Digiqole ad

Ntaganzwa ukekwaho Jenoside Urukiko rwanzuye ko afungwa by’agateganyo iminsi 30

 Ntaganzwa ukekwaho Jenoside Urukiko rwanzuye ko afungwa by’agateganyo iminsi 30

Ntaganzwa ubwo yari agejejwe ku rukiko kuri uyu wagatatu

*Mu bugenzacyaha yemeye ko mu 1994 yabaye Bourgmestre wa Nyakizu ndetse ko kuri Paruwasi ya Cyahinda hiciwe Abatutsi benshi,

*Yari yavuze ko niba Ubushinjacyaha bugikomeje iperereza, nta kintu gifatika bumufitiho ko bwakomeza iperereza ‘bukamureka’,

*Yajuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Umucamanza yanzuye ko Ntaganzwa Ladislas uheruka koherezwa mu Rwanda nyuma yo gufatirwa muri Congo Kinshasa akurikiranwa afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, ariko uregwa yahise ajuririra iki cyemezo cy’urukiko.

Ntaganzwa ubwo yari agejejwe ku rukiko kuri uyu wagatatu
Ntaganzwa ubwo yari agejejwe ku rukiko kuri uyu wagatatu

Umucamanza wabanje kunyura mu byaranze iburanisha riheruka kuwa mbere w’iki cyumweru, yavuze ko hashingiwe ku byatangajwe ko uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha bikomeye bihanishwa igifungo kirenze imyaka ibiri.

Umucamanza yavuze kandi ko uyu mugabo wari umaze iminsi ahigwa bukware yari yaratorotse ubutabera bityo ko hari impungenge ko aramutse arekuwe ashobora kongera gutoroka ubutabera.

Ku wa mbere w’iki cyumweru tariki ya 4 Mata 2015, ubwo Ntaganzwa yagezwaga mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga yabajwijwe niba aho yayoboraga muri Komine ya Nyakizu muri Butare, asubiza ko “Yifashe”.

Ni na ko yagiye asubiza ibindi bibazo byinshi yabajijwe n’umucamanza. Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyaho ze ari Komine Nyakizu, akurikiranyweho Abatutsi biciwe kuri Paroisse ya Cyahinda bagera ku 20 000, n’abandi bagiye bicirwa kuri bariyeri, ndetse no gutegeka Interahamwe gufata abagore ku ngufu.

Umucamza yavuze ko kuba Ntaganzwa yarafashwe hashingiwe ku nyandiko zatanzwe n’Umucamanza w’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda; TPIR wagendeye ku nyandiko y’ikirego cy’Umushinjacyaha w’uru rukiko bigaragaza ko uyu mucamanza na we yabonye hari impamvu zikomeye zituma Ntaganzwa akekwaho ibyaha.

Ntaganzwa ukurikiranyweho kugira uruhare mu iyicwa ry’impunzi z’Abatutsi barenga ibihumbi 20 bari bahungiye kuri Paruwasi ya Cyahinda, yemereye Ubugenzacyaha ko kuri iyi paruwasi hapfiriye Abatutsi benshi.

Uyu mugabo wanemereye Ubugenzacyaha ko mu gihe cya Jenoside yari Bourgmestre, yavuze ko gutanga amakuru arambuye kuri ubu bwicanyi byamusaba igihe kinini n’ubwitonzi buhagije.

Abatangabuhamya batandukanye babwiye Ubushinjacyaha ko uyu mugabo yakoresheje inama zitandukanye zirimo izo kuwa 14 no kuwa 15 Mata 1994 ashishikariza Interahamwe, abajandarume, abitwaga aba JDR gutsemba Abatutsi.

Umucamanza wagarutse ku byaha bitanu bikurikiranyweho Ntaganzwa, yavuze ko izi ari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibi byaha kandi bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri, bityo ko agomba gukurikiranwa afunze nk’uko bigenwa n’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

Ajya gushyira umukono kuri iki cyemezo, Ntaganzwa utarigeze agira icyo asubiza ku bibazo yabajijwe ubwo yaburanaga ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo (uretse kuvuga ko yifashe no kuba ntacyo yatangaza), yahise ajuririra iki cyemezo cyo gufungwa iminsi 30.

Asinya ko yageze mu rukiko
Asinya ko yageze mu rukiko

NIYONKURU Martin
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Ndabona uwo mujinga iseseme ikanzonga gusa mudufashije muzamusane muri nyakizu

    • @Innocent itonde, kuko abiciwe Kabutare nabagogwe ku Gisenyi benshi batangiye kwivamo nkinopfu.Burya amaraso arasema.

  • Iyi nterahamwe koko bahise bayinyonga!!!!! Ibyo yadukoreye kuri paruwasi ya Cyahinda. Mba numva namurasira hariya ku rukiko.

  • Yaratwishe aratumara I Cyahinda yari akwiye kunyongwa ntabwo akwiye ubutabera rwose

  • Hhhhh ubushinjacyaha burikirigita bugaseka,Ngo murikumuburanya ibyiifuungwa iminsi30?

Comments are closed.

en_USEnglish