Digiqole ad

Nta muganga w’ibitaro bya Gitwe ufunze kubera urupfu rw’umwana wavukaga

 Nta muganga w’ibitaro bya Gitwe ufunze kubera urupfu rw’umwana wavukaga

Ibitaro bya Gitwe, biherereye mu Karere ka Ruhango.

Mu ijoro ryo kuwa kabiri hatangajwe amakuru ko abaganga batatu bo ku bitaro bya Gitwe batawe muri yombi bashinjwa uburangare mu rupfu rw’uruhinja rwavukaga ku itariki 05 Nzeri 2016. Aba baganga bavuga ko batafunzwe ahubwo Police yabajyanye bakabazwa kuri uru rupfu ubundi bagataha, kuri uyu wa gatatu uko ari batatu bari mu kazi kabo.

Ibitaro bya Gitwe, biherereye mu Karere ka Ruhango.
Ibitaro bya Gitwe, biherereye mu Karere ka Ruhango.

Iby’urupfu rw’uyu mwana ngo biracyakurikiranwa n’ubwo ubuyobozi bw’ibitaro bya Gitwe bwabwiye Umuseke ko dosiye y’uko uyu mwana yapfuye ihari ariko yahabwa itangazamakuru bibanje kwemezwa n’inzego z’ubuzima zibishinzwe. Ariko ngo atazize uburangare bw’abaganga.

Ibitaro bya Gitwe bivuga ko umubyeyi witwa Juliette Mukarukundo utuye mu murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango yageze ku Bitaro bya Gitwe ku itariki ya 3 Nzeri 2016 mu masaha ya nimugoroba agiye kuhabyarira yoherejwe  n’ikigo nderabuzima cya Ruhango.

Mu ijoro rya tariki 05 Nzeri nibwo yajyanywe mu cyumba babyariramo ngo basanga adashobora kubyara neza maze abaforomo biyambaza muganga ngo abyare abazwe.

Yarabazwe gusa ngo ntiyagira amahirwe yo kubyara umwana muzima, uwari umurwaje ngo yahise ateza umutekano mucye ahangana n’abashinzwe umutekano kuko atiyumvishaga uko uwo yari arwaje yabyaye umwana upfuye.

Uyu murwaza yashinjaga abaganga uburangare ku mubyeyi yari yaherekeje.

Police ngo yahise iza kuri ibi bitaro ijyana abakiriye uyu mubyeyi kubazwa mu iperereza maze nyuma bararekurwa barataha.

Umunyamakuru w’Umuseke yabasanze mu kazi mu gitondo kuri uyu wa gatatu uko ari batatu byari byavuzwe ko bafunze.

Dr. Zacharie Rukemba umuyobozi w’ibitaro bya Gitwe avuga ko nta burangare aba baganga bagize ku mubyeyi kandi ngo abaganga babo batajya barangarana abarwayi cyane cyane ababyeyi.

Uyu muganga mukuru avuga ko ibikubiye mu rupfu rw’uyu mwana bitahabwa itangazamakuru inzego z’ubuzima zibakuriye zitabyemeje ariko ngo dosiye irahari kandi ntabwo igendanye n’uburangare bw’abaganga.

Police nayo iracyakomeje iperereza ku rupfu rw’uyu mwana.

Dr. Rukemba Zacharie, Umuyobozi w'Ibitaro bya Gitwe avuga ko nta burangare bagize..
Dr Rukemba Zacharie, Umuyobozi w’Ibitaro bya Gitwe

Photos-Damyxon

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW-Ruhango

en_USEnglish