Digiqole ad

Abakoze Jenoside hafi ibihumbi 150 barangije ibihano babanye bate n’abaturage?

 Abakoze Jenoside hafi ibihumbi 150 barangije ibihano babanye bate n’abaturage?

Mu bagereza y’u Rwanda hari abagororwa barenga ibihumbi 35 bahamwe n’icyaha cya Jenoside.

Hirya no hino mu Rwanda hari abantu basaga ibihumbi 100 barangije ibihano bari barakatiwe n’inkiko Gacaca, ndetse n’izindi nkiko nyuma yo guhamwa n’icyaha cya Jenoside, hirya no hino mu gihugu babanye bate n’abaturage muri rusange, cyane cyane imiryango biciye?

Mu bagereza y'u Rwanda hari abagororwa barenga ibihumbi 35 bahamwe n'icyaha cya Jenoside.
Mu bagereza y’u Rwanda hari abagororwa barenga ibihumbi 35 bahamwe n’icyaha cya Jenoside.

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa ruvuga ko hagati y’umwaka wa 2015-2017, bazarekura abagera ku 3 220 bagomba kuba barangije ibihano bakatiwe kubera icyaha cya Jenoside; naho hagati y’umwaka wa 2018-2020, hakazarekurwa abagera ku 2 600.

Komiseri J.B Kabanda, ushinzwe kugorora, imibereho n’uburenganzira bw’abagororwa mu rwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, yabwiye Umuseke ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Gereza n’uburoko by’u Rwanda harimo imfungwa zisaga ibihumbi 150, ziganjemo abakoze icyaha cya Jenoside.

Ubu, ngo mu magereza basigaranye imfungwa n’abagororwa bagera ku bihumbi 54, barimo hafi ibihumbi 35 bakatiwe ku byaha bya Jenoside.

Kabanda ati “Muri abo hafi ibihumbi 100 twarekuye, higanjemo abahamwe n’icyaha cya Jenoside,…harimo n’abo inkiko Gacaca zarekuye,…twari dufite kandi abagera ku bihumbi 54 bakatiwe TIG (imirimo nsimbura gifungo ifitiye igihugu akamaro) nubwo bamwe batorotse, ubu dufite hafi 1 000, abandi basoje ibihano byabo.”

Komiseri Kabanda yabwiye Umuseke ko urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rufite gahunda yo guhuza imfungwa n’abagororwa n’abo bahemukiye.

Kugeza ubu, iyi gahunda itareba abakatiwe ku byaha bya Jenoside gusa, ngo imaze gukorwa muri Gereza ya Ngoma n’iya Bugesera kandi iratanga icyizere.

Uyu munsi, abo bahamwe n’icyaha cya Jenoside bakirega bakemera icyaha bagahabwa TIG bagera ku bihumbi 53, ndetse n’abandi bagera hafi ku bihumbi 100 babanye bate n’abandi Banyarwanda?

Mu Karere ka Karongi: Nshimiyimana Isidore, umukuru w’umudugudu wa Kamuvunyi, Akagari ka Gacaca, mu murenge wa Rubengera yabwiye Umuseke ko muri rusange babanye neza n’abarangije igihano bari barahawe bagataha.

Yagize ati “Iyo baje batwereka impapuro z’uko barangije igihano, hanyuma nabo bakaba abaturage nk’abandi, nta kwishishanya turasangira, ugize ikibazo tukamutabara, nawe akadutabara, mbese nta kibazo.

Ikintu gikomeye tubashimira ni uko ubona baba ku isonga mu kwitabira gahunda za Leta nk’umuganda, amarondo, n’izindi, mbese ubona bumva.”

Musabyimana Emmanuel w’imyaka 47, utuye mu Mudugudu wa Kamuvunyi yafunzwe imyaka 10 n’igice, hanyuma urukiko Gacaca rumukatita imyaka 8, bityo ahita afungurwa.

Musabyimana avuga ko nyuma yo gufungurwa yakiriwe neza n’abo yasanze, ndetse ko n’uwamushinjaga muri Gacaca ariwe wa mbere ubu baturanye kandi babanye neza nta kibazo.

Mugenzi we baturanye witwa Musabyimana Albert w’imyaka hafi 50, yafunzwe imyaka 19 aza gufungurwa arangije igihano, we avuga ko abanye neza n’abo yasanze.

Musabyimana utunzwe no guca inshuro dore ko yanafunzwe afite ubumuga bw’akagaru, avuga ko abo yakoreye ibyaha n’abaturage basanzwe yasanze bose bamuha ibiraka, akabasha kubaho kandi ko bosa basangira nawe nta ku mwishisha.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Rwandaful!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish