Digiqole ad

Urubyiruko rurakangurirwa kwitabira Walk To Remember

 Urubyiruko rurakangurirwa kwitabira Walk To Remember

Urugendo rwo Kwibuka rukunda kwitabirwa n’abayobozi bakuru n’Umukuru w’Igihugu

Buri mwaka u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Nyuma y’imihango yo gutangiza Icyumweru cyo Kwibuka ku mugoroba bamwe rubyiruko rwo mu Rwanda n’ababa mu mahanga (Diaspora) rurahura, rugakora urugendo rwiswe Walk To Rember (Urugendo rwo Kwibuka), hari inama igirwa uru rubyiruko bitewe n’uburemere bw’iki gikorwa.

Urugendo rwo Kwibuka rukunda kwitabirwa n'abayobozi bakuru n'Umukuru w'Igihugu
Urugendo rwo Kwibuka rukunda kwitabirwa n’abayobozi bakuru n’Umukuru w’Igihugu

Mu rubyiruko n’abakuze bitabira uru rugendo hari bamwe ngo badashyira ku mutima ubusobanuro bw’igikorwa ubusanzwe kiba kigamije kwibuka.

Ange, umwe mu rubyiruko rumaze kwitabira urugendo inshuro zirenze ishatu, yabwiye Umuseke ko bamwe mu rungano rwe usanga baba bishimiye kwifotoza, no kureba abantu bakomeye baba bitabiriye urugendo, kuri we ngo ibi bikwiye gucika.

Ange ati: “…Mbere yo guhaguruka mu rugo ugomba kuba uzi ko urugendo rutuma wibuka Abatutsi bazize Jenoside muri 1994, bakaganira ku cyayiteye no ku ngamba zo guhangana n’ingaruka zayo.”

Umuyobozi wa Peace and Love Proclaimers (PLP) ari na yo itegura Urugendo rwo Kwibuka,  Mark Gwamaka yasobanuye ko kuba hari urubyiruko rwitwara kuriya biterwa n’uko mu miryango yabo baba bafata Kwibuka muri rusange na ‘Walk to Remember’  by’umwihariko.

Gwamaka yavuze ko ubusanzwe kiriya gikorwa kiba kigamije gufasha urubyiruko gukomeza Kwibuka  Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ngo imibare y’abitabira urugendo iriyongera, ubu ngo bageze mu bihumbi birenga 20.

Yabwiye Umuseke ko kugira  ngo abantu biyongere mu kwitabira Walk to Remember byatewe n’ubukangurambaga bakoze kandi ngo buzakomeza.

Muri uru rugendo hasomwa amazina 100 aba ari mu byiciro bitatu, ni ukuvuga abasaza n’abakecuru bari intangarugero mu kubumbatira no gukwirakwiza indangagaciro nyarwanda, urubyiruko rwari amizero y’u Rwanda n’abana bato bari kuzavamo abazubaka igihugu.

Walk To Remember y’uyu mwaka izaba kuri uyu wa Kane, taliki ya 07, Mata  ku masaha y’umugoroba, izitabirwa na Perezida Dr John Pombe Joseph Magufuli wa Tanzania na Perezida Paul Kagame n’abagore babo.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish