Digiqole ad

Bishop Rucyahana asanga ifatwa rya Gen Karake ari agasuzuguro ku Munyarwanda

 Bishop Rucyahana asanga ifatwa rya Gen Karake ari agasuzuguro ku Munyarwanda

Bishop Rucyahana avuga ko igihe kigeze kugira ngo Africa yigire ku byo amahanga akorera u Rwanda, amenye ko hakwiye kubaho ubumwe

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge cyari kigamije gukomeza guhumuriza Abanyarwanda ngo ntibaterwe ubwoba n’ibyo amahanga akomeje kugenda akorera u Rwanda, Bishop Rucyahana John, Perezida w’iyi komisiyo yavuze ko gufata Gen Karenzi Karare ari ugasuzuguro no gushesha agaciro Abanyarwanda.

Bishop Rucyahana avuga ko igihe kigeze kugira ngo Africa yigire ku byo amahanga akorera u Rwanda, amenye ko hakwiye kubaho ubumwe
Bishop Rucyahana avuga ko igihe kigeze kugira ngo Africa yigire ku byo amahanga akorera u Rwanda, amenye ko hakwiye kubaho ubumwe

Rucyahana yavuze ko komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) ifite mu nshingano kwamagana akarengane n’ibitesha agciro Abanyarwanda, n’ababacamo ibice bapfobya amateka u Rwanda rwanyuzemo cyangwa bakwira kwiza ingengabitekerezo mbi.

Yavuze ko Komisiyo ayobora isnhinzwe kurinda Agaciro k’Abanyarwanda. Rucyahana yavuze ko gufata Gen Karake ari agasuzuguro ku Banyarwanda.

Ati “Abanyarwanda twaribohoye ariko tugomba kurwanya agasuzuguro no guteshwa agaciro n’akarengane k’abadutoneka kuko gufatwa kwa LtGen. Karenzi Karake ni ugutesha agaciro Umunyarwanda.”

Bish.Rucyahana yakomeje avuga ko nta munyamahanga ukwiriye kubwira Abanyarwanda uko babaho kuko ngo ibyo bigishije ibyavuyemo byaragaragaye.

Yavuze ko nta we ukwiriye gusuzugura igitero cy’umwanzi, yibutsa ko mbere hafashwe Rose Kabuye, nyuma hasohoka filimi ya BBC ‘The Rwanda’s Untold Story’ nyuma hakurikiraho gufata umukuru w’ubutasi bw’u Rwanda Lt Gen. Emmanuel Karenzi Karake.

Yongeho ati “Wa mugani w’Icyongereza  ngo “Enough is enough” mu Kinyarwanda dukwiriye kuvuga ngo ‘ibyakozwe biradusesemye, dukomeze ibyacu.”

Dr Habyarimana Jean Baptiste Umunyamangbanga nsingwabikorwa wa komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yavuze ko kuba igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga mu Rwanda hari amahanga yashoboraga kuvuga ijambo rimwe gusa igahagarara, ariko ntibabikore igahagarikwa n’Abanyarwanda ubwabo ari ikigaragaza kwihesha agaciro.

Yagize ati “Abanyarwanda agaciro turagafite kuko ibikorwa twagiye dukora ntabwo twagishije inama. Gushyiraho gacaca, komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge , gukura amoko mu irangamuntu n’ibindi byose byavuye mu bitekerezo by’Abanyarwanda ubwabo.”

Abanyamakuru babajije ibibazo bitandukanye ahrimo icyo kumenya icyo umuryango w’Ubumwe bwa Africa ukora kuri iki kibazo cy’ifatwa rya Gen Karenzi Karake, dore ko u Rwanda ari igihugu kiri muri uyu muryango ahanini bakaba bashakaga kumenya ubumwe buhari nk’uko mu bihungu bigize Ubumwe bw’Uburayi bikorana.

Rucyahana yasubije agira ati “Muri Africa turacyari inyuma mu kumenya ibyo duhuriyeho birimo umuhamagaro n’umubabaro.”

Guca yaciye amarenga y’uko ibihugu bya Africa bisangiye ibibazo, ati “Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo. Uyu munsi Rose Kabuye yarafashwe, Gen Karenzi arafatwa baraceceka, ejo bazafata undi mu baturanyi niyo mpamvu Abanyafrica dukwiriye kumenya ibyo duhuriyeho.”

Abayobozi ba Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge basabye Abanyarwanda kudaterwa ubwoba n’ibikomeje kuba kuko ngo nubwo hari Abanyarwanda bari mu gihugu babigiramo uruhare bakorana n’abo bari mu mahanga, ngo baba bishyuwe amafaranga kugira ngo babikore bityo ngo ntibikwiye kubakura umutima.

Abayobozi ba  Komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge iburyo  Xaverine Uwimana ni Visi Perezidante, hagati Bish Rucyahana John Perezida na Dr. Habyalimana Jean Baptiste ibumoso ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa
Abayobozi ba Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge iburyo Xaverine Uwimana ni Visi Perezidante, hagati Bish Rucyahana John Perezida na Dr. Habyalimana Jean Baptiste ibumoso ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Ibi uyu mugabo avuga ndunva atashingiro bifise. icambere Gen. karake yafatiwe ubwicanyi akekwako. nibareke rero ubutabera bukore areke kuzana amateka yurwanda yotwaza ivya jenocide. kuko ndunva bidasa. kuba mugwanda harabaye jenocide ntibisigura kuwukoze icaha atagihanirwa. icakabiri niki : Ivyo gutaka ababanyi canke AU ngo bafashe urwanda muribibibazo je ndunva atashingiro bifise kuko urwanda rukunze gushoza intambara murabo babanyi nyene muriko muratakambira. Mbega ubu rero kwibibazo bibugarije muributse kumubanyi afise akamaro ??? Mwagereye Congo murica inganda murasasika. None mumaze imisi mugegerageza gutera uburindi naho mwabutinye kuberako muzi neza kuburundi atari congo mwinjira mugasohoka ukwo mwigombeye. ariko nubundi mububikiye abansi bashatse guhirika ubutegetsi mbere mukaguma mukokeza intambara. None muriko murataka ababanyi ??? mukirundi bacumugani bati ” Guhenera umuryango sugufutura”

