Tags : Jenoside

Bitamworoheye Mukarusine yarokoye abana 3 bahigwaga muri Jenoside

*Ku bwo kuzirikana igihango cy’ubushuti yarokoye abana batatu b’abakobwa *Yatewe ibitero birenga umunani saa munani z’ijoro, bamusenyera bashaka abo yahishe *Babiri muri bo amaze kubashyingira undi aritegura kujya kwiga muri kaminuza 2016/17 *Yabahishe mu cyumba ibitero bitabashaga kugeramo kubera Imana. Kuba mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda, abari inshuti za […]Irambuye

Kwibuka22: Abanyarwanda ba Arusha bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuwa 07 Mata, Abanyarwanda n’inshuti zabo baba muri Tanzania bahuriye ku biro by’ubunyamabanga bukuru bwa Afurika y’Iburasirazuba bahuriye Arusha bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22. Uyu muhango winitabiriwe n’umunyamabanga mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Dr. Richard Sezibera, uwahoze ari umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) Hassan Bubakar Jallow, abahagarariye ibihugu byabo […]Irambuye

Ntaganzwa ukekwaho Jenoside Urukiko rwanzuye ko afungwa by’agateganyo iminsi 30

*Mu bugenzacyaha yemeye ko mu 1994 yabaye Bourgmestre wa Nyakizu ndetse ko kuri Paruwasi ya Cyahinda hiciwe Abatutsi benshi, *Yari yavuze ko niba Ubushinjacyaha bugikomeje iperereza, nta kintu gifatika bumufitiho ko bwakomeza iperereza ‘bukamureka’, *Yajuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30. Umucamanza yanzuye ko Ntaganzwa Ladislas uheruka koherezwa mu Rwanda nyuma yo gufatirwa muri Congo […]Irambuye

Urubyiruko rurakangurirwa kwitabira Walk To Remember

Buri mwaka u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Nyuma y’imihango yo gutangiza Icyumweru cyo Kwibuka ku mugoroba bamwe rubyiruko rwo mu Rwanda n’ababa mu mahanga (Diaspora) rurahura, rugakora urugendo rwiswe Walk To Rember (Urugendo rwo Kwibuka), hari inama igirwa uru rubyiruko bitewe n’uburemere bw’iki gikorwa. Mu rubyiruko n’abakuze bitabira uru rugendo hari […]Irambuye

Ntaganzwa ukekwaho Jenoside yavuze ko “yifashe” ku kuba yaburana yemera

*Ngo abajijwe niba aho yayoboraga harabaye Jenoside; yavuze ko bisaba igihe kinini n’ubwitonzi *Ibibazo byose yabajijwe mu rukiko; bimwe yavuze ko yifashe, ibindi ko ntacyo yabivugaho, … *Ubushinjacyaha bwavuze ko Ntaganzwa yayoboye ibitero atanga n’amabwiriza yo kwica Abatutsi barenga ibihumbi 20 *Ngo yanategekaga Interahamwe gufata ku ngufu abagore b’Abatutsi, umwe muri bo (abagore) ngo ‘yishwe […]Irambuye

Gen. Lafourcade yahakanye ko ingabo z’Abafaransa zatereranye Abatutsi mu Bisesero

Gen. Jean-Claude Lafourcade wayoboye ingabo z’Abafaransa zari mu butumwa mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mucyiswe “Turquoise”, yahakanye ko batereranye n’Abatutsi bahigwaga mu Bisesero. Kuva mu mwaka wa 2005, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bafatanyije n’imiryango iharanira gushyikiriza ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Bufaransa batanze ikirego kigaragaza uruhare rw’ingabo z’Abafaransa […]Irambuye

Ikipe y’igihugu ya Maroc yasuye urwibutso rwa Gisozi mbere yo

*Maroc yatsinze Amavubi y’u Rwanda 4-1 mu mukino usoza imikino y’itsinda A, ariko ntibyayibuza gusezererwa *Abakinnyi, abatoza, n’abari babayoboye ngo bakuye ku rwibutsoisomo rikomeye. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Maroc yasuye urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 rwa Gisozi mbere y’uko isubira iwabo kuko yasezerewe mu marushanwa […]Irambuye

Mbarushimana yabwiye Urukiko ko mubo ashinjwa ko yishe hari ukiriho

*Mbarushimana uregwa Jenoside avuga ko ikirego cy’Ubushinjacyaha kitumvika, ngo gisubirwemo; *Urutonde rwa ba ‘victims’ (abagizweho ingaruka n’ibyo akurikiranyweho) ngo ntirusobanutse; *Akeneye icyemezo gikuraho igihano cya Burundu y’umwihariko yakatiwe n’Inkiko Gacaca, bitabaye ibyo ngo yaba ari kuburanishwa inshuro ebyiri; *Akomeje gusaba Urukiko gushyiraho abantu bigenga bazakora iperereza rimushinjura. Mu rubanza Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bukurikiranyemo Mbarushimana […]Irambuye

Abakoze Jenoside hafi ibihumbi 150 barangije ibihano babanye bate n’abaturage?

Hirya no hino mu Rwanda hari abantu basaga ibihumbi 100 barangije ibihano bari barakatiwe n’inkiko Gacaca, ndetse n’izindi nkiko nyuma yo guhamwa n’icyaha cya Jenoside, hirya no hino mu gihugu babanye bate n’abaturage muri rusange, cyane cyane imiryango biciye? Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa ruvuga ko hagati y’umwaka wa 2015-2017, bazarekura abagera ku 3 220 […]Irambuye

Ubuholandi : Urukiko rwanzuye ko Iyamuremye na Mugimba batoherezwa mu

Kuri uyu wa gatanu tariki 27 Ugushyingo, Ubutabera bw’Ubuhorandi bwahaye agaciro ubujurire bwa Jean Claude Iyamuremye na Jean Baptiste Mugimba basabye kutohererezwa ubutabera bw’u Rwanda ngo bube aribwo bubaburanisha ku byaha bya Jenoside bakekwaho. Mu byumweru bibiri bishize twabagejejho inkuru ivuga ko mu Buholandi: Abanyarwanda babiri bakekwaho Jenoside banyuze imbere y’ubutabera. Muri iyo nkuru twababwiraga […]Irambuye

en_USEnglish