Tags : #Kagame

Ibisobanuro by’abayobozi ba Rusizi na Rubavu ntibyanyuze PAC

Komisiyo mu Nteko nshinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC)  kuri uyu wa 13 Nyakanga 2015 ubwo yakiraga abayobozi bo mu Karere ka Rusizi na Rubavu kugira ngo batange ibisobanuro ku mikoreshereze n’imicungire mibi y’ibya Leta bagaragajweho na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta ya 2012-13, ibisobanuro byabo ntibyemeje abadepite. Abadepite bagize PAC basabye […]Irambuye

Bayisenge yabonye ikipe azakinamo ku mugabane w’Uburayi

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Nyakanga, ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwemeje amakuru y’uko Emery Bayisenge yagiye ku mugabane w’Uburayi ndetse akaba yabonye ikipe azakinamo. Umunkamabanga Mukuru wa APR FC, Kalisa Adolphe yemeje aya makuru, avuga ko Emery Bayisenge yabonye ikipe mu gihugu cya Autriche (Austria) yitwa Lask Linz FC. […]Irambuye

U Rwanda ruraca inzira rwanyuramo rukabona amafaranga atarimo amananiza

Kuwa kabiri w’icyumweru gishize, tariki ya 7 Nyakanga 2015, ubwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Gatete Claver yagezaga ku Nteko Nshingamategeko, umutwe w’abadepite uko u Rwanda ruhagaze mu kwesa imihigo ya MDGs, yavuze ko kugira isoko ry’imari n’imigabane rikomeye byafasha kwibonera amafaranga atarimo inzitizi za politiki. Amb. Gatete yabwiye abadepite ibi, ubwo byagaragaraga ko muri bimwe […]Irambuye

Intagamburuzwa mu mihigo za INILAK ziyemeje gufasha igihugu mu iterambere

Kuri uyu wa kane muri kaminuza yigenga y’Abadivantiste INILAK habaye igikorwa cyo gutangiza urugerero ku ntore z’Intagamburuzwa mu mihigo za INILAK. Intumwa ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu yasabye izo ntore gushyira mu bikorwa ibyo zahize birimo kumanuka bakajya gusobanurira abaturage amategeko. Rugamba Egide umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri MINALOC yavuze ko intore zo ku rugerero ziba zitezweho gutanga […]Irambuye

Bimwe mu bya nyuma MWITENAWE aheruka kubwira UM– USEKE

*Mwitenawe Augustin yiberaga mu Ruhengeri ahitwa Kinkware *Yari amaze imyaka 40 mu muziki nyarwanda *Umuhanzi w’umuhanga yavuze ko yemera cyane ni Cecile Kayirebwa  *Yasabaga ko abasaza bakoze umuziki mu Rwanda hajyaho uburyo bwo kubashyigikira Tariki 2 Kamena 2015 yaganiriy n’umunyamakuru w’Umuseke aho yarimo aririmba muri Hotel. Mwitenawe Augustin yavuze byinshi ku buzima bwe mu muziki no mu […]Irambuye

Bishop Rucyahana asanga ifatwa rya Gen Karake ari agasuzuguro ku

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge cyari kigamije gukomeza guhumuriza Abanyarwanda ngo ntibaterwe ubwoba n’ibyo amahanga akomeje kugenda akorera u Rwanda, Bishop Rucyahana John, Perezida w’iyi komisiyo yavuze ko gufata Gen Karenzi Karare ari ugasuzuguro no gushesha agaciro Abanyarwanda. Rucyahana yavuze ko komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) ifite mu nshingano kwamagana akarengane n’ibitesha agciro Abanyarwanda, […]Irambuye

Abadepite batanze ibitekerezo byabo kuri SDGs zizasimbura MDGs

*Gukora ubuvugizi mu kuzamura uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore * Guhanga akazi ku rubyiruko no gukemura ikibazo cya mayibobo (abana bo ku muhanda) *Gusaba ibihugu bikize gutanga amafaranga angana na 0,7% y’ubukungu bwabyo nk’uko byabyiyemeje Ibyo ni bimwe mu bitekerezo abadepite bagejeje kuri Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Claver Gatete ubwo yabagezagaho ibiganiro bigamije kubasobanurira aho u Rwanda […]Irambuye

Kenya: Uruzinduko rwa Obama rwatumye hamaganwa UBUTINGANYI

Amatsinda y’Abakiristu badashyigikiye umuco wo gushakana ku bahuje ibitsina (Ubutinganyi), ndetse na bamwe mu badepite muri Kenya, kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Nyakanga bakoze urugendo rwo kwamagana ibyo bikorwa. Uru rugendo ni ikimenyetso cyo kwereka Perezida Barack Obama ko badashyigikiye ubutinganyi dore ko azasura iki gihugu cya Kenya akomokamo tariki ya 25 muri […]Irambuye

Ubumenyi buke bwadindije bunahombya Leta mu mushinga wo guhinga indabo

26/6/2015: Imbere y’abadepite bagize Komisiyo yo gukurikirana ikoreshwa ry’imari ya Leta, abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere umusaruro w’ibyoherezwa hanze mu buhinzi (NAEB), bavuze ko umushinga wo guhinga indabo i Gishari watangiye ukageraho ugahagarara kubera ibibazo by’ubumenyi buke bwa bamwe mu bawize, gusa ngo uzaba watanze umusaruro mu gihembwe cya mbere cya 2016. Uyu mushinga […]Irambuye

en_USEnglish