuye mubirombe mukuzimu hepfo iyo baba bafite network bavugana nabo hejuru, oh ibyagezweho birahagije ndetse birenze ingufu zumuntu akwiye ibihembo kabisa!!!! Jye rero ibihembo byange nuko agomba kuba akiyoboye kugeza 2034!!!!!!!!

    Nanditse ibi ntari inkomamashyi nkuko mujya mubivuga kandi simbeshejweho n’akazi cg amafaranga ya leta nanditse ibi nkurikije ibyo nabonye kuva 1995 kugeza uyu munsi.

    Harakabaho amahoro nubwumvikane mubanyarwanda murakoze

  • Great performer
    He deserves to keep the flame burning .

  • Ndashima H.E kubyo yakoreye igihugu cyacu kandi nkashimira Umuseke kubwa kino cyegeranyo u Rwanda ruratanga ikizere uko byagenda kose igihe dukomezanyije na Kagame nibindi bizagerwaho

  • mubyo nsomwe ntakimwe cyageze kuri 50% abaturage barashize kandi byose nabonye ko ariho byerekeza ubukene inzara ikindi kiyongereye muri iyi manda abaporisi bishe abantu benshi cyane kytusha izinda manda zose nabanyemari bakomeye barapfuye ku bwinshi

  • Yuzakomeza guteza imbere igihugu cyacu, kandi ubuyobozi dufite bukomeje kubidufahamo

  • Nyamara tugeze heza kandi turagana heza ababona Nzaramba gusa mu myaka 23 urwanda ruzutse sinzi uko bareba. Ubu se koko twihandagaze tuvuge ko nta cyakozwe? Twemere ko iterambere ari urigendo rugomba gukomeza ahubwo aho gutakaza umwanya munini tunenga tugerageza gutâanga umusanzu dukosora ibitameze neza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish