Digiqole ad

Prof. Chrisologue asanga RAB ikoranye n’abatubuzi b’imbuto abahinzi bahingira ku gihe

 Prof. Chrisologue asanga RAB ikoranye n’abatubuzi b’imbuto abahinzi bahingira ku gihe

Prof Senateri Karangwa avuga ko badakwiye gutegereza akimuhana

Ubwo komisiyo ya Sena yasuraga Akarere ka Huye, kuri uyu wa 12 Ukwakira, Senateri Prof Karangwa Chrisologue, yibukije abahinzi ko batagomba kujya bategereza ko bashaka imbuto n’amafumbire ari uko igihe cy’ihinga kigeze, ababwira ko bakwiye kujya bitabira gushaka imbuto kare, bityo igihe cyo guhinga kikagera baramaze kwitegura byose mu rwego rwo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.

Prof Senateri Karangwa avuga ko badakwiye gutegereza akimuhana
Prof Senateri Karangwa avuga ko badakwiye gutegereza akimuhana

Mu nama yahuje abayobozi bose mu karere bafite aho bahurira n’ubuhinze ndetsen’ubworozi, aho bagaragaje ibibazo n’imbogamizi ziterwa no kutabonera ifumbire n’imbuto ku gihe.

Abagize amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi akorera mu karere ka Huye, bavuga ko akenshi bategereza ko imbuto izaza, ugasanga iratinze ikazaza igihe cy’ihinga cyarabacitse bigatuma batabona umusaruro uko byagakwiye kugenda.

Urugero batanga ni urwo kuba igihembwe cy’ihinga cy’ibigori cyagombaga gutangira ku itariki 15 Nzeri, ariko kugeza ubu bakaba nta mbuto barabona, bakavuga ko ninaza nta cyizere cy’umusaruro bazakura mu byo bazaba bahinze ngo kuko bazaba babihinze igihe cyabyo cyararangiye bityo bagasaba ko ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB), cyajya kibaha imbuto kare.

Abahinzi bo mu karere ka Huye bavuga ko iki kibazo kibakomereye kuko bituma batabona umusaruro baba bifuza.

Prof Karangwa Chrisologue, umwe mu bari muri iyi nama, avuga ko iki kibazo ari rusange ku Banyarwanda bose, gusa akavuga ko hakwiye kongerwa imbaraga mu gufasha abatubuzi b’imbuto mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kwihaza no kwigira batarinze kurindira imbuto zizava hanze.

Ati “Turashaka kuvugana na RAB igafasha abantu bashoboye gutubura imbuto, tuzabakangurira kubafasha muri iri tubura ry’imbuto, si ngombwa kurindira ak’imuhana kuko kaza imvura ihise.”

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Huye ushinzwe iterambere ry’ubukungu Cyprien Mutwarasibo avuga ko kuba komisiyo ya Sena yabasuye, byabigishije byinshi mu bibazo bajyaga bahura na byo.

Avuga ko bajyaga bategura igihembwe cy’ihinga kare, ariko ikibazo bahuye na cyo ni icyo kutabonera amafaranga ku gihe ngo bagure ifumbire n’imbuto kare.

Iki ngo ni kimwe mu byatumaga igihembwe cy’ihinga gitangira batararangiza kwitegura, bityo akavuga ko kugira ngo babashe gutegura kare igihembwe cy’ihinga, bagiye gukorana cyane na RAB ikabafasha mu gutubura imbuto mu rwego rwo kwitegura neza bakajya bahingira ku gihe.

Si muri aka karere ka Huye gusa hari ikibazo cyo gutinda kubona imbuto, nk’uko Senateri Karangwa Chrisologue abivuga ngo ni ikibazo kiri rusange mu turere twinshi tw’igihugu, kuko nk’iyo ugeze mu karere ka Nyanza mu ntara y’amajyepfo usanga amasinde yaratunganijwe kera, ariko wabaza abahinzi impamvu batarayashyiramo imyaka, bakakubwira ko bategereje imbuto ariko batazi igihe izabonekera.

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/HUYE

2 Comments

  • Ni byo rwose

  • Reka nongere mbisubiremo.Ni nde wishe ISAR Rubona? Uwo yagombye kujya murukiko agakatirwa burundu yihariye.

Comments are closed.

en_USEnglish