Digiqole ad

Gitwe: Abadepite basabye abaturage gutora Itegeko Nshinga rishya 100%

 Gitwe: Abadepite basabye abaturage gutora Itegeko Nshinga rishya 100%

Hon. Manirarora Anoncée yasabye. abaturage guha referandumu umugisha.

Muri gahunda y’imitwe yombi igize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Kuri uyu wa 15 Ukuboza 2015, abaturage bo mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Bweramana basobanuriwe ibyahindutse mu Itegeko Nshinga rishya rya Repubulika y’u Rwanda, maze basabwa kuzariha umugisha baritora 100%.

Hon. Manirarora Anoncée yasabye. abaturage guha referandumu umugisha.
Hon. Manirarora Anoncée yasabye. abaturage guha referandumu umugisha.

Kuri uyu wa kabiri Hon. Manirarora Anoncée na Hon. Mporanyi Theobald baherekejwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bagiranye ikiganiro n’abaturage babasobanurira byimbitse ingingo zahindutse mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003.

Izi ntumwa za Rubanda ubwo zatangiraga ibiganiro zibukije ko impamvu nyamukuru yatumye Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rihinduka byaturutse ku busabe bw’Abanyarwanda basaga Miliyoni enye bandikiye Inteko Ishinga Amategeko basaba ko zimwe mu ngingo zaryo zihinduka.

Nk’uko byagaragajwe na Hon. Manirarora Anoncée wagaragaje ko benshi mu Banyarwanda basabye ko Itegeko Nshinga ryahinduka, bagushije ku ngingo yaryo y’101, ingingo ivuga ibirebana na Manda za Perezida wa Repubulika; Aha benshi bakaba baragaragazaga ko iriya ngingo ishobora kuzabera imbogamizi Perezida Paul Kagame bifuza ko azakomeza kubayobora.

Depite Manirarora Anoncée, amaze gusobanura neza uburyo Inteko yasuzumye ubusabe bw’Abanyarwanda yahise abamenyesha ko nk’uko babyumvise kuwa 18 Ukuboza 2015, hari amatora ya referandumu.

Ati ”Iyi referandumu nimwe mukwiye kuyiha umugisha, maze kuri uyu wa gatanu mukazatora Yego.”

Mu gushimangira ibyo mugenzi we yavuze, Hon. Depite Mporanyi Theobald yasabye abaturage kuzazinduka bambaye neza maze bakarushaho kwihesha agaciro batora Yego, dore ko ngo iri Tegeko Nshinga ari iry’Abanyarwanda, ryashyizweho nabo, kandi rikagenga ubuzima bwabo mu gihugu cyababyaye.

Mporanyi Theobald ati “Ishema dufite n’uko kenshi abanyamahanga bayoberwa ibanga Abanyarwanda tugendana, kuko usanga kenshi mu manama mpuzamahanga batubaza imikorere yacu bakayoberwa, muze twongere kwihesha agaciro dutora Yego.”

Abaturage batandukanye batanze ibitekerezo bakaba bagushaga ku kuzatora 100%, dore ko basanga kuba Itegeko Nshinga ryabo rigiye guhindurwa ari igikorwa cyiza kuko bitazabangamira Perezida Paul Kagame bifuza ko akomeza kubayobora nyuma ya 2017.

Abaturage banyuzagamo bagahaguruka bakumva ingingo zahindutse.
Abaturage banyuzagamo bagahaguruka bakumva ingingo zahindutse.
Abayobozi n'abaturage muri morali biyemeje kuzatora YEGO.
Abayobozi n’abaturage muri morali biyemeje kuzatora YEGO.
Abahanzi b'i Gitwe bakizamuka 'The Best Future Boys' baririmbye ko bashaka Paul Kagame.
Abahanzi b’i Gitwe bakizamuka ‘The Best Future Boys’ baririmbye ko bashaka Paul Kagame.

Photos/Damyxon
Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW-Ruhango

10 Comments

  • ngaho nyumvira ra? ubwose ya Maneuvering Samantha yavugaga ntibahita bayishinja? ni gute inteko ibwiriza abaturage ibyo bagomba gutora niba iziko koko ari abaturage babyisabiye?? this is funny

    • nibeshye si samantha, wa mugore wa UN …..

    • Abadepite nabana mugakino ntibasoma ibinyamakuru cg ngo bumve radio

    • Abadepite umenye ko ari twe abaturage bakorera icyo ntukwiye kukibagirwa

    • @FEFE, ahubwo njyewe mfite impungenge ko igihe nikigera abaturage bakababaza ibyo barimo niba bashobora kuzabihagararaho icyo gihe. Ese mama bazatanga izihe mpamvu?

  • Munsobanurire ababizi kundusha: harya abadashyikiye ko ritahinduka izi ntumwa zacu bo ntizibahagararira?!!!

  • Ni umukino wa politiki..Ubu se si umwanda mwarangiza ngo politiki…
    Nziza ..
    .ngo imiyoborere myiza…sinzi amagambo meza….ni gute ushishikariza umuntu gutora icyo yagusabye…..??

  • Byendagusetsa.com

  • NIMUGIHE NTA WABARENGANYA ,TWABAMENYE IBYO MWANDIKA BISHOBORA KUBA ARINA KO MUTEYE ,BACA UMUGANI NGO “UTAZI IKIMUHATSE AREBAAA.AA………………..” ALIKO NIHAHANDI HANYU ABANTU NKAMWE TURABAMENYEREYE , NTABWOBA MUZADUTERA .

  • Ntabwo akiri Me Ntaganda wenyine tumaze kuba benshi dushaka gukama imbogo muri 2017.

Comments are closed.

en_USEnglish