Digiqole ad

Rayon na APR ziracyageretse ku gikombe, zombi zimaze gutsinda

 Rayon na APR ziracyageretse ku gikombe, zombi zimaze gutsinda

Nshuti Dominic Savio yazonze ba myugariro ba Mukura

Kuri aya makipe ahora ahanganye kandi afite abafana benshi ubu buri imwe itegereje ko indi ikora ikosa ryo gutsindwa mbere y’uko zihura (tariki 03/05/2016). Ku mikino zari zifite uyu munsi ntayakoze ikosa. Mu mukino,  ukomeye uyu munsi Rayon Sports yari yahuye na Mukura kuri Stade Huye ibatsinda kimwe ku busa, ni nako APR FC yabigenje i Nyamata ihatsindira Bugesera FC kimwe ku busa.

Mukura yatangije amasengesho ariko birangira itsinzwe
Mu kavura, Mukura yatangije amasengesho ariko birangira itsinzwe

Umukino wa Mukura na Rayon niwo wari witezwe cyane, Mukura VS iherutse gutsindwa na APR FC aha iwayo, buri wese yibazaga ko bitari bube ‘kabiri kabiri mu rugo rw’umugabo’ ariko niko byagenze yongeye gutsindwa.

Abafana benshi nabo bari biteze ko APR nayo ishobora gutsindirwa mu Bugesera nk’uko byagendekeye Police FC ubushize ijyayo, ariko APR FC yabyitwayemo neza ihavana intsinzi y’igitego kimwe cyatsinzwe na Patrick Sibomana.

Umukino wa Mukura na Rayon watangiye nyuma y’imvura nyinshi yari yiriwe igwa mu mujyi wa Butare, mu kavura gacye ugitangira, ku munota wa gatanu gusa Kwizera Pierrot wa Rayon yateye ishoti rikomeye hanze ari inyuma y’urubuga rw’amahira ariko izamu rya Mukura rikizwa n’umutambiko waryo.

Ku munota wa 20 umuzamu wa Rayon Ndayishimiye Jean Luc bita Bakame yakuyemo ‘Coup Franc’ ikomeye cyane yari itewe neza na Christopher Ndayishimiye.

Ku munota wa 39, ku burangare bwa ba myugariro ba Rayon, Ndayishimiye Christopher na Cyiza Hussein Mugabo ba Mukura, basigaranye n’umuzamu Bakame ariko Christopher atera ku ruhande gato cyane ahusha igitego cyari cyabazwe na benshi mu bafana ba Mukura bahise bagwa mu kantu.

Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa, mu gice cya kabiri Rayon yagumanye umupira cyane ibifashijwemo n’abakinnyi bayo bo hagati nka Kwizera Pierro na Niyonzima Olivier, MVS yo ikomeza gukoresha za ‘counter attack’  ikabona amahirwe akomeye.

Mu gice cya kabiri Mukura yavunikishije umukinnyi Zagabe J.Claude asimburwa na Nshimiyimana Ibrahim ariko ntibyagira icyo bihindura cyane.

Ku munota wa 63 Manishimwe Djabel wa Rayon yakoreweho ikosa, benshi bakeka ko ari penalty ariko Habimana Abdoul wasifuye uyu mukino ntigayitanga.

Nyuma y’iminota ibiri gusa ku mupira wahinduwe na Manzi Thierry (uyu munsi wakinnye iburyo mu kugarira kandi asanzwe akina hagati mu bugarira kuko Radjou yavunitse) wasanze Davis Kasirye atsinda igitego cy’intsinzi kiba icya cyenda muri iyi shampiyona.

Iki gitego cyateje imvururu mu kibuga kuko benshi bemezaga ko uyu rutahizamu ukomoka muri Uganda yari yaraririye ariko abasifuzi batabibonye uko, izo mvururu zatumye Mazimpaka Andre na Habimana Yousuf babona amakarita y’umuhondo.

Imikino y’uyu munsi wa 18 uko yagenze:

Mukura 0-1 Rayon Sports
Kiyovu Sports 3-0 Musanze
Bugesera 0-1 APR FC
Police 0-0 Rwamagana
As Muhanga 0 – 2 Marines
Etincele 2-1 Sunrise
Bugesera  0 – 1 APR FC
Kiyovu 3 – 1 Musanze FC

Amakipe akurikiranye mu mikino yakinnye n’amanota afite:

1  APR FC 19              43
2 Rayon      18            39
3  Kiyovu     19           35
4 Mukura   19            35
5 Police FC 19            32
6  AS Kigali  18          31
7 Gicumbi     18         24
8 Sunrise Fc 19          24
9 Bugesera  19            24
10 Marines  19           21
11 Espoir 19                20
12 Amagaju 19           20
13  Musanze 19          16
14 Etincelles 18         16
15 Rwamagana 19      11
16 Muhanga   19        11