    • ubundise wowe wiyita yuhi nikiwaba Uzi menya ibyiwanyu Rwanda urureke nabanyarwanda

    • ese mushingantahe, ujya wibuka ko uyu Karenzi yarafite immunite diplomatique nk’umuyobozi, ibyo yaregwa ibyo aribyo byose, icyo abongereza bakoze n’ubugambanyi , guha umuntu w’umuyobozi visa diplomatique , akaba anafite immunite diplomatique ukarenga ukaufata , urakeka ko iyo aza kuba nk’uwuburusiya bari kubitinyuka?

  • Message@Yuhi. Uhera he uvuga ko u Rwanda twatinye uburundi? Ese ibyo uvuga ko General Karake azira waba ubizi? Icyo uko urwanda rubabikiye abanzi wabikuyehe? Uge uvuga ibyo uzi wahagazeho kuko ntacyo bibwiye
    Abanyarwanda kuko bo barashaka ibibateza imbele. Ibyo uko urwanda gutinya uburundi uribeshya cyane, mutazibeshya izaje kuzimya isoko zitazaza k’uwubacanaho

  • Arimo noneho akumiro ni ibikwasi
    hyu ngo ni YUHI aransekeje

    yuhi: birakwiye ko usubira kwiga amateka y’isi ndumva uvuga ibyo utazi niba atari ukwirengagiza
    ni gute uwagize uruhare mu guhagarika genocide ashinjwa ko ariwe wayikoze kandi ababimushinsha barahaye ubuhungiro abayikoze

    djama kebba nayo!!
    ibyo kuvuga ngo urwanda uburundi ntibyashoboka kuko ntibyanarwana intambara kuko bitari ku rwego rumwe

  • Ariko uyu Rucyahana yizera ubutabera? Cyangwa kuriwe ubutabera bushinzwe kuburanisha uruhande rumwe gusa ndavuga abari mu butegetsi bwatsinzwe intambara?

  • Nimusigeho gupfa ubusa. Imana niyo izi byose, kandi niyo izatwereka ababi n’abeza.

    Umugabo wubaha Imana agakurikiza amategeko yayo ntagishobora kumutera ubwoba, nta nigishobora kumugiraho ububasha bw’abiyisi Imana itabishaka.

    Abacumura ku Mana buri gihe kandi ntibayisabe imbabazi nibo bagira ibibazo bitagira ibisubizo.

  • Uyu mukozi w Imana ibyo avuga byose si ukuri.
    Nibyo gufata kk ni ikintu gikomeye kuva inkotanyi zabaho gusa yagombye kumenya ko ntamuntu uri hejuru yamategeko
    Gufatwa kwe si agasuzuguro kuko sibwo bwambere afungwa kubera ibyaha . Ikindi kandi yafashswe hakurikijwe amategeko
    Abanyarwanda nitugira Imana nabasigaye bazafatwa noneho tubone ubutabera

  • Tuea

    Ukunze kugaragaea kudatuza muri roho yawe sibwo mbikubwiye isa nku wikoreye agahinda kuri roho yawe.
    Wanga leta y’u Rwakubyaye ukishimira ikibi cyagera ku Rwanda.

    Reka nkubwire bishyire kera cg vuba nutihana uzicwa na gahinda ni bikubangukira uzimanike mu kagozi kuko uzarimbuka ukiyoborwa niyi Leta wanga…, ubyanze ubyemeye HE Kagame is our president forever ever ever kuko tuzi aho atuvanye naho atuganisha niha bien !!!

    • @Mubaraka, Ese harahantu Perezida Kagame araguza kurusha Kadhafi,Mubarak,Compaoré,Sadam Hussein n’abandi ntarondoye? ahubwo wowe urebe neza kuko ibyuvuga nibitangenda nkuko ubirota abo uvuga ngo bazimanike mukagozi ushobora gusanga wabatanze gukora icyo gikorwa.Ese Kagame n’imana yawe? Ese wemera ukuri kw’amateka? Ese wemerako ayo mateka ariyo azagena icyo wowe nanjye tuzaba muri 2030? muvandimwe, shyira ubwenge kugihe ureke kuba nkumufana ufana wa foot.Kuyobora igihugu sumukino wagapira kandi niba ukurikira u Rwanda ruriho kuva perezida Kagama atarabaho kandi azarusiga kimwe nabandi.

  • YUHI uwo murundi we ntacyo namuvugaho kuko nta kizima jya ntegereza kiva ku murundi.

    Ikiyeri gikanye uburobe umukeke ngibyo ibyabo…., ibisigaye by’iterambere ntubagore !!!

  • Mubaraka ibyovuze nibyope ntakindi bavuga kizima ataribyo uramumbwiriye kabisa n

  • Yuhi uvuze ukuri. U burundi si DRC .Ntakiny3geje ko abarwanya reta ya peter bose badacyumbikiwe I kigali, nayo ivyo kwishirahejuru ngo iterambere nibisazwe kuko duhurira ku masoko atandukanye yabateye imbere apana vyakarimi tugiye gusuma.

Comments are closed.

en_USEnglish