Digiqole ad

Mbarushimana yabwiye Urukiko ko mubo ashinjwa ko yishe hari ukiriho

 Mbarushimana yabwiye Urukiko ko mubo ashinjwa ko yishe hari ukiriho

Emmanuel Mbarushimana ashinjwa icyaha cya Jenoside. Photo/Umuseke

*Mbarushimana uregwa Jenoside avuga ko ikirego cy’Ubushinjacyaha kitumvika, ngo gisubirwemo;

*Urutonde rwa ba ‘victims’ (abagizweho ingaruka n’ibyo akurikiranyweho) ngo ntirusobanutse;

*Akeneye icyemezo gikuraho igihano cya Burundu y’umwihariko yakatiwe n’Inkiko Gacaca, bitabaye ibyo ngo yaba ari kuburanishwa inshuro ebyiri;

*Akomeje gusaba Urukiko gushyiraho abantu bigenga bazakora iperereza rimushinjura.

Mu rubanza Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bukurikiranyemo Mbarushimana Emmanuel ibyaha bya Jenoside; kuri uyu wa 30 Ukuboza, uyu mugabo ukurkiranyweho kugira uruhare mu iyicwa ry’Impunzi z’Abatutsi bagera mu bihumbi 50 yakomeje gusaba ko Ubushinjacyaha bwahindura ikirego cyabwo, kuko avuga ko harimo ibitumvikana, cyane cyane ngo nko ku ba ‘victims’ (abagizweho ingaruka n’ibyaha akurikiranyweho) bagiye bagaruka mu rutonde rw’ubushinjacyaha inshuro nyinshi, ndetse ko ngo no mubavugwa hari ukiriho.

Emmanuel Mbarushimana ari gushinjwa icyaha cya Jenocide.Photo/Umuseke
Emmanuel Mbarushimana ari gushinjwa icyaha cya Jenocide.Photo/Umuseke

 

Uyu mugabo amaze gusomerwa Dosiye ikubiyemo ikirego cy’ibyo aregwa, yongeye kubwira Urukiko ko ikirego rwashyikirijwe n’Ubushinjacyaha kidasobanutse, bityo ko gikiwiye guhindurwa.

Atanga ingero z’ibitumvikana mu kirego; Mbarushimana ukunze gukoresha amagambo y’Igifaransa, yabwiye Umucamanza ko kuri ‘listes des Victimes’ (urutonde rw’abagizweho ingaruka n’ibyaha ashinjwa) hari izina ry’umuntu umwe ugaragaraho inshuro zirenze imwe.

Mbarushimana wahoze ari umugenzuzi w’amashuri mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare kandi yavuze ko kuri izi ‘listes’ hagaragara izina ry’umu-victime (ni ryo jambo yakoresheje) ukiriho.

Mbarushimana asoza yongera gusaba ‘attestation de décès’ (icyangombwa cyerekana ko umuntu yitabye Imana) z’abo akurikiranyweho kugira uruhare mu iyicwa ryabo.

Umushinajcyaha Jean Bosco Mutangana wari wanenze iki cyifuzo (ubwo aheruka kukigaragariza urukiko) yongeye kuvuga ko ibyo ari ugushinyagurira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse agaya iyi mvugo y’uregwa, avuga ko ibyo asaba byo kuzana ‘attestation de décès’ bidashoboka kuko ibi byangombwa by’abantu ibihumbi 50 akurikiranyweho kwica bitaboneka ndetse ko nta n’urundi rubanza byigeze bikorwamo.

Aha, Mutangana yavuze kandi ko ICTR yemeza ko mu Rwanda habaye Jenoside itigeze igaragarizwa izo ‘attestations de deces’ z’abishwe muri Jenoside bose.

Naho ku by’uko ngo ku rutonde rw’aba-victimes hariho umuntu ukiriho; Mutangana yagize ati “Nubwo yabivuze ntituzi niba ari byo, we (Mbarushimana) yagaragaza ko akiriho twe tukagaragaza ko atarikiriho, gusa ibyo twatanze ni ukuri.”

Arifuza ko igihano yari yarakatiwe n’Inkiko Gacaca kibanza guteshwa agaciro

Avuga ku cyemezo cy’Inkiko za Gacaca zari zakatiye Mbarushimana igihano cya burundu y’umwihariko nk’uko byagarutsweho n’Umushinjacyaha Mutangana ubwo yasobanuraga iby’iyoherezwa ry’uregwa; Mbarushimana yabwiye Umucamanza ko akeneye icyemezo gikuraho iki gihano yari yakatiwe, bitaba ibyo urubanza rukaba ruhagaze.

Yifashishije ibindi byemezo byakuyeho ibihano byagiye bitangwa n’Inkiko Gacaca zikatira abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside badahari nka Uwinkindi na Munyagishari, Mbarushimana yabwiye Umucamanza ko nawe akeneye icyemezo nk’iki, ndetse avuga ko mu gihe kitaraboneka yaba ameze nk’uri kuburanishwa inshuro ebyiri ku byaha bimwe.

Umushinjacyaha Mutangana we akavuga ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga rwa Danemark rwohereje uregwa cyafashwe mbere y’uko igihano yakatiwe n’Inkiko za Gacaca giteshwa agaciro.

Mutangana yijeje Urukiko n’Uregwa ko Ubushinjacyaha bugiye gushaka inyandiko zikubiyemo imishyikirano ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwagiye bugirana na Danemark, ndetse n’iki cyemezo cyatesheje agaciro igihano cyari cyarafatiwe uregwa.

Iburanisha ritaha ryimuriwe ku itariki ya 13 Mutarama 2016.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ndabona uyu mugabo yarafashe mu mutwe amasomo ya mugenzi we Bagosora Théonèste wasabaga kuzana abo yishe ngo bamushinje!
    Cyakora aba bagabo bariniguye mu manza zabo bazabeshye ibindi…

Comments are closed.

en_USEnglish