Iyi ni ikipe ya Rayon Sports yabanjemo mu kibuga i Huye
Iyi ni ikipe ya Rayon Sports yabanjemo mu kibuga i Huye
Marcel Lomami ubu ni umutoza mushya wungirije Masudi Juma muri Rayon
Marcel Lomami ubu ni umutoza mushya wungirije Masudi Juma muri Rayon
Okoko umaranye iminsi ibibazo n'abakinnyi mu ikipe ye
Okoko umaranye iminsi ibibazo n’abakinnyi mu ikipe ye
Celestin Ndayishimiye ahanganye na Manishimwe Djabel
Celestin Ndayishimiye ahanganye na Manishimwe Djabel
Nshuti Dominic Savio yazonze ba myugariro ba Mukura
Nshuti Dominic Savio yazonze ba myugariro ba Mukura
Thierry Manzi uyu munsi yakinnye inyuma ku ruhande rw'iburyo
Thierry Manzi uyu munsi yakinnye inyuma ku ruhande rw’iburyo
Eugene Muzuka uyobora Akarere ka Huye na Alphonse Munyentwali Guverineri w'Intara y'Amajyepfo bari kuri uyu mukino
Eugene Muzuka uyobora Akarere ka Huye na Alphonse Munyentwali Guverineri w’Intara y’Amajyepfo bari kuri uyu mukino
Djabel Manishimwe witwaye neza kuri uyu mukino
Djabel Manishimwe witwaye neza kuri uyu mukino
Abafana ba Rayon bari bitabiriye uyu mukino kuri Stade Huye
Abafana ba Rayon bari bitabiriye uyu mukino kuri Stade Huye
Abakinnyi ba Mukura imbere y'umusifuzi bamubwira ko abarenganyije ko igitego ahaye Rayon Sports yari yaraririye
Abakinnyi ba Mukura imbere y’umusifuzi bamubwira ko abarenganyije ko igitego ahaye Rayon Sports yari yaraririye
Igitego cyateje rwaserera hatangwa amakarita abiri y'umuhondo n'abashinzwe umutekano baratabara
Igitego cyateje rwaserera hatangwa amakarita abiri y’umuhondo n’abashinzwe umutekano baratabara

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • ETINCEL NDAYISHIMYE NI KOMEREZE AHO NIBA NI BUKA NEZA MURI IYI RETOUR NTABWO IRATSINDWA

  • Ubwo buro mukoresha mwerekana ikipe 6 za mbere n’izindi 4 za nyuma, mugasiga 4 zo hagati ntacyo bimaze. Muzerekane zose cg muzireke zose.

  • Nta gikombe Rayon izatwara, kereka APR twabishatse,muveho sha mwebwe muri abasivili

  • APR ntacyo idutwaye kuko izazimana FPR nkuko Panthere Noir yazimanye naba FAR. Ariko Rayon Sport ikipe ya Rubanda rugufi na Murego Murgeo Donath yo izahoraho iteka. Gikundiro Oyeeeeeeeeeeeee.

  • @ Mukura irabura iki muri iyi minsi bahungu mwe abasifuzi bari kuyigendaho mukibuga bikanga Mayor Muzuka ndabona yari ahari nabaganirize amenye ikitakenda kuko dukeneye gusohoka hanze kugirango tubigereho we have to be second or the first to be able doing this. Butare dukeneye igikombe rwose Mukura VS mumbabarire mubikore dukeneye ibyishimo peeh apana APR cg Rayon.

  • akateretswe n’IMANA ntamuyaga ugahirika reyon nimuyireke izabikora ndabizi kandi izagitwara mwemuyireke muyihorere ndabizi izabikora rekatuzabanze twicyize APR ibindi tuzabivuga nyumayumunsi wa21 wa champion nihotuzamenya nyiracyo tubedutuje

  • Wowe witwa Manzi urumuswa cyane ngo APR izazima?niko mwifuzagako abanyarwanda bose bazima ariko ntabwo mwabigezeho reka ingengabitekerezo yawe yurwango wikwibeshya rwose abanyarwanda twatotejwe cyera ntibizongera ahubwo hazazima wowe wakigarasha we

    • APR izazima reka kuvuga ko ari ingengabitekerezo, none se za les Citadins, Atraco zirihe? Reka umunsi umwe HExcellence yafashe gahunda yabakoresha umutungo wa leta, muzaburirwa irengero.

  • APR Vs RAYON nubwo tuzamenya nyiri champion yuyu mwaka.for me APR Cyubahiro izagitwara.

  • Reka turebe.

  • apr kbs irakimanika

Comments are closed.

en_USEnglish