Digiqole ad

Kwibuka22: Abanyarwanda ba Arusha bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

 Kwibuka22: Abanyarwanda ba Arusha bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Dr. Richard Sezibera ashyira indabo ahubatse Ikimenyetso cya Jenoside yakorewe Abatutsi Arusha.

Kuwa 07 Mata, Abanyarwanda n’inshuti zabo baba muri Tanzania bahuriye ku biro by’ubunyamabanga bukuru bwa Afurika y’Iburasirazuba bahuriye Arusha bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22.

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Dr. Richard Sezibera ashyira indabo ahubatse Ikimenyetso cya Jenoside yakorewe Abatutsi Arusha.
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Dr. Richard Sezibera ashyira indabo ahubatse Ikimenyetso cya Jenoside yakorewe Abatutsi Arusha.

Uyu muhango winitabiriwe n’umunyamabanga mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Dr. Richard Sezibera, uwahoze ari umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) Hassan Bubakar Jallow, abahagarariye ibihugu byabo muri Tanzania, abahagarariye Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rwasimbuye  ICTR “Mechanism for the International Criminal Tribunals (MICT)”, Abanyeshuri basaga 200 biga mu bigo binyuranye Arusha, n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Abitabiriye uyu muhango bifatanyije n’abanyarwanda mu kaga igihugu cyabo banyuzemo, ndetse banashima intambwe bateye bubaka igihugu cyabo.

Mu ijambo ry’Umuyobozi wa Diaspora nyarwanda muri Tanzania ‘Arusha-Moshi’, Eng. Daniel Murenzi yashimiye abantu bose bifatanyije n’Abanyarwanda mu rugendo rwo kongera kubaka igihugu cyabo nyuma y’amahano yo mu 1994.

Agendeye ku nsanganyamatsiko yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu mwaka yo “Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside”, Murenzi yavuze ko muri iki gihe ibibazo by’abahakana n’abapfobye Jenoside bigenda byiyongera, asaba ko abantu bose babirwanywa.

Babanje gufata umunota wo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Babanje gufata umunota wo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Dr. Richard Sezibera yashimye ko abakoze n’abateguye Jenoside baburanishijwe n’ubutabera mpuzamahanga n’ubw’imbere mu gihugu.

Agaruka ku kimeze nk’urwitwazo rw’umuryango mpuzamahanga ahantu hose habaye Jenoside, aho usanga uvuga ko utabimenye, utamenye ibyaga, ari nayo mpamvu udatabara.

Agarutse ku ruhande rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ati “Ni iki batari bazi?”

Yibukije ko ibyabaye mu Rwanda byari byarateguwe, kuburyo habanje no kubaho “Igerageze” kugera ubwo abantu bamenyereye ubwicanyi.

Dr Sezibera yasabye abari muri uyu muhango kwigisha urubyiruko ingaruka za Jenoside ku kiremwa muntu.

Hassan Bubakar Jallow, uwahoze ari umushinjacyaha mukuru wa ICTR nawe wafashe ijambo muri uyu muhango yavuze ko Kwibuka ari uguha icyubahiro n’agaciro abazize Jenoside.

Ati “Duha agaciro ubutwari n’umuhate w’Abanyarwanda mu nzira yo kwiyunga n’iterambere barimo.”

Jallow yasabye imiryango yose iturukamo guhakana Jenoside, icyaha ndengakamere kirenze ibindi byose, icyaha gikomeye kuruta ibindi bikorerwa ikiremwamuntu ifungwa.

Samuel Akorimo wari uhagarariye MICT yashimiye Abanyarwanda ku kuba barabashije kwiyunga no kuvura ibikomere Jenoside yasize, kubwe ngo ni ibigwi bikomeye urubyiruko n’abazavuka mu gihe kizaza bazagenderaho.

Bacanye urumuri rw'ikizere.
Bacanye urumuri rw’ikizere.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Dukwiye guarana mumugongo turwanya ingengabitekerezo ya Genocide yakorewe abatutsi.

Comments are closed.

en_USEnglish