Digiqole ad

Huye: Abarangije imyuga ngo ifaranga batangiye kurikirigita bakiri ku ishuri

 Huye: Abarangije imyuga ngo ifaranga batangiye kurikirigita bakiri ku ishuri

Barangije amashuri y’imyuga kandi ngo ifaranga batangiye kurikoraho bakiri ku ishuri

Mu gihe hari ikibazo kinini cyo kubura akazi ku rubyiruko rurangije za Kaminuza abarangije amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bo batinzwa no kurangiza kuko n’iyo bakiri kwiga baba batangiye gukora ku ifaranga. Ni mu buhamya butangwa na bamwe rubyiruko rurangije imyuga mu kigo kiri i Mubumbano bavuga ko ubuzima bwabo buri guhinduka.

Barangije amashuri y'imyuga kandi ngo ifaranga batangiye kurikoraho bakiri ku ishuri
Barangije amashuri y’imyuga kandi ngo ifaranga batangiye kurikoraho bakiri ku ishuri

Abanyeshuri 45 b’urubyiruko biganjemo abacikirije amashuri yisumbuye na kaminuza kubera ibibazo binyuranye birimo n’ubukene mu miryango, barangije amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro mu kigo kibyigisha ahitwa i Mubumbano mu murenge wa Mukura. Aba bigaga ububaji, ubwubatsi, ubudozi, ububoshyi, gusudira…

Muri uyu murenge hari ikibazo cy’urubyiruko rwinshi rwandagaye rudafite umukoro kandi rudafite n’ubundi bumenyi, ku bufatanye n’itorero ry’Abangilikani diyosezi ya Butare hashinzwe iri shuri kugira ngo rihangane n’iki kibazo, rihe uru rubyiruko ubumenyi bwarubeshaho nk’uko bivugwa na Bishop  Nathan Gasatura uyobora iri torero muri diyosezi ya Butare, ngo iyi ntego bari kuyigeraho nubwo ubushobozi bwabo bukiri bucye.

Abanyeshuri barangije ubu bavuga ko batangiye gukora ku ifaranga  bakiri no ku ishuri kubera ubumenyi bahawe aha, ubuzima bwabo ubu ngo butandukanye n’ubwo bariho mbere ku badafite akazi badafite amashuri, badafite n’ubundi bumenyi.

Agnes Nyiracumi we arangije uyu mwaka, yahawe impamyabumenyi mu budozi avuga ko kugeza ubu yatangiye gukora ku mafaranga kubera ubu bumenyi yahawe akoresha ibiraka hanze akabona amafaranga akiri no ku ishuri.

Christine Niwemugeni umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, we avuga ko n’abarangije za kaminuza nabo bakwiye kwiga imyuga yiyongera kubyo baba barize mu yandi mashuri kugirango bibafashe kwihangira imirimo mu gihe batabashije kubona akazi k’ibyo bize.

Leta y’u Rwanda yihaye intego yo guhanga imirimo ibihumbi 200 buri mwaka muri gahunda yo gukemura ikibazo cy’ubushomeri mu barangiza amashuri.

Bishop Nathan Gasatura avuga ko iki kigo kiri kugera ku ntego kihaye yo kwita ku rubyiruko n'ubwo ubushobozi bukiri buto
Bishop Nathan Gasatura avuga ko iki kigo kiri kugera ku ntego kihaye yo kwita ku rubyiruko n’ubwo ubushobozi bukiri buto
Vice Mayor wa Huye Christine Niwemugeni  yerekanaga impano abarangije bageneye Akarere
Vice Mayor wa Huye Christine Niwemugeni yerekanaga impano abarangije bageneye Akarere

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Huye

en_USEnglish