Digiqole ad

Ntaganzwa ukekwaho Jenoside yavuze ko “yifashe” ku kuba yaburana yemera ibyaha

 Ntaganzwa ukekwaho Jenoside yavuze ko “yifashe” ku kuba yaburana yemera ibyaha

Ladislas Ntaganzwa ageze ku rukiko

*Ngo abajijwe niba aho yayoboraga harabaye Jenoside; yavuze ko bisaba igihe kinini n’ubwitonzi

*Ibibazo byose yabajijwe mu rukiko; bimwe yavuze ko yifashe, ibindi ko ntacyo yabivugaho, …

*Ubushinjacyaha bwavuze ko Ntaganzwa yayoboye ibitero atanga n’amabwiriza yo kwica Abatutsi barenga ibihumbi 20

*Ngo yanategekaga Interahamwe gufata ku ngufu abagore b’Abatutsi, umwe muri bo (abagore) ngo ‘yishwe urw’agashinyaguro nyuma yo kumukoreraho ubufindo’

*Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa by’agateganyo iminsi 30, Ntaganzwa abajijwe icyo abivugaho, ati “Ntacyo nabivugaho”

*Abari bakurikiye Iburanisha bageze aho bumvikanisha amaragamutima ‘Bitsa imitima, no kwimyoza’.

Kuri uyu wa mbere mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga nibwo, Ntaganzwa Ladislas uheruka koherezwa mu Rwanda ngo aburanishwe ku byaha akekwaho bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, yagejejwe imbere y’abacamanza. Abajijwe niba aburana yemera ibyaha yari amaze gusomerwa ko akurikiranyweho, Ntaganzwa Ladislas ati “ndifashe”.

Yasomewe ibyaha bitanu aregwa avuga ko 'yifashe' ku kuba yaburana yemera
Yasomewe ibyaha bitanu aregwa avuga ko ‘yifashe’ ku kuba yaburana yemera

Umushinjacyaha wabanje gusobanura uko Ntaganzwa yakoze ibyaha bitanu akurikiranyweho, yavuze ko uyu mugabo umaze imyaka 22 ashakishwa amaze gukora ibyaha akekwaho (atarahamywa), yahise aburirwa irengero.

Umushinjacyaha wari wavuze ko Ntaganzwa yari Bourgmestre wa Komini Nyakizu mu 1994; yagize ati “…Aho agerejwe imbere y’Ubugenzacyaha, yiyemereye ko yari umuyobozi, abajijwe gusobanura niba aho yayoboraga harabaye Jenoside yavuze ‘ko koko hari Abatutsi bishwe, ariko ko amakuru abazwa byamusaba igihe kinini n’ubwitonzi kugira ngo ayatange’.”

Umushinjacyaha yavuze ko ibi ari ukunaniza Ubutabera, kuko iyi mvugo igaragaza ko ukuri akuzi ariko adashaka kukugaragaza. Yavuze ko Ntaganzwa abajijwe igihe yumva yazatangira aya makuru, yavuze ko ‘nta gihe yatanga kuko bisaba ubwitonzi’.

Uyu munyamategeko wahise anasabira uregwa gufungwa by’agateganyo iminsi 30 kugira ngo iperereza rikomeze, yagize ati “Bigaragaza ko amakuru ayafite n’ubwo yatanze igihe tutashobora kumenya.”

Agejejwe mu bushinjacyaha, Ntaganzwa ngo yanze gutanga amakuru avuga ko ibyo yavugiye mu Bugezacyaha bihagije yongeraho ko ibindi azabivugira imbere y’Umucamanza.

Umushinacyaha wagarutse ku mvugo yatangajwe n’uregwa (wari wavuze ko ntacyo yatangaza); yagize ati “Ndakeka ko yibikiye igihe cyo kuzabivuga.”

 

Ubushinjacya bwavuze uko ibyaha akurikiranyweho yabikoze…

Ubushinjacyaha bwavuze ko Ntaganzwa wari Bourgmestre wa Komini Nyakizu mu 1994, yagiye atanga amabwiriza abicishije mu nama zitandukanye yabaga yakoreshe agakangurira abantu kurimbura Abatutsi.

Ubushisnjacyaha buvuga ko uyu mugabo wahoze ari umuganga, akurikiranyweho ibyaha bitanu. Bwavuze ko ku itariki ya 14 Mata 1994 Ntaganzwa yatumije akanayobora inama yabereye ku biro bya Komini Nyakizu yari yatumijemo abajandarume, abasirikare, abapolisi, abitwaga aba JDR, Interahamwe n’Impunzi z’Abarundi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko muri iyi nama ariho Ntaganzwa yatangiyemo amabwiriza yo gutsemba Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Cyahinda bari baturutse ahantu hatandukanye muri Perefegitura ya Butare na Gikongoro.

Umushinjacyaha yavuze ko muri iyi nama, Ntaganzwa yatanze amabwiriza ko muri izi mpunzi nta n’umwe ukwiye gucika ku icumu.

Kuri iyi tariki, ngo Ntaganzwa yaremeshe indi nama mu rugo iwe ahahoze ari muri Selire ya Nyagisozi, na Segiteri Nyagisozi ahita atanga imbunda n’izindi ntwaro za gakondo aziha Interahamwe zo muri Komini yari ayoboye, ahita abasaba kujya kurangiza umugambi wo kwica Abatutsi.

Ku itariki ya 15 Mata, 1994 Ntaganzwa ubwe ngo yafashe imbunda, afata Interahamwe, Abajandarume n’impunzi z’Abarundi akabapakira mu modoka ya Komini akabajyana kuri Paruwasi yari yahungiyeho Abatutsi barenga ibihumbi 20, ategeka kugota iyo paruwasi ubundi atanga amabwiriza yo kwica izi mpunzi yifashishije indangururamajwi.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko Ntaganzwa yakomeje umugambi wo kwica Abatutsi, bwavuze ko yagiye ku ivuriro ry’i Maraba ahamagarira Abahutu kwikiza uwafatwaga nk’umwanzi (Umututsi), abandi na bo bakamuyoboka ari na bwo bahise batangira gutwikira Abatutsi bari batuye aho, ndetse n’Abatutsi bakoraga muri iryo vuriro batangira kwicwa.

Umushinjacyaha yavuze ko uyu mugabo yakomereje umugambi we ku Kanyaru aho ngo yageze agategeka ko Abatutsi bapakirwa mu modoka bakajyanwa kwicwa.

Uyu mugabo wahoze ari umuganga, ngo yakomereje kuri ‘Centre’ ya Nkomero muri Segiteri ya Kigembe aho yatangiye amabwiriza hakicirwa Abatutsi bagera ku 1000.

Ntaganzwa  ngo wanagiye atanga amabwiriza n’amategeko kuri bariyeri, yasabye Interahamwe kwica Umututsi wese wari kugerageza guhungira mu Burundi.

Umushinjacyaha yavuze ko kuri zi bariyeri Abatutsi bishwe urw’agashinyaguro bamwe bakaraswa abandi bagakubitwa inkoni kugeza bashizemo umwuka.

Umushinjacyaha wavugaga ko Ntaganzwa yakomeje ibikorwa bye bibi; yagize ati “Kuva mu kwa Gatanu kugeza mu kwa Gatandatu (1994) Ladislas yari agikataje.”

 

Kwitsa imitima n’andi marangamutima mu iburanisha

Ubushinjacyaha bugeze ku cyaha cyo gusambanya ku gahato abagore, Umushinjacyaha yavuze ko mu ntangiro za Gicurasi 1994, Ntaganzwa yategetse aba JDR umunani n’Interahamwe bari kuri bariyeri ya Rwabidandi gusambanya abagore b’Abatutsi barimo uwitwa Siteriya.

Umushinjacyaha yavuze ko uyu mugore yagiye asimburanwaho n’Interahamwe zikamugendana ahantu hatandukanye akaza kwicwa urw’agashinyaguro ajombwe igiti mu gice cy’umubiri we (Ntitwifuje kuhavuga).

Umushinjacyaha ageze aha, bamwe mu bari bakurikiye iburanisha bumvikanye nk’abazamuye amarangamutima, bamwe bitsa imitima, abandi barimyoza,…

 

Ibibazo byinshi, Ntaganzwa yagize ati “Ntacyo nshaka kubivugaho.”

Abajijwe ku nama yaba yararemesheje kuwa 14 Mata 1994, Ntaganzwa wabanje guceceka agasubirirwamo n’Umucamanza, yasubije agira ati “Nta mwanya wo kubivugaho mfite.”

Abajijwe iby’imbunda yafashe ku wa 15 Mata 1994, Ntaganzwa yaruciye ararumira, umucamanza asuboyemo ikibazo, undi akomeza guceceka. Naho kugira icyo avuga ku minsi 30 yo gufungwa by’agateganyo, Ntaganzwa na bwo yagize ati “Ntacyo nabivugaho.”

Umucamanza azatanga umwanzuro kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 06 Mata, niba Uregwa azafungwa by’agateganyo iminsi 30 cyangwa agakurikiranwa ari hanze.

