Digiqole ad

Huye: Miss Jolly mu mugambi wo gufasha abatishoboye kwiga Kaminuza

 Huye: Miss Jolly mu mugambi wo gufasha abatishoboye kwiga Kaminuza

Miss Rwanda 2016 Jolly Mutesi

Mu gikorwa cyo kwerekana ibyo “Association Mwana Ukundwa”, Umuryango watangijwe na Mme Rose Gakwandi mu mwaka wa 1995 i Butare (Huye), ukaba wizihizaga yubire y’imyaka 21, Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly na we yatangije ikigega kizafasha bamwe mu bana batishoboye baba ku muhanda kwiga Kaminuza, ikigega cye kimaze kugeramo asaga miliyoni 3,5 mu mafaranga y’u Rwanda.

Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly wa kabiri uvuye iburyo ateze amatwi zimwe mu mbogamizi abana baba mu muhanda bahura na zo mu kwiga kwabo
Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly wa kabiri uvuye iburyo ateze amatwi zimwe mu mbogamizi abana baba mu muhanda bahura na zo mu kwiga kwabo

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Mme Rose Gakwandi yabonye ko hari  abana benshi bari bandagaye mu mihanda bitewe no kuba bamwe bari basigaye ari imfubyi, bimutera gutekereza cyane atangiza umushinga awuhurizamo abana yagendaga atoragura hirya no hino.

Rose Gakwandi avuga ko yagiye yagura buhoro buhoro uyu mushinga kugeza ubwo abaterankunga batandukanye babafashije.

Umuryango Mwana Ukundwa ufasha abana batishoboye kwiga amashuri abanza, ayisumbuye, bagafasha n’ababyeyi b’abo bana batishoboye.

Abana 6 007 barangije amashuri abanza abandi 965 na bo barangije amashuri yisumbuye ku nkunga y’uwo mushinga. Ababyeyi batishoboye na bo wabashije kwibumbira hamwe mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya agera ku 198, mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.

Nyuma yo kugaragaza ibibazo bafite nk’imbogamizi zituma uyu muryango utabasha gufasha abana gukomeza Kaminuza, Mme Rose Gakwandi yahamagariye Abanyarwanda abafite umutima wo gufasha gutanga ubushobozi bafite bwose mu gufasha abana kwiga bakagera no muri Kaminuza  mu rwego rwo kubongerera ubumenyi.

Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly wumvise imbogamizi z’uko bamwe mu bana bafashijwe n’uyu mushinga kurangiza amashuri yisumbuye, harimo abatagira amahirwe yo kujya muri Kaminuza, yatangije ikigega cyo kujya gishyirwamo amafaranga azajya afasha aba bana gukomeza kwiga na Kaminuza.

Mu gutangiza iki kigega, Miss Jolly yatanze amafaranga angana na Miliyoni imwe y’u Rwanda (Frw 1000 000).

Iki kigega cyahise kinjiramo amafaranga asaga  miliyoni eshatu n’ibihumbi magana ane (Frw 3 400 000) n’ama Euro magana atanu (€500).

Miss Rwanda yabwiye abari bitabiriye ibi birori ko kugira umutima ukunda no gutanga atari ukugira ibintu bisaguka, asaba kugira uwo mutima wo gukora ibishoboka ngo aba bana bave mu mihanda.

Bamwe mu bana bafashijwe na Association Mwana Ukundwa bavuga ko uyu muryango wabakuye mu mihanda aho banywaga ibiyobyabwenge, abandi ngo bari za mayibobo umuryango ubasha kubashyira mu miryango ubu ngo bameze neza.

Ndagije wanywaga ibiyobyabwenge, akirirwa mu muhanda, avuga ko uyu muryango wahamukuye umushyira mu ishuri ubu yarangije amashuri yisumbuye.

Imibereho ye imeze neza kuko ngo nyuma yo kurangiza amashuri yahawe akazi n’uyu muryango Mwana Ukundwa yibeshejeho neza.

Abo uyu muryango wafashije bavuga ko na bo icyo bifuza ari uko nyuma yo kubona ubushobozi bazakora ibikorwa byo gufasha igihugu kuvana abana mu mihanda.

Umuyobozi  w’Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene yashimiye ubufatanye mu kubaka iterambere ry’akarere cyane mu kuvana abana mu mihanda.

Avuga ko nk’ubuyobozi bw’akarere bagiye gushyira imbaraga mu gufasha uyu mushinga mu bikorwa byo gutuma urushaho gukomera.

Umuryango Mwana Ukundwa ukorera mu turere dutanu, Huye, Gisagara, Kicukiro, Kayonza na Karongi.

Mme Rose Gakwandi washinze Association Mwana Ukundwa
Mme Rose Gakwandi washinze Association Mwana Ukundwa
Aba ni bamwe mu batera inkunga ibibokrwa bya Mme Rose Gakwandi washinze Association Mwana Ukundwa
Aba ni bamwe mu batera inkunga ibibokrwa bya Mme Rose Gakwandi washinze Association Mwana Ukundwa
Ndagije Emmanuel umwe mu bana bari mu buzima bugoye warihiwe amashuri na Association Mwana Ukundwa
Ndagije Emmanuel umwe mu bana bari mu buzima bugoye warihiwe amashuri na Association Mwana Ukundwa

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • nibyiza uyu mama Imana izamuhe umugisha wita kuri abo ba bana nanjye nakoranye nabo bana guhera 2004 kugera 2010 jya kwiga hano muri USA ariko rwose Leta nayo igira uburangare kdi ngo hari gahunda ya Tmm BIKAMBABAZAABO BANA BABAGEZA MU MIRYANGO BIKABA BIRARANGIYE REBA ABA KWA aDRIA NGO hiope irahakorera da hari aban bagera 5 bavuyeyo batesetse kdi Adria yarabafataga byibura neza rwose rwanda rwanda

Comments are closed.

en_USEnglish