Digiqole ad

Ibisobanuro by’abayobozi ba Rusizi na Rubavu ntibyanyuze PAC

 Ibisobanuro by’abayobozi ba Rusizi na Rubavu ntibyanyuze PAC

Perezida wa PAC, Hon Nkusi na bagenzi be bo muri iyi komisiyo ubwo REG na WASAC byitabaga

Komisiyo mu Nteko nshinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC)  kuri uyu wa 13 Nyakanga 2015 ubwo yakiraga abayobozi bo mu Karere ka Rusizi na Rubavu kugira ngo batange ibisobanuro ku mikoreshereze n’imicungire mibi y’ibya Leta bagaragajweho na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta ya 2012-13, ibisobanuro byabo ntibyemeje abadepite.

Perezida wa PAC, Hon Nkusi na bagenzi be bo muri iyi komisiyo ubwo REG na WASAC byitabaga
Perezida wa PAC, Hon Nkusi na bagenzi be bo muri iyi komisiyo ubwo REG na WASAC byitabaga

Abadepite bagize PAC basabye abayobozi b’utu turere, ko mbere na mbere basaba imbabazi z’ibyo bakoze kugira ngo babone gusobanura uko amafaranga yakoreshejwe.

Visi perezida w’Inteko Nshinga Amategeko umutwe w’Abadepite Mukama Abas wari waje muri PAC kumva ibisobanuro by’amakosa y’imikoreshereze y’imari nk’umwe mu bakomoka i Rusizi, bagitangiraga kwisonaura yasabye abayobozi kudatanga ibisobanuro batarasaba imbabazi  kugira ngo bigaragare ko bemera amakosa yabo.

Amakosa yagaragajwe mu karere ka Rusizi muri raporo y’umugenzuzi mukuru harimo amafaranga ya VUP yanyerejwe n’abayobozi b’ibanze n’andi abaturage batarishyura agera kuri miliyoni 130, gukoresha abakozi bakorera ku masezerano Leta itateganyije maze bagahembwa miliyoni zisaga 41.

Aka karere kandi gafite imyenda kabereyemo ibitaro  igera kuri miliyoni  770, amasoko atandukanye yadindiye maze bigatwara miliyoni zigera kuri 400, amafaranga yagiye asohoka atagira impapuro ziyasobanura n’ibindi.

Umuyobozi mushya w’Akarere ka Rusizi Harerimana Frederic  avuga ko yemera ko hari abayobozi bagiye bateshyuka ku nshingano zabo  bagakoresha nabi umutungo wa rubanda, aho byagaragaye ko mu mafaranga ya VUP abayobozi b’utugari ndetse  n’umurenge bagiye bayanyereza, ariko ngo bakaba bari gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Mu bijyanye na VUP miliyoni 45 zatanzwe, abayobozi  bagaragaje ko  hamaze kwishyurwa miliyoni 37 ariko ngo hashyizweho ingamba zikarishye zo kubikurikirana.

Imyenda y’ibitaro bibir, miliyoni 770 basobanuye ko habayeho gutanga raporo kuri ibi bitaro batabyumvikanaho neza kuko ngo nyuma ya raporo yararangije gusohoka, ubuyobozi bw’Akarere bwemeranyijwe n’ibitaro ko imyenda ari miliyoni 308.

Ku byerekeranye  no gukoresha abakozi  bigatwara miliyoni 41 zitateganyijwe, abayobozi basobanuye ko byabayeho ariko ko ngo babakuyemo kandi bavuze ko bitazongera.

Ibijyanye n’amasoko yo yadindiye ngo byagizwemo uruhare n’umukozi wari ushinzwe gukurikirana iby’amasoko kuko ngo ni we wakoraga ibyo bise ‘gutekinika’ maze ayo masoko akaba ari we uyapiganira mu buryo butazwi.

Uyu mukozi ngo nyuma yo kumenyekana yarafashwe arafungwa, ariko aza gutanga ruswa atorokera mu Bufaransa kandi ngo yari amaze guhabwa miliyoni zigera kuri 400.

Adepite bagize komisiyo banenze aka Karere kubera ko katubahiriza inama bagirwa n’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta ndetse no kwinjiza amafaranga make y’imisoro kuko umwaka ushize bari kuri 54,5%.

Abayobozi basabwe kutigira ‘Ibinani’ mu gukoresha amafaranga ntibatange raporo ku bashinzwe gucunga imari y’Akarere.

Mu myaka icyenda bagaragara imbere ya PAC, abagize komisiyo bavuze ko nibadakora neza mu mwaka utaha kugira ngo ntibagaruke kwitaba  iyi Komisiyo, ngo bagomba gufata ingamba zo guhana abakoze amakosa ku buryo ibyagaragaye bitazongera kubaho.

