Abadepite batanze ibitekerezo byabo kuri SDGs zizasimbura MDGs
*Gukora ubuvugizi mu kuzamura uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore
* Guhanga akazi ku rubyiruko no gukemura ikibazo cya mayibobo (abana bo ku muhanda)
*Gusaba ibihugu bikize gutanga amafaranga angana na 0,7% y’ubukungu bwabyo nk’uko byabyiyemeje
Ibyo ni bimwe mu bitekerezo abadepite bagejeje kuri Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Claver Gatete ubwo yabagezagaho ibiganiro bigamije kubasobanurira aho u Rwanda ruhagaze mu kwesa imihigo ya MDGs ndetse na gahunda izazisimbura yitwa SDGs (Sustainable Development Goals) http://www.umuseke.rw/mdgs-zirarangiye-ubu-haje-ibyitwa-sdgsbyo-bituzaniye-iki.html)
Intego z’Ikinyagihumbi, MDGs (Millennium Development Goals) ni gahunda Umuryango w’Abibumbye wari wemeje muri Nzeri 2000, iyi gahunda yari ikubiyemo intego zo kurwanya ubukene, kandi nk’uko byagarutsweho na Minisitiri Gatete ndetse n’uhagarariye UNDP mu Rwanda Lamin Manneh, ngo u Rwanda rwazigezeho uretse mu bijyanye n’imirire.
Hon Mukabalisa Donathile Perezida w’Inteko Nshingamategeko umutwe w’abadepite, mu ijambo ritangiza ibyo biganiro yavuze ko umubare munini w’Abanyarwanda bavuye mu bukene bitewe na gahunda zishingiye ku miyoborere myiza ya leta iriho mu Rwanda.
Gusa ariko yibukije ko ubukene bukiri imbogamizi ikomeye ku buryo igihugu kitaragera aho kifuza, aha akaba yavuze ko Abanyarwanda bane ku icumi (4/10) bakibayeho mu bukene, mu gihe Umunyarwanda umwe kuri batanu (1/5) ariho mu bukene bukabije.
Izindi mbogamizi, Mukabalisa asanga zugarije u Rwanda, ni uko bamwe mu Banyarwanda bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi bakabishyigikirwamo na bamwe mu banyamahanga, ndetse ngo u Rwanda ruracyatakaza ubutaka bwinshi bwera binyuze mu kwangirika kw’ibidukikije.
Umuyobozi wa UNDP-Rwanda, Mr Lamin Manney yavuze ko ashima uburyo u Rwanda rwashyize mu bikorwa intego hafi ya zose z’ikinyagihumbi, gusa avuga ko hari imbogamizi y’ikibazo cy’imirire mibi mu bana aho hakiri umubare munini w’abana bagwingiye.
Ubwo Minsitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Gatete Claver yasobanuriraga abadepite ibya SDGs yavuze ko ari gahunda izemezwa muri Nzeri 2015, ikaba ifite intego 17, ibyo igomba kugeraho (targets) 69 ndetse n’ibizagenderwaho bareba (indicators) 300.
Gatete yasobanuye ko muri MDGs ibyinshi byagezweho ndetse bitewe n’icyerekezo igihugu cyihaye (Vision 2020), ngo hari aho u Rwanda rwagiye rurenza intego za MDGs. Ingero zirimo ibijyanye n’ubuzima aho abana bapfa batarageza ku myaka itanu ndetse n’abagore bapfaga babyara imibare yagabanutse cyane.
Minisitiri w’Imari yavuze ko mu cyumweru gitaha, i Addis Abeba hazabera inama izahuza Africa n’ ‘Abaterankunga’ bakanoza neza ibikubiye muri SDGs ndetse bakanaganira na bo kuri zimwe mu nzitizi zagaragaye mu buryo bwo gutanga amafaranga yo gushyira mu bikorwa bene izi gahunda aho, usanga ibihugu bikize bishyiraho amananiza ndetse bimwe ntibitange inkunga uko byabyiyemeje.
Abadepite batanze ibitekerezo byabo kuri iyi gahunda ya SDGs izemezwa muri Nzeri i New York, aho bamwe basabye ko hajyaho gahunda inoze yo guteza imbere uburinganire mu ngengo y’imari y’ibihugu.
Hon Mudidi Emmanuel yabwiye Minisitiri w’Imari ko amafaranga ibihugu bikize bitanga adatangwa ku bw’impuhwe, bityo ngo bagomba kumva ko ari inshingano biyemeje mu guteza imbere Africa n’ahandi bitewe n’uko na bo iterambere ryabo ari umutungo w’aho hantu batwaye.
Hon Mukayuhi we yavuze ko bazaganira cyane ku buryo urubyiruko rucika Africa rukajya i Burayi, na ho ugasanga babafata nabi bidakwiye umuntu. Iki kibazo cy’urubyiruko kikaba cyanagarutsweho na Hon Ruku-Rwabyom wavuze ko mu gihe tugifite urubyiruko rwinshi rudafite akazi ndetse n’abana bo ku muhanda bizagorana kugera ku iterambere.
Gahunda y’Intego z’ikinyagihumbi mu bihugu yahuye n’imbogamizi z’uko ibihugu bikize bitatanze 0,7% by’umutungo nk’uko byabyiyemeje bituma itagerwaho hose. Ubu haribazwa uko SDGs ije kuyisimbura yazagerwaho 100% binyuze muri ubwo bufatanye bw’ibihugu bikize n’ibikiri mu nzira y’amajyambere.
Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
3 Comments
Iyi gahunda kimwe nizindi zayibanjirije ni nziza cyane nubwo tugifite byinshi cyane byo gukora kuko tukiri kure ugereranyije naho tugana cg twifuza kujya.
Ariko kimwe kijya kintera ubwoba n’umutima uhagaze ni amagambo agenda agarukwaho rimwe na rimwe n’abayobozi muri Africa nu Rwanda byumwihariko buri gihe iyo hajemo ijambo inkunga hari igihe tubisobanura uko tubyumva cg tubishaka bitewe nuko twifuza cg tubyumva.
1. Iyo inkunga itangwa iba ifite icyo itangiwe
2. Iyo inkunga itangwa habaho amasezerano hagati yuhawe n’uwakiriye inkunga (amasezerano y’ubutwererane)
3. Inkunga si itegeko kuyakira
None nkibaza niba USA cg undi atanze wenda inkunga muby’ubuzima nyuma akakubaza ati ariko ko naguhaye inkunga yo gukora ibi ese bigeze he cg wabikoze ute ibi byaba ari ikosa?
Cg se niba ugiye kuguha inkunga akubwiye ati mbere yo kuyiguha ugomba kubahiriza ibi ikosa ni irihe? kuko ufite kwemera amabwiriza ajyanye n’inkunga cg ukabyanga kuko ntamugozi yakunigisha ngo nuko wanze, ahubwo ikibazo cyaba kwakira hanyuma ntiwubahirize ibyo mwasezeranye aha rero niho yahera akuniga!!
Niba Africa cg Rwanda bemera kurya ibyabandi (Inkunga) nibemere nibyo babasaba. agaciro umuntu arakiha, niba wemeye ko umuturanyi wawe ukurusha uburyo azajya agupangira icyo kurya menya ko hari igihe azagusaba ikintu runaka ashingiye kubyo agutangaho kuko gufasha cg gutwerera ntabwo ari inshingano ziteganywa n’amategeko mpuzamahanga abaduha rero twitege nibyo badusaba bitabaye ibyo tureke kurya ibyabandi. naho ubundi ntibyoroshye
@ Depite uti abaterankunga si impuhwe? yego rwose sizo ariko menyako batayaduahaye umushahara ubu uhembwa wagabanukaho hagati ya 30-40% Ngaho tekereza neza uwo mushahara ufata ugabanutseho iyo Percentage urumva wasigarana iki kweli?
Gutanga inkunga iriho condition ndabishyigikiye 100% nonese uragirango imisoro yatanzwe nibihugu bikize ize iribwe nabamwe baba specific icyo aje gukoreshwa kandi baakanareba niba adakoreshwa icyo batayatangiye.
Niba ariyo ayo kwandika ibitabo ntabe ayo mukongeza imishahara abakozi ba Leta n’ibindi byose.
Otherwise niba tutabishaka Africa nihumuke ibyaze umusaruro umutungo ifite ubundi nayo ijye itera inkunga ibihugu nka Ubugereki bigeze aharindimuka kabsa.
kwigira niko gaciro ariko igihe cyose abayobozi bafrica batazareka kwigwizaho imitungo no kubaho mu maraha mu gihe rubanda 90% basaranganya 10% .ikindi nimico mibi yabazungu tumira bunguri :ubusinzi ubusambanyi uburara mu rubyiruko abagore barushanwa kwambara ubusa ubutinganyi ngaho nuburenganzira societe itagira amtegeko irangirika kdi nabyo biri muri plan yabazungu njye ntangazwa nuko ibinyabiziga bigira amategeko akaze barangiza ngo amategeko ya Islam niyo abazungu bayirwanya nifuza ko tutagombye kubona gusa ko ari babi kuri politic nimico yabo 90% niya satani kabisa mzee wacu azashyire imbaraga mugukebura abaturage be bitaribyo iterambere turikuryubakira ku mucanga kandi birashoboka abanyarwanda twubaha abayobozi bacu.tureke gutwarwa nisi twubahe Imana .mu byukuri indangagaciro zacu zihabanye cyane nizabazungu.murakoze abazashima igitekerezo cyanjye.Uwiteka atuyobore kandi aturinde
Comments are closed.