Digiqole ad

Intagamburuzwa mu mihigo za INILAK ziyemeje gufasha igihugu mu iterambere

 Intagamburuzwa mu mihigo za INILAK ziyemeje gufasha igihugu mu iterambere

Intagamburuzwa mu Mihigo za INILAK ziyemeje gufasha abaturage gusobanukirwa amategeko

Kuri uyu wa kane muri kaminuza yigenga y’Abadivantiste INILAK habaye igikorwa cyo gutangiza urugerero ku ntore z’Intagamburuzwa mu mihigo za INILAK. Intumwa ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu yasabye izo ntore gushyira mu bikorwa ibyo zahize birimo kumanuka bakajya gusobanurira abaturage amategeko.

Intagamburuzwa mu Mihigo za INILAK ziyemeje gufasha abaturage gusobanukirwa amategeko
Intagamburuzwa mu Mihigo za INILAK ziyemeje gufasha abaturage gusobanukirwa amategeko

Rugamba Egide umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri MINALOC yavuze ko intore zo ku rugerero ziba zitezweho gutanga umusaruro wo guhinduka imyumvire ndetse no guhindura abo babana na bo.

Ati: “Izi ntore ziri ku rugerero umusaruro ziba zigomba gutanga ni uguhindura imyumvire bo ubwabo, imyumvire y’abo bahura na bo babaganisha mu mwumvire myiza y’indangagaciro nyarwanda zo gukunda igihugu, gukunda akazi, kwihesha agaciro no kwigira.”

Akaba kandi yavuze ko intore zo ku rugerero ziba zigomba kuba abambere mu gushyira mu bikorwa ibyo baba baririmba bazakora.

Yagize ati: “Icyo tubasaba ni uko ibyo bavuga ari byo baba barimba, ntabwo ari umugenzo bagomba kuba intangarugero mu kubishyira mu bikorwa kandi ibyo bavuga bakabivuga babyemera kandi bakabishyira mu bikorwa.

Komiseri muri Komisiyo y’Itorero ry’igihugu, Jose Twizeyemariya yagarutse ku ntego z’urugerero rwo muri iki gihe aho asanga zitandukanye n’iz’urugerero rw’abakurambere bagira urugero bagamije kwagura igihugu, ariko ubu bikaba ari uguteza igihugu imbere.

Yavuze ko byose bihurira ku guteza imbere igihugu ati: “Urugerero rwa none rujyanye n’icyerecyezo 2020, rushingiye kuri EDPRS II, rushingiye ku kurwanya ubukene, ubujiji kurwanya indwara n’ibindi. Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, tugaharanira ya mvugo ivuga ko u Rwanda rutera ntiruterwe mu butumwa bwacu bwa buri munsi.”

Ubuyobozi bwibijeje Intagamburuzwa mu mihigo za INILAK ko buzabafasha kwesa imihigo bahize ndetse banasinyira ko bazayesa imbere y’abayobozi b’uturere twa Kicukiro na Gasabo ndetse n’abandi bayobozi bari bahari.

Urugerero muri za kaminuza rwatangijwe ku wa 1 Ukwakira 2014 rutangirizwa muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, bikomereza no mu yandi mashami n’amakaminuza, rugamije kubaka abanyeshuri bajyanye n’icyerekezo cy’igihugu.

Imbere y'abayobozi ukuriye INTAGAMBURUZWA mu mihigo za INILAK arasinya imihigo
Imbere y’abayobozi ukuriye INTAGAMBURUZWA mu mihigo za INILAK arasinya imihigo
Rugamba Egide umuyobozi ushinzwe Igenamigambi muri MINALOC ni we waje gutangiza uru rugerero
Rugamba Egide umuyobozi ushinzwe Igenamigambi muri MINALOC ni we waje gutangiza uru rugerero
Abayobozi ba INILAK bari kumwe n'abo mu zindi nzego mu gutangiza iki gikorwa
Abayobozi ba INILAK bari kumwe n’abo mu zindi nzego mu gutangiza iki gikorwa
Abanyeshuri bayimeje kumanuka bakajya gufasha abaturage babahugura mu mategeko
Abanyeshuri bayimeje kumanuka bakajya gufasha abaturage babahugura mu mategeko
Amakipe yitwaye neza mu irushanwa ryabereye muri INILAK bahawe igikombe
Amakipe yitwaye neza mu irushanwa ryabereye muri INILAK bahawe igikombe

NDUWAYO Callixte
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • INILAK ikomeje gusobanuka, mukomereze aho. Nyanza Campus ko ntacyo bo badutangariza?

  • INILAK oyeee oyee oyeee;urasobanutse kdi urashoboye…. Guild president Ndahiro wee mukomereze ahoo tubarinyuma.

  • KO NYANZA BATAVUGA ? NTIBIBAREBA?
    OK MURI RUSANGE INILAK COURAGE KBS IBYUKORA NI SAWA BUT BAYOBOZI NTIMWITE KURI MAIN CAMPUS GUSA ITERAMBERE RYA NYANZA CAMPUS NA RWAMAGANA NARYO RIRACYENEWE.

    • Intagamburuzwa za INILAK oye oyeeeeee!!!!
      kuntagamburuzwa za Inilak mureke twongereho”Intagamburuzwa za Inilak,, Nkore neza bandebereho”
      nibyiza iyo uri intagamburuzwa mubyo ukora& uvuga. burya bituma n’abandi baguhanga amaso,

  • Turi Intangamburuzwa Za INILAK,imvugo Y’ibyiza Tuzaharanira Ko Ikomeza Kuba Ingiro.
    Nkuko Intore Nkuru President KAGAME Abivuga Anabikora.
    Ahoooo! Niho Hooo!

  • Inyamamare, …. ,tuzakomeza twese imihigo, ubuziraherezoooooooooooo

  • inilak courage ariko kandi bajye baha akazi abantu bari professional kuko nkubu hari umudamu w’umu secretaire muri Faculty ya Law agira roho mbi byo mu rwego rwo hejuru yirirwa aterana amagambo n’abanyeshuri yanga kubaha service bagomba kandi avuga nabi ndetse uramuvugisha akagusuzugura akakwihorera kandi rwose niwe uba afite amanita y’abanyeshuri ndetse nizindi service abanyeshuri bagomba niwe ugomba kuzibaha ariko usanga benshi banga kujyayo kubera kubaca amazi no kubabwira nabi, so bayobozi ba INILAK rwose turabasaba ngo musubizeyo Denise kuri iriya ntebe niwe abanyeshuri biyumvamo kuko niwe ubafasha ntanasuzugura ari flexible nahubundi uriya mugore ntakwiriye kwicara ku ntebe ya secretarial nkumuntu ugomba guha customer care abamugana, keretse niba ari madamu wa Lector Ngamije kandi nabwo ngirango Ngamije ntiyabikora. Please Umuseke mutambutse igitekerezo cyanjye kuko mvugiye benshi uriya mugore aratuzahaje cyane abanyeshuri bo muri faculty ya Law, murakoze

    • Vraiment Espe aragerageza nuko ntawunoza bose,Kandi ikibazo cyo kubereka amanota,akenshi amanota iyo aje arayamanika kuri tableau d’affichage,rero kuza kuyamubaza kandi yarayamanitse ntabwo aribyo kuko umunyeshuri iyo amanota ye amanitse aba agomba kuyandika ahantu kugirango atazabyibagirwa.Rero kuza kongera kuyamubaza kandi afite n’ibindi aba ari gukora bitandukanye numva ari ukumuvangira.

  • gaelle urakoze. ariko byo kuricyo cyivuzo cye, INILAK nigenzure neza irebe niba koko icyokibazo gihari, babashe kuba bagikemura. kuko birashoboka ko gihari kandi kibangamye. kandi burya ibintu nibipfira kushinzwe customer care nibindi ndahamya ntashidikanya ko bitazagenda neza cyane. kuko burya umurimo unoze kd wihuse niwo utuma campony ikora neza cyane & abayigana nabo bakiyongera. murakoze

    reka uwomuntu nawe yisubireho kbs kuko ashobora kwangiza byinshi bityo ni INtagamburuzwa nazo zikaba zahura nibibazo mukwesa imihigo yazo.
    murakoze cyane

    • erega bahembwa nabi cyane , faisal kera abakozi babo bahembwaga nabi bagatanga service nabi cyane ariko ubu uzumve bakome!!! na INILAK izahembe abakozi babo neza urebe ko badakorana umutima mwiza. uretse ko uwo mudam nawe agomba kwisubiraho kuko umuntu ajya kuvuga gutyo mwitangaza makuru ababaye ! jye niganiriye n umwe mu bakorayo abwira umushahara ndumurwa kandi bakora amajoro! otherwise niyiyakire atange service neza cyangwa akareke.

  • INTAGAMBURUZWAMUMIHIGO ZA INILAK mukomereze ahooo……

    Gaelle sinzi ibyo wavuze niba aribyo cg ataribyo,gusa icyo mbona cyo nuko wakoresheje amagambo atari meza,mbese adakwiye umuntu nkawe wiga kaminuza A+ wiga LAW ….! Tujye tumenya n’imvugo dukoresha y’abantu wajijutse: mbabarira wongere usome comment wanditse. Murakoze

  • Fifi ndagushimiye cyane,ibyo uvuze ni ukuri: ni byiza ko tumenya imvugo yo gukoresha ahantu nkaha nko mwitangazamakuru.Nanjye numvaga comment ya GAELLE ndibugire icyo nyivugaho,wakoze rero nawe ko wabibonye.

    INILAK:Rector Dr Ngamije and Guild president Ndahiro congratulation

  • Ibyo Gaëlle avuze usibye gusagarira lecteur ntakintu nakimwe yabeshemwo rwose.Espe aratubangamiye umubaza ikintu akanakwimyoza akakubwirana uburakari nsimbizi nimba aba yavuye iwe atonganye numugabo akaza kutwituraho umujinya wurugo rwe.turabangamiwe cyane cyane.nibagarure Denise rwose bravo Denise urumubyeyi mwiza niyo hari ibidashobotse inseko yawe irahumuriza umuntu agasohokana morale yokugaruka nejo.ariko Espe arakurya roho ukumva utazi ko wasubirayo kubaza ikibazo cyawe kandi.cyangwa se mugarure boscobosco rwose nawe yari imfura cyane.mbaye nshimiye ubuyibozi bwa Inilak kugisubizo Cyiza bazaduha

  • Umva murike dushime nabakora neza muri INILAK

Comments are closed.

en_USEnglish