Digiqole ad

Huye/Karama: Abo muri Darfur batunguwe n’ubwiyunge bahasanze

 Huye/Karama: Abo muri Darfur batunguwe n’ubwiyunge bahasanze

Mukagatare uhagarariye itsinda ‘Ubutwari bwo Kubaho’ ryanahembwe na Perezida Kagame

Itsinda ‘Ubutwari bwo Kubaho’ rihuriwemo n’abagore barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi rikorera mu Karere ka Huye mu murenge wa Karama, ryasuwe na abantu 22 baturutse muri Sudani/Darfur ku wa kane w’icyumweru gishize bakaba bari bamaze imisni mu Rwanda, batunguwe no kubona abantu biciwe n’ababiciye bahurira mu itsinda rimwe bagamije iterambere.

Mukagatare uhagarariye itsinda ‘Ubutwari bwo Kubaho’ ryanahembwe na Perezida Kagame
Mukagatare uhagarariye itsinda ‘Ubutwari bwo Kubaho’ ryanahembwe na Perezida Kagame

Mukagatare Francoise umuyobozi w’itsinda ‘Ubutwari bwo Kubaho’ rikorera mu murenge wa Karama, avuga ko nyuma ya Jenoside bumvaga ko ubuzima bwabo burangiye ndetse nta n’icyo gukora kindi gihari ngo bongere kwitwa abantu biyumvagamo.

Ati: “Jenoside ikirangira iyo twahuraga n’umuntu wese wo mu bwoko bw’Abahutu twumvaga ari abagome, tukumva ko bidashoboka kongera kubana nk’abaturanyi, cyaraziraga kubona umwana w’Umututsi akina n’uw’Umuhutu.”

Mukagatare yongeraho ko iyo bajyaga muri Kiliziya, Padiri akabasaba guhana amahoro, iyo ngo yakebukaga agasanga agiye kuyaha Umuhutu yahitaga abyihorera akamubwira ko ayo atamuhaye mu 1994 adateze kuyamuha nyuma yo kumusiga iheru heru.

Nyuma yo kwibumbira mu itsinda Ubutwari bwo Kubaho, aba bagore bakabasha gukora  ibikorwa bibafasha kwiteza imbere, ku bufatanye n’abaterankunga, batangiye kumva imitima igaruye icyizere cyo kongera kubaho, batangira kumva ko gutanga imbabazi ku bantu babiciye ari ngombwa.

Mukagatare avuga ko batangiye gufungurira imiryango na bamwe bitaga abanzi babo babinjiza muri iri tsinda, ko kugeza ubu harimo abandi bagore n’abagabo, abagize uruhare muri Jonoside n’abakomoka mu miryango y’abakoze Jonoside.

Nkurikiyinka Philippe umwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, avuga ko nyuma yo gufungurwa arangije igihano yari yakatiwe yasabye kuba umunyamuryango w’iri tsinda, ubu imibanire ye n’abo yahemukiye ngo imeze neza.

Agira ati “Naterwaga ipfunwe no kuba narahemukiye igihu ndetse n’abaturanyi, nyuma yo kugera muri iri tsinda nahigiye byinshi, ubumwe n’ubwiyunge byamaze kungeramo kandi mbikangurira abandi kuko biruta ibindi byose.”

Christine Niwemugeni umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yibukije aba babyeyi ko bakwiye kurushaho kurangwa n’indangagaciro zo guharanira ubumwe n’ubwiyunge bakirinda ikintu cyose cyakongera kubakururira amacakubiri yabasubiza mu bikorwa bibi.

Ati “Nk’ababyeyi kandi b’abagore, mukwiye kurushaho kumenya ko muri imitima y’ingo, iyo umutima urwaye, umubiri wose uhita ugira ikibazo, kandi iyo umutima utera bigaragaza ko umuntu akiri muzima, murusheho kugumana inshingano mufite.”

Iri tsinda ry’ubumwe n’ubwiyunge ryasuwe n’abantu 22 baturutse muri Sudani mu ntara ya Darfur mu rwego rwo kuryigiraho byinshi mu byo bagezeho, mu bumwe n’ubwiyunge.

ADAM IBRAHIM ADAM wari uyoboye iri tsinda, avuga ko ibyo babonye mu Rwanda ari urugero rwiza rw’imibanire, ubwiyunge n’urukundo by’umwihariko muri Karama, ahantu hagaragaye ubwicanyi bukabije.

Yavuze ko byabatunguye cyane kuko bafataga u Rwanda nk’igihugu cyuzuyemo inzangano n’amacakubiri, avuga ko bahakuye isura nziza bagiye kwigisha bene wabo bo muri Sudani kurangwa n’urukundo nk’urwo babonye mu Rwanda.

Iri tsinda ubutwari bwo kubaho ryatangijwe n’abanyamuryango 30, mu 1995 ubu bamaze kugera ku banyamuryango 330, bahawe igikombe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame mu mwaka wa 2011 abashimira ikigero cyiza bagezeho mu bumwe n’ubwiyunge.

Umwe mu baturutse Darfur ngo yatunguwe n'uko abantu biciwe n'ababiciye bahurira mu itsinda rimwe bakabana nta kibazo
Umwe mu baturutse Darfur ngo yatunguwe n’uko abantu biciwe n’ababiciye bahurira mu itsinda rimwe bakabana nta kibazo
Umuyobozi w'abari baturutse muri Sudani, ADAM
Umuyobozi w’abari baturutse muri Sudani, ADAM
Christine Niwemugeni Visi Mayor mu karere ka Huye ushinzwe Imibereho Myiza yasabye abagize itsinda Ubutwari bwo Kubaho gukomeza kurangwa n'ubumwe n'ubwiyunge
Christine Niwemugeni Visi Mayor mu karere ka Huye ushinzwe Imibereho Myiza yasabye abagize itsinda Ubutwari bwo Kubaho gukomeza kurangwa n’ubumwe n’ubwiyunge
Abo mu Ntara ya Darfur yaranzwe n'amacakubiri baje kwigira ku Itsinda Ubutwari bwo Kubaho ryashinzwe i Karama muri Huye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Abo mu Ntara ya Darfur yaranzwe n’amacakubiri baje kwigira ku Itsinda Ubutwari bwo Kubaho ryashinzwe i Karama muri Huye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/HUYE

en_USEnglish