 

Akarere ka Rubavu na ko kemeye amwe mu makosa kavuga ko atazasubira

Ku karere ka Rubavu bitabye kugira ngo bagaragaze uko amasoko yateganyijwe n’inama njyanama y’Akarere atigeze ashyirwa mu bikorwa ahubwo bagashiyaraho ayabo.

Andi makosa arimo kwishyura amafaranga asaga miliyoni 5,4 atari ngombwa, amafaranga ya VUP,  gushora Leta mu manza bigatera igihombo, kutagaragaza abantu bakoze amakosa, amafaranga asohoka nta mpapuro zibigaragaza, kutubahiriza inama z’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, ibirarane bitishyurwa n’ibindi.

Muri miliyoni 130 abayobozi bagaragaje ko hishyuwe miliyoni 77 ariko ngo bashyizeho ingamba zo gukomeza gukurikirana n’abandi batarayatanga bakayazana.

Ku makosa menshi byagaragaye ko ngo habaye ibibazo by’imiyoborere no kudashyira mu bikorwa imyanzuro z’inama njyanama y’Akarere gusa abayobozi bakemera ko amakosa yabaye ariko ko bazabikosora.

Bigaragara kandi ko gushyira mu bikorwa inama z’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta bigenda bisubira inyuma kuko ubu bari ku kigero cya 53% mu gihe umwaka wabanje bari kuri 79%.

Abagize komisiyo bavuze ko batabashimira kuza kuvuga ko bafashe ingamba ku makosa yabaye ahubwo ko bagomba gufata izindi ngamba zihamye.

Amafaranga yishyuwe ariko ntagire ibiyagaragaza,  abayobozi bavuze ko hari inkeragutabara zishyuwe kuko bagirana amasezerano  yo kubaha amafaranga mbere kugira ngo batangire bubake inzu z’abatishoboye.

Amafaranga y’ibirarane yo angana na miliyoni  19 bameye amakosa ariko bizeza Komisiyo ko byose bizagenda neza muri raporo itaha.

Visi perezida wa Komisiyo ya PAC, Hon  Karenzi Theoneste yagize : “Nta kosa rigira igisobabanuro, mugomba gufata ibyemezo kuko amakosa arahanwa iyo ibisobanuro  bigaragaza ko ari ikosa.”

Akarere ka Rubavu kitabye PAC imyaka irenga itanu yikurikiranya kugira ngo gasobanure  imikoreshereze mibi no kugira uburangare mu bya rubanda.

Tubibutse ko kubera aya makosa akunze kugaragara muri utu turere twombi, Abayobozi b’uturere basimbujwe abashya aho uwa Rusizi yashinjwaga kunyereza amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, naho uwa Rubavu akaba yarashinjwaga kurya ruswa, gusa akaba aherutse kugirwa umwere kuri iki cyaha n’ururkiko.

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • PAC nikomereze aho n’intambwe abanyarwa bamaze gutera , gusa haracyari byinshi byogukora niba muzakomeza kwihanganira abo bantu barya amafaranga ya rubanda kuko bari muri RPF cyangwa se kubera bafitemo contacts , bamwe barafungwa bakarekurwa nka ba CELSE GASANA EXECUTIF WA MUHANGA CG SE NUWO MWAVUZE WATOROKEYE FRANCE akenshi baba ari amashuti nabo ba general!! ibyo nacyo byaba bimaze, hagomba kubaho zero tolerance for undesirable conduct nkiyo. naho ubundi bizaba umucyino utarangira.

  • Ikibazo nuko batanyurwa bikarangirira aho. Abayobozi bakaza bati amakosa turayemera dusabye imbabazi tugiye kuyakosorora bigahora bityo. Imyaka ikaza indi igataha. Mumbwire niba hari uraryozwa ibyo pac imushinja. Nkusi azaveho kuko arakangana ariko ntaryana. Birirwa babaza bitagira umusaruro

  • Njye mbona imikorere ya PAC yari ikwiye guhinduka. Aho kwirirwa babaza abayobozi runaka amakosa bakoze mu gucunga ibya rubanda, hanyuma bikarangiriraho ntihagire inkurikizi, yari ikwiye kujya ikorera raporo Guverinoma ku makosa yakozwe n’abacunze nabi ibya rubanda noneho ikanasaba Guverinoma gufatira ibihano abo bayobozi ku rwego administratif, kandi n;inkiko zikabakurikirana ku rwego rwo kugaruza umutungo wanyerejwe mu gihe bigaragaye ko habayeho inyerezwa ry’umutungo.

