Digiqole ad

Huye: Imirasire y’izuba igiye kubafasha gusezerera Udutadowa  

 Huye: Imirasire y’izuba igiye kubafasha gusezerera Udutadowa  

Amatara akoresha imirasire y’izuba, bayitezeho kubafasha guca ukubiri n’udutadowa

Umushinga witwa ‘Waka Waka’ utunganya ukanatanga ingufu ziturutse ku mirasire y’izuba uravuga ko uje gufasha abaturage no mu karere ka Huye kuva mu bwigunge baterwa no kutagira amashanyarazi, by’umwihariko bagaca ukubiri no gucana udutadowa kuko bimwe mu bikoresho utanga birimo amatara atanga urumuri ruhagije.

Amatara akoresha imirasire y'izuba, bayitezeho kubafasha guca ukubiri n'udutadowa
Amatara akoresha imirasire y’izuba, bayitezeho kubafasha guca ukubiri n’udutadowa

Bamwe mu baturage badafite amashanyarazi, bavuga ko babangamirwaga no gucana udutadowa kuko dutwara mazutu/petrole nyinshi bigatuma abana babo batiga uko bikwiye.

Ukozivuze Pacal utuye mu kagari ka Karama, mu murenge wa Kigoma, avuga ko abana babo biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenga ariko iyo begeze mu rugo batabona uko basubiramo amasomo bize ku manywa.

Ati “ Abana bacu ntibabasha kwiga iyo bageze mu rugo kuko haba hatabona,k andi kuko ducana udutadowa mu ngo, igihe cy’ibizamini bigira kuri utwo dutadowa ariko bikangiza amaso yabo ndetse ukabona ko nta cyerekezo.”

Ukozivuze yemezako abana be bajya bahura n’ibibazo byo gutsindwa kuko batabona uburyo bwo kwisanzura ngo bige bitewe no kuba icyaro batuyemo nta muriro w’amashanyarazi bagira.

Aba baturage bavuga ko gucana udutadowa bishobora kubaviramo kurwara indwara ziterwa n’umwotsi watwo, cyangwa bikabaviramo ingaruka zo kwibasirwa n’ibiza nk’ingongi.

Baanavuga ko batapfaga kubona umuriro wa telephone kuko bakoraga urugendo rurerure bajya kuwushaka bigatuma babaho mu bwigunge.

Umushinga witwa ‘Waka Waka’ utunganya ukanatanga ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba, uvuga ko uje gufasha abaturage gusohoka muri ibi bibazo ubaha ibikoresho birimo amatara akoresha imirasire y’izuba n’ibindi bishyira umuriro muri telephone.

Uyu mushinga uvuga ko ibikoresho byawo birimo itara biri ku giciro kinogeye buri wese uko yifite, ndetse ko ababishaka bashobora kurihabwa bakagenda bishyura buhoro buhoro.

Jeannette Kayitesi ushinzwe umutungo muri uyu mushinga wa ‘Waka Waka’ avuga ko iyi gahunda bazanye igamije gufasha abaturage kuva mu mwijima (uterwa no kutagira rumuri).

Uyu mukozi muri uyu mushinga, avuga ko abaturage bagera kuri 75% bo mu karere ka Huye bakoresha Telephone nyamara 20% batagira umuriro w’amashanyarazi, akavuga ko ubu buryo bazanye ari igisubizo kuri aba baturage.

Ati ” tumaze kureba uburyo abaturage batanga amafaranga menshi bishyura aho bacomeka telefoni, n’ayo batanga bagura na mazutu yo gucana, twaasanze ubu buryo bwo kubegereza uyu murasire ari bwo bwabafasha bikanabafasha kurinda ubuzima.”

Kayitesi avuga ko kugura itara ry’uyu mushinga (rikoresha imirasire y’izuba), bisaba kwishyura ibimbi bitanu, andi umuntu akagenda ayishyura uko yifite ku buryo mu byumweru 70 umuntu aba bamze kwishyura ibihumbi 40.

Umuyobozi w’akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene avuga ko bishimiye kubona abafatanyabikorwa mu kubafasha gukemura ibibazo by’abaturage.

Uyu muyobozi w’akarere ka Huye avuga ko izi ari imbaraga bungutse muri gahunda ya ‘Bye Bye Gatadowa’ (yo gusezerera gucana agatadowa) bamaze iminsi barihaye.

Umuyobozi mukuru wa ‘Waka Waka’ mu Rwanda, Allexander Brummeler  avuga ko ubu buryo bwanagejejwe mu karere ka Nyamagabe ndetse ko bazakomeza no mu bindi by’icyaro bitaragezwamo umuriro w’amashanyarazi.

Madame Jeannette kayitesi (hagati) avuga ko ubu buryo babuzanye i Huye kugira ngo babafashe kuva mu bwigunge
Madame Jeannette Kayitesi (hagati) avuga ko ubu buryo babuzanye i Huye kugira ngo babafashe kuva mu bwigunge
umuyobozi wa waka waka kampanyi mu Rwanda Alexander Brummeler avuga ko ubu buryo buzakomeza kugezwa ahandi hatari amashanyarazi
umuyobozi wa waka waka kampanyi mu Rwanda Alexander Brummeler avuga ko ubu buryo buzakomeza kugezwa ahandi hatari amashanyarazi

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Huye

en_USEnglish