Digiqole ad

Bayisenge yabonye ikipe azakinamo ku mugabane w’Uburayi

 Bayisenge yabonye ikipe azakinamo ku mugabane w’Uburayi

Umukinnyi Emery Bayisenge (Umuseke)

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Nyakanga, ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwemeje amakuru y’uko Emery Bayisenge yagiye ku mugabane w’Uburayi ndetse akaba yabonye ikipe azakinamo.

Umukinnyi Emery Bayisenge (Umuseke)
Umukinnyi Emery Bayisenge (Umuseke)

Umunkamabanga Mukuru wa APR FC, Kalisa Adolphe yemeje aya makuru, avuga ko Emery Bayisenge yabonye ikipe mu gihugu cya Autriche (Austria) yitwa Lask Linz FC.

Iyi kipe ni iyo mu mujyi wa Linz ikaba yarashinzwe tariki ya 7 Kanama 1908. Mu mwaka wa 1965, yakoze amateka iba iya mbere itwaye igikombe gitegurwa n’ishyirahamwe rya ruhago muri Autriche (Austrian football championship) idakomoka mu murwa mukuru Vienne.

Lask Linz FC ikina mu cyitwa Austrian Football First League, ni icyiciro cya kabiri muri Autriche, kimwe na APR FC, iyi kipe yambara imyambaro y’umweru n’umukara.

Emery Bayisenge yakinnye mu ikipe y’Isonga ndetse no muri APR FC. Bayisenge yanakinnye mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yagiye mu marushanwa y’igikombe cy’Isi muri Mexique.

Ku myaka ye 21, Bayisenge akina nka myugariro mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’igihugu Amavubi y’abakuru.

Mu mwaka wa 2013 yagiye mu igeragezwa mu ikipe ya Toulouse yo mu gihugu cy’Ubufaransa ntiyasekerwa n’amahirwe.

UM– USEKE.RW  

6 Comments

  • AMAHIRWE MASA! NAGENDE YONGERE UBUMENYI MWIFURIJE KUZAKINA MURI CHELSEA.

  • ICYO NAMWIFURIZA N’UGUKORANA IMBARAGA KUGIRA NGO AKOMEZE KUZAMURA IBIGWI BYE.

  • yakinnye mumagaju ryari? azahirwe atere imbere

  • Ange we ukurikirana ruhago koko?? Bayisenge yakinye ryari mu magaju koko?? Plz when??
    Uba wataye amakuru koko?

  • amahirwe masa.aracyari muto ndifuza kuzamubona akina mubwongereza.nashyiremo agatege!!!

  • ngewe ntuye Nyamagabe bayisenge yakinnye ryari mumagaju, GUSA TUMWIFURIJE GUTERA IMBERE

Comments are closed.

en_USEnglish