    Uko bimeze ubu usanga umuyobozi runak ajya kwitaba PAC bakamubaza ibibazo akabasubiza, agasaba imbabazi kugira ngo ahikure, hanyuma akitahira agakomeza kuyobora ikigo cye cyangwa Minisiteri uko bisanzwe.

    Hgashira umwaka umwe bakongera bakamutumiza, bakamubaza akongera akabasubiza, akababwira ati amakosa turayemera tuzayakosora, hanyuma akitahira akayobora ikigo cye uko bisanzwe.

    Undi mwaka ni uko…. Ubwo se murabona bidasigaye byarabaye nk’umukino. Kuki tutarumva PAC yasabiye umuyobozi runaka igihano cyo kwirukanwa ku buyobozi kubera gucunga nabi ibya rubanda. Ese ubwo bubasha ntabwo PAC ifite?

  • Ngo MUKAMA ABBAS yaje muri PAC ategeka ab’i Rusizi kubanza gusaba imbabazi mbre yo kuvuga? Ibi bikwiye kibazwaho. Ese ni agaformule kahakoreshwa k’uko uwasabye imbabazi ntacyo bamutwara akaba yari aje kukabagiraho inama kuko ari ab’iwabo? Ese mama ni igitugu n’ikangata yari aje kubashyiraho? Mu yandi magambo sinamenya abasomyi mumfashe.

    • GUSHORA LETA MU MANZA.NK’UMUNTU UTUYE MU KARERE KA RUBAVU WAKUNZE GUKURIKIRANA INAMA NJYANAMA YATERANYE,IMANZA ZAGIYE ZIBURANWA N’AKARERE N’IZO MU MYAKA YA MBERE ABAYOBOZI BEGUJWE BATARATANGIRA KUYOBORA!IBINDI BYO INAMA NJYANAMA Y’AKARERE KA RUBAVU NAYO IJE IBAZWA UBUJYANAMA ITANGA.BY’UMWIHARIKO NK’IYO BAVUGA NGO AMASOKO YATANZWE NABI KOMISIYO YA NJYANAMA ISHINZWE UBUKUNGU YATANZE UBUHE BUJYANAMA/

      • narumiwe

        • ARIKO NA NJYANAMA ZIJYE ZIBA NJYANAMA KOKO!NSMYE IYI NKURU KU M– USEKE NIYO NASOMYE KU IGIHE BINTERA KWIBAZA IMPAMVU MURENZI JANVIER NKUMWE MU BARI MURI NJYANAMA BAGIZE KOMISIYO Y’UBUKUNGU ATABAZWA NAWE ICYO YAFASHIJE abaturage bamuririye icyizere atanga inama zatuma umutungo wabo udakoreshwa nabi.JYE AKA KARERE KA RUBAVU NAGAKOREYEMO IGIHE KIREKIRE.ABAYOBOZI BAKURU BASHISHOZE KU BIKAVUGWAHO

          • yewewe!

  • amaherezo yinzira ni munzu

  • wowe wihimba mukamugema tuza ibyawe turabizi ikibazo cyawe nacyo kirazwi tuza urekw ubutabera bukore akazi kabwo nabumwere bamukuzanire

  • Ariko bantu mwandika mujye mubanza mumenye ibyo mwandika kandi mujye muba aba profession else.

  • Abakozi 41 muvuga i RUSIZI mwabakuye he?

  • Imyaka icyenda RUSIZI ngo yitaba muri PAC?

  • Njyewe mujye munsobanurira, Ese ahubwo mwatubwiye ikigo cya leta kidahomba? Ese koko byose biyoborwa nabantu batabifituye ubushobozi cyangwa harikibyihishe inyuma?

  • Mbabwire rero, icyo mutaramenya nuko Uturere ducunga imbaraga z’uburyo bwinshi. Twe tutubsmo turatuzi. Muzarebe ko Uturere tuyoborwa n’abasirikari atari two dufite agahenge kubera ko bo nibura bagira confidence ntibinjirirwe n’ibiza. Ariko rero mes freres mayors, mbagire inama, umuheto ushuka umwambi bitaribujyane. Njye nakwiyemeza kuragira inka zanjye 2 nizeye ko nyuma y’imyka 2 zizaba enye kuruta kurundanya byinshi bizaribwa na avoka n’umuhesha w’inkiko tutirengagije ko tugifite bake mu bugenzacyaha, ubushinjacyaha n’abacamanza biriraho byakwanga ukamara igihe mu buroko agasohoka waracanganyikiwe utagira izina n’agaciro. Mubahakanire babijundike nibiba ngombwa muzabizire ariko mudasebye mwo gacwa mwe!

Comments are closed.

en_USEnglish