Ntaganzwa yagejejwe ku rukiko arinzwe cyane
Ntaganzwa yagejejwe ku rukiko arinzwe cyane
Ubushinjacyaha busobanura ibyaha Ntaganzwa aregwa na we ari imbere y'urukiko
Ubushinjacyaha busobanura ibyaha Ntaganzwa aregwa na we ari imbere y’urukiko
We n'umwunganira mu mategeko nyuma y'iburanisha bagaragaye baseka
We n’umwunganira mu mategeko nyuma y’iburanisha bagaragaye baseka
Asohotse mu rukiko
Asohotse mu rukiko

Amafoto/NIYONKURU/UM– USEKE

NIYONKURU Martin
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Sha twabonye iturufu

  • Babafate sha, Ubugabo si Ubutumbi koko, reba uwo mwana ugishoreye !! Urabona ko cyanyoye amaraso peeee, sha ingoma gihumbi mutongeye gutoba igihugu ngo murayobora. Muze murebe uko igihugu kiyobowe wenda mwahumuka

    • Kamali ko ushobora kuba nawe uri Rukarabankaba?

  • kamali uri igicucu sana.

  • Dore uko kireba!!!!! Mwatwiciye abacu urwagashinyaguro. Muzabibazwa Ku isi no Ku Mana. Igihano cy urupfu cyavuyeho nubwo nacyo kidahagije. Uko wishe nabi uriya mugore nibwo buryo nawe wagombye gupfamo

    • Ese mwebwe mwageze i Kigali murasa amasaro gusa? Tujye twitonda kuko ejo habara abejo.

  • Maze araseka comme si rien n’était. Ubu se koko uwamubaza iby’asekamo yavuga ngo ibimusekesha n’ibiki kweli? Sha nimujye mwisekera n’uko mufashwe neza nk’ibyana by’ingagi. Imana izabihanira bya sawa sawa igihe n’ikigera mugapfa mbere y’uko mwoherezwa kwa shitani, ijehenamu, musanga uwo mwakoreye aha kw’Isi. Ntimukagire ngo byose birangirira aha, haraho muzabiryozwa kurusha aha kw’Isi. Bavanyeho igihano cy’urupfu kdi muri Bible bavuga ngo uwicishije inkota azayicishwa nawe.

    • Mugihe atarakatirwa nubutabera numwere imbere y’amategeko nubwo tuzi uko ubutabera bwo mu Rwanda bukora.

  • Nibyo koko twese twakoze ibyaha ntitwashyikira ubwiza bw’Imana, gusa iyo twihannye tukatura ibyaha byacu turababarirwa, Nyagasani ashoboze uyu mugabo hamwe nabandi bakoze amarorerwa bakavusha amaraso y’abana b’Imana kandi nta cyaha bakoze kwihana mumitima yabo.kandi Imana burya ngo utwihanganira idashakako hari numwe warimbuka.Amen

  • Nafungwe burundu

    • Burundu, ntacyo yaba kdi abe bamusura bakabonana, baganira ibyahe nahe, anakurikiranira hafi ibyo mu muryango we sha. Naho se inzirakarengane zishwe burundu, burundu bo bateze kuzongera kubonana n’ababo. Batej’imibabaro n’agahinda katazashira mubahekuwe n’izi nkarabankaba(inkoramaraso), bahora bishimira kubona abo bagiz’incike bababara. Imana niyo yonyine ihorera inzirakarengane,kdi uku niko kuri, kuko iyo umuntu akubabaje Imana ibona ntamutima mubi ugira, nayo irababara kandi ikaguhorera tu.

  • Araseka se aratera nde imbabazi? niba ashaka guseka yagiye agasekera Habyalimana na Sindikubwabo bamwigishije kwica abo ashinzwe kuyobora. Iyi nterahamwe ku byaha iregwa hazongerwemo gukinisha nkana ubutabera yanga gusubiza ibyo izi. kubazwa ibyo wakoze ukajunjama byitwa kuba umugabombwa

  • uyumugabo Ntaganzwa Ladislas, muri 1994 yankatiye urwogupfa atanzi najye ntamuzi imana ikinga akaboko!!! jye simwifurije urwogupfa nkuko yabinsabiye, ahubwo musabiye kwicuza ibyoyakoze bibi,maze mwenyezimungu akamworohereza

  • Imana ifashe abanyarwanda ntihazagire uwongera kubabeshya ngo bice abantu pe. Ni umwaku mubi cyane.

  • mureke yisekere azi ko byarangiye ubwo se yakeka ko yaba umwere bikozwe na nde mu yihe nzira, ni nayo mpamvu atigora akivugira ati ndifashe cg akicecekera ubwo se yahanyanyaza kuruta Dr mugesera,Br.gen. Tom,Dr Niyitegeka,kabayiza,ingabire,etc

Comments are closed.

en_USEnglish