Tags : Gitwe

Gitwe: Nyuma y’ibya Kaminuza, ubuzima buragoye…Hari n’abafunze imiryango

Hashize amezi atatu Minisiteri y’Uburezi ihagaritse by’agateganyo amashami atatu ya Kaminuza ya Gitwe, ndetse abanyeshuri bayigaga basabwa gusubira iwabo. Abafite ibikorwa by’ubucuruzi muri centre ya Gitwe baravuga ko ibi byabateye igihombo kuko serivisi n’ibikorwa byabo byayobokwaga n’abanyeshuri. Hari n’abafunze imiryango. Agace karimo ibikorwa remezo nk’ibi by’amashuri gakunze kuganwa n’abashoramari kugira ngo bacuruze serivisi n’ibikoresho nkenerwa […]Irambuye

Gitwe: Abambuwe n’ikigo CAF Isonga, itariki yo kwishyurwa bahawe yararenze

Amezi amaze kuba atandatu abanyamuryango b’ikigo cy’imari CAF Isonga (Caisse des affaires Financieres Isonga) bambuwe amafaranga yabo, bitewe n’uko ikigo cyafunze imiryango, mu minsi ishize bakaba barijejwe ko bazishyurwa bitarenze tariki 5 Nzeri 2016 n’ubu baracyategereje, CAF Isongo aho ikorera haracyafunze. CAF Isonga ni ikigo cyo kubitsa no kuguriza cyemewe n’amategeko agenga ibigo by’imari mu […]Irambuye

i Gitwe: yatemye umugore abatabaye nabo baramukubita cyane, bombi bari

Ruhango – Ku mugoroba wo kuri uyu wa 18 Kanama 2016, Jeannette Mushimiyimana w’imyaka 44 yatemwe bikomeye cyane n’umugabo witwa Cyprien Uwiragiye wakoresheje umupanga. Abaturage batabaye ataramwica nabo bakubita bikomeye cyane uyu Uwiragiye, ubu bombi barwariye mu bitaro bya Gitwe nubwo Uwiragiye acunzwe n’abashinzwe umutekano. Uru rugomo rwarabereye mu mudugudu wa Nyakidahe, mu kagari ka […]Irambuye

Gitwe: Bizimungu yabuze umwana we w’umukobwa watorokanywe ateshwa ishuri

Bizimungu Enock wo mu kigero cy’imyaka 60 y’amavuko afite agahinda kenshi ko kubura umwana we w’umukobwa watorokanywe n’abantu bamujyanye i Kigali bamukuye mu ishuri, Bizimungu yirirwa shakisha hose yaramubuze. Mu byumweru bibiri bishize nibwo Bizimungu yabuze uyu mukobwa we witwa Emerance Nyirarukundo, wigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza. Bizimungu ati: “Umwana wanjye yari umuhanga […]Irambuye

Gitwe: Abaturage babitsaga muri CAF Isonga bararira ayo kwarika

*Umuturage yatsinze CAF Isonga ikigo gitegekwa kumwishyura miliyoni 25, *Abaturage baravuga ko batazasangira igihombo n’ikigo bari bizeye. Muri iki gitondo i Gitwe abaturage benshi bazindukiye ku ishami ry’ikigo cy’imari iciriritse cya CAF Isonga, aho basanze ku rugo rwacyo hariho ingufuri bitewe n’ikibazo CAF imazemo iminsi, abaturage bari gutabaza inzego zose za Leta ngo zibatabare. Hashize […]Irambuye

Gitwe: Abasoje Kaminuza basabwe guteza imbere igihugu mu bumenyi bahawe

Kuri uyu wa gatanu, Kaminuza ya Gitwe yatanze impamyabumenyi ku nshuro yayo ya kane, urubyiruko 291 rwasoje amasomo rwasabwe kuzerekana ubumenyi bwahawe mu guteza imbere igihugu. Abahawe impamyabumenyi ni abasoje amasomo mu mashami y’igiforomo, ubumenya-muntu, ikoranabuhanga n’icungamutungo. Niyonsaba Lamberet, wavuze mu izina rya bagenzi be basoje amasomo yashimye uburere, discipline na kirazira bahawe na Kaminuza […]Irambuye

Gitwe: Abadepite basabye abaturage gutora Itegeko Nshinga rishya 100%

Muri gahunda y’imitwe yombi igize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Kuri uyu wa 15 Ukuboza 2015, abaturage bo mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Bweramana basobanuriwe ibyahindutse mu Itegeko Nshinga rishya rya Repubulika y’u Rwanda, maze basabwa kuzariha umugisha baritora 100%. Kuri uyu wa kabiri Hon. Manirarora Anoncée na Hon. Mporanyi Theobald baherekejwe n’Ubuyobozi bw’Akarere […]Irambuye

en_USEnglish