U Rwanda ruraca inzira rwanyuramo rukabona amafaranga atarimo amananiza
Kuwa kabiri w’icyumweru gishize, tariki ya 7 Nyakanga 2015, ubwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Gatete Claver yagezaga ku Nteko Nshingamategeko, umutwe w’abadepite uko u Rwanda ruhagaze mu kwesa imihigo ya MDGs, yavuze ko kugira isoko ry’imari n’imigabane rikomeye byafasha kwibonera amafaranga atarimo inzitizi za politiki.
Amb. Gatete yabwiye abadepite ibi, ubwo byagaragaraga ko muri bimwe mu bizagenderwaho kugira ngo ibihugu bikennye, bihabwe amafaranga ya SDGs (Sustainable Development Goals), harimo n’uko ibihugu bigomba kwemera umuntu agashana n’uwo ashaka (sexual orientation), ndetse no kubahiriza iby’uburenganzira bwa muntu.
Ibi ahanini byakunze kugarazwa nk’amananiza ashyirwa ku bihugu bikennye iyo bihawe inkunga n’ibihugu bikize, ndetse abantu babibonamo ubucakara n’ubukolonize bushya.
Abadepite babajije Minisitiri w’Imari igishobora kuba umuti kugira ngo icyo kibazo cyo guhabwa amafaranga ariko afite amananiza gikemuke, dore ko bavugaga ko bitumvikana uburyo umuntu aguha amafaranga agamije iterambere ariko akagusaba n’ibyo guha abantu uburenganzira bwo gutundana n’uwo bashaka (biganisha ku kwemera ubutinganyi).
Amb. Gatete yavuze ko inzira ishoboka u Rwanda rurimo kugira ngo rubashe gukemura icyo kibazo cyo kuguza amafaranga arimo amananiza ya politiki, ari ugukora isoko ry’imari n’imigabane rikomeye, rishobora kuguriza Leta amafaranga ikeneye.
Yagize ati “Bariya baduha amafaranga bamaze kubaka amasoko y’imari n’imigabane akomeye cyane, ni ho Leta zabo zikura amafaranga. Natwe turamutse twubatse isoko ry’imari n’imigabane rikomeye byadufasha kubona amafaranga atarimo politiki, amafaranga agamije kuzamura ubukungu.”
Kugira ngo ibyo bigerweho, Hon Gatabazi Felcien asanga ngo Minisiteri y’Imari n’abandi bireba bakwiye gufata umwanya uhagije bagasobanurira Abanyarwanda ibyo by’amasoko y’imari n’imigabane uko byunguka kugira ngo babyitabire.
Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda ni imwe mu nkingi z’ubukungu ikishakisha kuko abantu benshi ntibarabyitabira.
Gusa, u Rwanda rwashyizeho ikigo cy’igihugu gishinzwe isoko ry’imari n’imigabane gishamikiye kuri Ministeri y’Imari n’Igenamigambi. Ibigo bimwe na bimwe by’ubucuruzi bikorera mu Rwanda byamaze kugeza ku isoko ry’imari n’imigabne imwe mu migabane yabyo, kuva isoko ryatangira mu 2011.
Mu kiganiro cyihariye n’Umuseke Minisitiri wungirije ushinzwe ubukungu, muri Ministeri y’Imari n’Igenamigambi, Dr Uziel Ndagijimana yadutangarije ko igihe cyo gutekereza ko u Rwanda ruzakoeza gukoresha inkunga y’amahanga kigenda kirangira.
Ndagijimana avuga ko ibihugu bikize byiyemeje kujya bitanga 0,7 by’ubukungu bwabyo ariko ngo iyo ntego ntibirayigeraho, ahanini ngo biterwa n’uko ubukungu bwabyo bwahungabanye bikomeye, ariko ku bwo kwihagararaho no kudashaka guta ishema n’agaciro bifite kuri Africa bikaba bigikomeza kwiyemeza inshingano bizi ko bitazageraho 100%.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
7 Comments
Ntawumenya kwanuka mukanwa kiretse abamwegereye. Ikindi nuko bigoye cane kubwira umuntu kwanuka mukanwa
Njyewe mpise mbona ko umuntu witwa Fraçois Ngarambe arumuhanga kabisa.Ejobundi yahoze abisobanura mukiganiro kuri radio ntavuze none mpise numva neza ibyo yavugaga.
Mwongereho ko amafaranga yahawe u Rwandfa muri MDGs ariyo leta yakoresheje muri gahunda nka girinka nibindi.Abirirwa basenga rero ngo kanaka niwe bakesha gahunda ya girinka bagombye kuramya ba rutuku babahaye izomfashanyo ahokwirirwa tubatuka.
yee ako kantu ka sexual oriantation nsomye ubwo sekwemera ubupede ? none se nicyo minisrtre gatete ashaka ko twemera ko nunva bikaze ra !
@ KALIMWABO PIO
Nkwibutse yuko ayo mafaranga ya MDG,s yageze ku bihugu byose bya africa noneho ngaruke nkubaze niba gahunda ya GIRA INKA yarabayeho mu bihugu byose bya africa nka Burundi, DRC, Soudan, Chad,… Na handi henshi tuzi rukinga babili ???
Si gira inka gusa ongeraho ni zindi gahunda nyinshi ,amashanyarazi imihanda umuganda,…. Byose tugeze ho kubera iyo MDG’s
Ino turusha abandi kubaha gahunda yi terambere nyamara barahabwa nabo bakimurira TUBONEREHO DUSHIME HE KAGAME P. Ubitugeza ho.
Nzakugwa inyuma kubwi ibikorwa byawe Sir HE Maj. Gen President KAGAME P.
@Mubaraka, uransekeje niba ugereranya ubukungu bw’u Rwanda na Tchad, naho DRC yihorere kuko abayiteramo akavuyo kugirango bayisahure turabazi.Iyo MDGs ibihugu byose ntabwo byari gukora umushinga umwe bitewe nimiterere yabyo ntabwo wajyana girinka muri Niger! Giringamiya wenda byakunda.
Amb Gatete azi neza ko ikibazo cyinguzanyo ninfashanyo ntaho gihuriye nikibazo cy ubutinganyi !
Ikibazo nyamukuru nuko ubu abaduhaga infashanyo ninguzanyo basaba ko inkotanyi zireka guhohotera ikiremwa muntu !
Iyo umuntu arashwe kumanywa yihangu na police ntabwo bihera gutyo gusa, iyo imirambo imanutse muri rweru na bazungu barayibona, iyo kizito nabandi bafungiwe ubusa nabandi barabibona.
Iyo abantu bavuga ngo mu Rwanda hari abagore benshi munteko , abandi bo babona ko uretse mu nteko aba meya na ba gitifu babagore wababarira ku ntoki
Gatete nareke kwitwaza ubutinganyi ahubwo avuge ko babasabye kubaha uburenganzira bwa muntu niba bagomba kubona imfashanyo. Naho Ubundi za million twumva ngo zatanzwe nigihugu iki niki,zizahera mu magambo.
Nabongereza bahumirizaga bagatanga ntacyo bitayeho, batangiye guhumuka
Gatete uravuga gutya , azavuga ibingana iki abadepite batarahindura itegeko nshinga! Nimwizirike umukanda, twe nizo mfashanyo nubundi ntizatigeragaho
Comments are closed.