Digiqole ad

Huye: Imihigo ya 2016/17 igiye kubakira kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda

 Huye: Imihigo ya 2016/17 igiye kubakira kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda

Akarere ka Huye ngo karashaka kwisubiza umwanya wa mbere kabonye mu mwaka wabanjirije uyu ushize mu kwesa imihigo

Mu mwiherero w’iminsi ibiri wahuje inzego z’Akarere ka Huye n’abafatanyabikorwa bako, bamwe muri aba bafatanyabikorwa bavuga ko imihigo y’umwaka w’2016-2017 igiye gushingira kuri Ndi Umunyarwanda kuko ngo ari wo musingi w’ibikorwa by’iterambere.

Akarere ka Huye ngo karashaka kwisubiza umwanya wa mbere kabonye mu mwaka wabanjirije uyu ushize mu kwesa imihigo
Akarere ka Huye ngo karashaka kwisubiza umwanya wa mbere kabonye mu mwaka wabanjirije uyu ushize mu kwesa imihigo

Uyu mwiherero w’iminsi ibiri wahuje inzego z’Akarere, abikorera n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa bako, wabereye mu Karere ka Muhanga, izi nzego zivuga ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda ari yo bagomba gushingiraho kugira ngo babashe kwesa imihigo y’Akarere.

Aba bafatanyabikorwa babanje kugaruka ku mwanya wa mbere aka karere kabonye mu mwaka ushize w’imihigo 2015/16 bavuga ko beretswe imihigo y’Akarere uko ingana bagira n’umwanya wo kuyiganiraho kugira ngo barebe iyo bagomba kugiramo uruhare  ari na yo basaranganyije cyane cyane ngo bahereye ku bushobozi buri mufatanyabikorwa.

UWIZEYIMANA Théogène umwe mu bafatanyabikorwa b’Akarere ka Huye, akaba ashinzwe by’umwihariko Komisiyo y’ubukungu mu ihuriro ry’abafatanyabikorwa, avuga ko kuba  Akarere kagenda kagaruka ku myanya ya mbere, biterwa n’ubufatanye buranga inzego z’ubuyobozi bw’Akarere, n’abafatanyabikorwa bako.

UWIZEYIMANA avuga ko mu byo bateganya gushyiramo ingufu  cyane kuruta ibindi, harimo iyi gahunda ya Ndi Umunyarwanda kuko ngo ari yo musingi  utuma ibyo abaturage bafatanyije n’ubuyobozi kubaka bidasenyuka kuko ngo bose baba babyiyumvamo.

Yagize ati: “Tugiye kunoza serivisi ku bagana Akarere ka Huye kugira ngo banyurwe n’uburyo bakiriwe, ndetse turifuza kwisubiza umwanya wa mbere nubwo tukiri kuri Podium.”

Akomeza avuga ko umuhigo ugenda biguru nyege ari uwo gufasha abaturage kwivana mu bukene bita cyane mu gukemura ibibazo byabo  ku gihe mbere y’uko bigira ingaruka.

MUTWARASIBO Cyprien Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Huye, avuga ko  mu mihigo 77 Akarere kari gafite umwaka ushize wa 2015/16, basuzumye basanga uruhare rw’abafatanyabikorwa muri iyi mihigo ruri ku ijanisha rya 50%.

MUTWARASIBO akavuga ko iyo bateganya kwesa bafatanije ari yo mike ugereranyije n’iyo umwaka washize.

Yagize ati: “Mu mihigo y’umwaka ushize twitaye cyane ku bikorwaremezo birimo imihanda yo mu mujyi n’iyo mu cyaro, kandi twakoze amateme yatumaga abaturage badahahirana.”

Akarere ka Huye gafite abafatanyabikorwa bagera kuri 60, muri bo umuryango wa World Vision ni wo Ubuyobozi bw’Akarere  buvuga, naho ngo ku mwanya wa kabiri hazaza Umushinga wa DUHAMIC-ADRI.

Ndi Umunyarwanda ngo izabafasha kwesa imihigo
Ndi Umunyarwanda ngo izabafasha kwesa imihigo

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga.

1 Comment

  • Ngaho da, ejo aka karere nimusanga kabaye akanyuma ngo babereye, ndumunyarwanda harya ubwo muzayipima gute kugirango ihindurwe umuhigo ko naherutse biza mu mibare? Aho ntimuzatubera nka Ndayisaba Fidele ujya avugako 30% by’abanyarwanda babonye occasion bakora genocide kandi ngo ubwiyunge ari 92%? Nuko nuko Uwizeyimana Theogene na Mutwarasibo bazajye imbere muri iyo ndumunyarwanda kuko hari byinshi bibitseho maze bahe abandi urugero. Ubwo gahunda ya ndumunyarwanda muzayesa mu mihigo kugera kuri 90%, haaaaaa.

Comments are closed.

en_USEnglish