Tags : Gitwe

Gitwe: Uruhinja rwahiriye mu nzu rutabarwa n’ubutwari bw’umugore

*Musabyemariya yagaragaje ubutwari yinjira mu nzu akiza umwana *Abaturage b’umudugudu bashimiwe umuco mwiza wo gutabarana Saa tatu za mugitondo kuri uyu wa gatatu urugo rwa Jonathan Niyomufasha utuye mu mudugudu wa Karambo, Akagari ka Murama rwibasiwe n’inkongi y’umuriro mu nzu harimo umwana w’uruhinja wari ku buriri, uyu mwana yarokowe n’umugore wagize ubutwari akinjira mu muriro […]Irambuye

Gitwe: Urubyiruko rwiga ubuvuzi rwafashije ababyeyi babiri batishoboye

Ruhango – Urubyiruko rw’u Rwanda nirwo rwagize uruhare mu kwica muri Jenoside yakorewe Abatutsi no gusenya igihugu, urubyiruko rw’u Rwanda kandi nirwo rwahagaritse ibi,  ubu kandi urubyiruko nirwo ruri kugira uruhare mu kubaka igihugu no guhoza abakibabaye. Urubyiruko rw’abakristu rwiga iby’ubuvuzi mu ishuri rikuru ry’i Gitwe kuri uyu wa gatatu rwakoze igikorwa cyo gusura, kurema […]Irambuye

Gitwe: Umuforomo mwiza w’ejo hazaza yahembwe

Ruhango – Kuri uyu wa 26 Gashyantare 2015, ku cyicaro cy’ishuri rikuru ry’i Gitwe ISPG hatanzwe impamyabumenyi ku banyeshuri 230 barirangijemo, umunsi wabaye uw’ibyishimo kuri Mukomeza Jean Bosco wegukanye ibihembo bibiri birimo icyo kurusha abandi biganaga mu giforomo no kuba uwa mbere mu kizamini ku rwego rw’igihugu. Abaforomo ni urwego rw’abaganga rukenerwa cyane mu bitaro […]Irambuye

Abatuye Gitwe bari mu gihombo kinini kubera ifungwa ry’umuhanda

Ruhango – Iminsi ibaye itanu, kuva kuwa gatandatu w’icyumweru gishize umuhanda wa Ruhango – Gitwe utari nyabagendwa kandi ufunze kubera iteme rya Nkubi ryacitse, ubuyobozi bw’Akarere bwari bwabwiye Umuseke n’abaturage ko kuwa mbere nimugoroba ikiraro kizaba cyasanwe, kugeza kuri uyu wa 15 Ukwakira 2014 mu gitondo nta kirahinduka. Abaturage bamwe baravuga ko bamaze kugira igihombi kinini […]Irambuye

Umuhanda Ruhango-Gitwe ntukiri nyabagendwa kubera iyangirika ry'ikiraro

Nyuma y’umwaka iteme rya Nkubi ryo mu karere ka Ruhango ryangiritse, kuwa gatandatu ryongeye kwangirika maze risigira agace ka Gitwe ubwigunge, kugeza ubu uretse moto nta modoka ishobora kuritambukaho kuko ubuyobozi bwahisemo kurifunga. Ubuyobozi bwatangaje ko kuwa mbere riba ryatunganyijwe. Iri teme ribarizwa mu murenge wa Bweramana aho riri mu muhanda uturuka Ruhango werekeza Gitwe, Buhanda, Karongi, […]Irambuye

Gitwe: Abaturage baracyagaragaza inyota y'umuhanda wa kaburimbo

Ubwo kuri uyu wa 9 Ukwakira 2014, ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwaganiraga ikiganiro n’abaturage biganjemo abayobozi b’ibigo byo mu murenge wa Bweramana, abaturage bagaragaje ko byinshi bimaze kugerwaho mu rwego rwo kwiteza imbere ariko bagifite ikibazo gikomeye cy’umuhanda mwiza kugirango ubuhahirane bugende neza bihute mu iterambere. Umuhanda wa kaburimbo wa Gitwe – Buhanda mu karere […]Irambuye

Gitwe: Abacuruzi bato ‘barabyinira ku rukoma’ kubw’isoko rishya

Ruhango – Abacuruzi bato nta rindi soko ryabugenewe bigeze bakoreramo aha iwabo, bamaze igihe kinini bacururiza ku gahinga kuko nta mikoro yo gufungura amaduka cyangwa gukodesha imiryango y’amazu muri centre ya Gitwe ngo bacururizemo. Mu byishimo, ubu bari kubarira iminsi ku ntoki ngo bajye mu isoko riri kububakirwa aha mu murenge wa Bweramana. Iri soko riri […]Irambuye

‘Gafotozi’ yashyize camera hasi ajya guhinga urusenda birakunda

Kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize nibwo Hakizimana Asnapol, umusore uzwi cyane muri centre ya Gitwe mu Ruhango ku murimo wo gufotora, yafashe icyemezo cyo kuba umuhinzi wa kijyambere w’urusenda, uyu murimo w’ubuhinzi watumye arekera aho gufotora, umaze kumugeza kuri byinshi kandi avuga ko abona ejo he hazaba heza. Mu murima we, Hakizimana yabwiye Umuseke ko […]Irambuye

Gitwe: 262 barangije muri ISPG barasaba iki Leta?

Mu muhango kuri uyu wa 7 Kanama 2014 wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije muri ISPG, basabye Leta ko nubwo barangije amasomo yabo hakorwa imihanda ijya mu gace iri shuri riherereyemo bityo bigakura abaturage n’abanyeshuri barumuna babo mu bwigunge. Abanyeshuri barangije amasomo yabo ni 262 bose biga mu mashami ane; abarangije mu ishami  ry’ubuforomo icyiciro […]Irambuye

en_USEnglish