Ubwo komisiyo ya Sena yasuraga Akarere ka Huye, kuri uyu wa 12 Ukwakira, Senateri Prof Karangwa Chrisologue, yibukije abahinzi ko batagomba kujya bategereza ko bashaka imbuto n’amafumbire ari uko igihe cy’ihinga kigeze, ababwira ko bakwiye kujya bitabira gushaka imbuto kare, bityo igihe cyo guhinga kikagera baramaze kwitegura byose mu rwego rwo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere. Mu […]Irambuye
Tags : Huye
Ubuyobozi bw’intara y’Amajyepfo ku bufatanye n’inzego z’umutekano burasaba buri wese gufatira ingamba ikibazo cy’abana bo mu muhanda by’umwihariko ababyeyi, hirindwa amakimbirane yo mu miryango, bagasaba ko hakwiye ubufatanye no kujya hatangwa amakuru mu rwego rwo gukumira iki kibazo. Ibi byagarutsweho mu nama yahuje inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo, inama yabereye mu karere ka Huye. Kuba […]Irambuye
Belise Kaliza ushinzwe ishami ry’ubukerarugendo muri Rwanda Development Board (RDB) yabwiye abanyamakuru ko guhera kuri uyu wa Gatanu, hazatangizwa gahunda yiswe ‘Tembera u Rwanda’ igamije gushishikariza abaturage gusura ibintu nyaburanga biri hafi yabo, iyi gahuda ikazatangirira mu Bisi bya Huye. Iyi gahunda izakomereza mu tundi turere harimo Muhanga, Kamonyi na Ruhango. Kaliza yabwiye abanyamakuru ko […]Irambuye
Mu mwiherero w’iminsi ibiri wahuje inzego z’Akarere ka Huye n’abafatanyabikorwa bako, bamwe muri aba bafatanyabikorwa bavuga ko imihigo y’umwaka w’2016-2017 igiye gushingira kuri Ndi Umunyarwanda kuko ngo ari wo musingi w’ibikorwa by’iterambere. Uyu mwiherero w’iminsi ibiri wahuje inzego z’Akarere, abikorera n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa bako, wabereye mu Karere ka Muhanga, izi nzego zivuga ko gahunda ya Ndi […]Irambuye
Itsinda ‘Ubutwari bwo Kubaho’ rihuriwemo n’abagore barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi rikorera mu Karere ka Huye mu murenge wa Karama, ryasuwe na abantu 22 baturutse muri Sudani/Darfur ku wa kane w’icyumweru gishize bakaba bari bamaze imisni mu Rwanda, batunguwe no kubona abantu biciwe n’ababiciye bahurira mu itsinda rimwe bagamije iterambere. Mukagatare Francoise umuyobozi w’itsinda ‘Ubutwari bwo Kubaho’ […]Irambuye
Umushinga witwa ‘Waka Waka’ utunganya ukanatanga ingufu ziturutse ku mirasire y’izuba uravuga ko uje gufasha abaturage no mu karere ka Huye kuva mu bwigunge baterwa no kutagira amashanyarazi, by’umwihariko bagaca ukubiri no gucana udutadowa kuko bimwe mu bikoresho utanga birimo amatara atanga urumuri ruhagije. Bamwe mu baturage badafite amashanyarazi, bavuga ko babangamirwaga no gucana udutadowa […]Irambuye
Mu gikorwa cyo kwerekana ibyo “Association Mwana Ukundwa”, Umuryango watangijwe na Mme Rose Gakwandi mu mwaka wa 1995 i Butare (Huye), ukaba wizihizaga yubire y’imyaka 21, Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly na we yatangije ikigega kizafasha bamwe mu bana batishoboye baba ku muhanda kwiga Kaminuza, ikigega cye kimaze kugeramo asaga miliyoni 3,5 mu mafaranga y’u […]Irambuye
Mu gihe hari ikibazo kinini cyo kubura akazi ku rubyiruko rurangije za Kaminuza abarangije amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bo batinzwa no kurangiza kuko n’iyo bakiri kwiga baba batangiye gukora ku ifaranga. Ni mu buhamya butangwa na bamwe rubyiruko rurangije imyuga mu kigo kiri i Mubumbano bavuga ko ubuzima bwabo buri guhinduka. Abanyeshuri 45 b’urubyiruko biganjemo abacikirije […]Irambuye
Abakobwa babyariye iwabo baravuga ko kuba bahura n’ibibazo byo kubyara batabiteguye ugasanga ababyeyi babahinduye ibicibwa mu miryango ari kimwe mu bibasubiza mu ngeso mbi kuko nta we wo kubaba hafi baba bafite, gusa Akarere ka Huye kavuga ko kari gushakira umuti iki kibazo cyingera uko iminsi ishira. Kayitesi Jeanine wo mu kagari ka Sazange mu […]Irambuye
Kuri aya makipe ahora ahanganye kandi afite abafana benshi ubu buri imwe itegereje ko indi ikora ikosa ryo gutsindwa mbere y’uko zihura (tariki 03/05/2016). Ku mikino zari zifite uyu munsi ntayakoze ikosa. Mu mukino, ukomeye uyu munsi Rayon Sports yari yahuye na Mukura kuri Stade Huye ibatsinda kimwe ku busa, ni nako APR FC yabigenje […]Irambuye