Digiqole ad

Ubumenyi buke bwadindije bunahombya Leta mu mushinga wo guhinga indabo

 Ubumenyi buke bwadindije bunahombya Leta mu mushinga wo guhinga indabo

Hon Nkusi Juvenal uyobora PAC ahata ibibazo abo muri REG na WASAC baheruka kwitaba mu ntangiriro z’iki cyumweru

26/6/2015: Imbere y’abadepite bagize Komisiyo yo gukurikirana ikoreshwa ry’imari ya Leta, abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere umusaruro w’ibyoherezwa hanze mu buhinzi (NAEB), bavuze ko umushinga wo guhinga indabo i Gishari watangiye ukageraho ugahagarara kubera ibibazo by’ubumenyi buke bwa bamwe mu bawize, gusa ngo uzaba watanze umusaruro mu gihembwe cya mbere cya 2016.

Hon Nkusi Juvenal uyobora PAC ahata ibibazo abo muri REG na WASAC baheruka kwitaba mu ntangiriro z'iki cyumweru
Hon Nkusi Juvenal uyobora PAC ahata ibibazo abo muri REG na WASAC baheruka kwitaba mu ntangiriro z’iki cyumweru

Uyu mushinga ufite agaciro ka miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, (6 000 000€) aho ugomba gushorwamo imari ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda ifite umugabane wa 75% na Kompanyi yo mu gihugu cya Kenya yitwa Marina yo ikaba ifite umugabane ungana na 25%.

 

Uko umushinga watangiye ukagera aho ugahagarara

Nk’uko byasobanuwe na Amb. Bill Kayonga umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe guteza imbere umusaruro w’ibyoherezwa hanze bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), umushinga wiswe ‘Gishari Flower Park’, watekerejweho mu 2009. Uteganyaga ko hahingwa Ha 100 z’indabo, nibura bitarenze 2013, indabo za mbere zikaba zari kuba zagejejwe ku isoko mpuzamahanga.

Umushinga nk’uyu muri iki gihe nibwo wari utangiye no mu gihugu cya Ethiopia aho ubu uri mu biha umusaruro w’amafaranga munini cyane iki gihugu.

Utangira mu Rwanda hari abantu bagera ku 120 ikigo NAEB yohereje hanze kugira ngo bage kureba uko ubuhinzi bw’indabo bukorwa mu bihugu by’Ubuholandi na Israel, aba bantu bagombaga kuba umusemburo wo gukora ubu buhinzi no kubuhangamo imirimo.

Uyu mushinga utekerezwa, hagombaga kubakwa inyubako zizacumbikira abakozi, gutunganya imihanda yo mu mirima, nyuma hakazabaho icyiciro cyo kubaka ahazaterwa indabo (green houses), gushyiramo uburyo bwo kuhira ndetse no kugena ubushyuhe n’ubukonje.

Gusa, imirimo ya mbere yaje kudindira aho umushoramari watsindiye isoko ryo kubaka igice cya mbere cy’imirimo yihaye amezi ane, kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2012, ariko igihe kigera ntacyo arakora kandi yarishyuwe asaga MILIYARI 1,2 z’amafaranga y’u Rwanda kuri miliyari 1,7 icyo gice cy’imirimo cyagombaga gutwara.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi imaze kubona ko NAEB irimo itanga amafaranga atazagaruka, yahagaritse ingengo y’imari isaba ko bashaka uwiswe ‘strategic investor’ kugira ngo akorane na Leta mu ishoramari rifatanyijwe (Joint Venture), aribwo nyuma habonetse kompanyi yitwa MARINA imaze imyaka 30 mu buhinzi bw’indabo muri Kenya.

Nyamara ariko, wa mushoramari wananiwe kurangiza igice cya mbere cy’imirimo yambuwe isoko amaze kongerwa izindi miliyoni 290 z’amafaranga y’u Rwanda aho yagomba gufatanya noneho n’ikompanyi y’ubwubatsi yo muri Kenya.

Ubu iryo soko ryahawe Minisiteri y’Ingabo, ikazakora imirimo yose y’icyiciro cya mbere kuri MILIYONI 500 gusa z’amafaranga y’u Rwanda.

Abadepite bagize Komisiyo yo gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) basanze uyu mushinga wari warizwe nabi ndetse urimo ubuswa bwinshi, kuko ngo iyo uba warizwe neza, uba waratangiye kwinjiriza amafaranga Leta.

Irindi kosa rikomeye, bibazaga ukuntu umuntu yahawe akazi akishyurwa amafaranga angana kuriya kandi atarerekana imirimo, bakaba basanze hatarabayeho gukurikirana ibikorwa.

Amb. Bill Kayonga yemeye ko habayeho igihombo kuri Leta hakurikijwe igihe umushinga wari kurangirira, ariko avuga ko hafashwe ingamba zo kugira ngo uzarangizwe neza kandi utange umusaruro mu buryo burambye.

Yagize ati “Ikibazo cya mbere ni ukwiha igihe cy’amezi ane ngo ube wubatse inzu umunani, wahanze imihanda… Ntibyari gushoboka ukurikije uko akazi kanganaga.

Hari ubwo twiha akazi kubera kwihutira kugera ku ntego vuba ntibishoboke, ni ikosa ryakozwe, hari n’igihe ubumenyi bw’abantu buba budahura n’akazi basabwa.”

Amb. Kayonga umuyobozi wa NAEB ariko yavuze ko bize amasomo menshi, ku buryo hagiye gukurikizwa amasezerano bagiranye na MARINA, yo ikazana ubumenyi, imbuto z’indabo bakanafatanya na Leta gukora akazi gasigaye, maze ‘Gishari Flower Park’ itangire gutanga umusaruro.

Mu kiganiro na Umuseke, Amb. Kayonga yavuze ko biteguye ko uyu mushinga nurangira, buri mwaka bazajya bungukamo miliyoni eshatu z’ama euro (Miliyari ebyiri z’amanyarwanda).

NAEB ikaba yemereye abadepite bagize PAC ko bitarenze igihembwe cya mbere cy’umwaka utaha wa 2016, umurima wa Ha 35 i Gihsari uzaba wamaze gusarurwamo indabo za mbere zikagezwa ku isoko, kandi ngo nta kibazo cy’ubwikorezi kizabaho kuko indege ziza mu Rwanda zabaye nyinshi.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Gishari Flower Park, mushatse mubyihorere kuko nabyo bizahomba.Mufatire urugero ku bugande.

Comments are closed.

en_USEnglish