Digiqole ad

Gitwe: Bizimungu yabuze umwana we w’umukobwa watorokanywe ateshwa ishuri

 Gitwe: Bizimungu yabuze umwana we w’umukobwa watorokanywe ateshwa ishuri

Umukambwe Bizimungu Enock, ukomeje gushengurwa no kuba umwana we yarataye ishuri.

Bizimungu Enock wo mu kigero cy’imyaka 60 y’amavuko afite agahinda kenshi ko kubura umwana we w’umukobwa watorokanywe n’abantu bamujyanye i Kigali bamukuye mu ishuri, Bizimungu yirirwa shakisha hose yaramubuze.

Umukambwe Bizimungu Enock, ukomeje gushengurwa no kuba umwana we yarataye ishuri.
Umukambwe Bizimungu Enock, ukomeje gushengurwa no kuba umwana we yarataye ishuri.

Mu byumweru bibiri bishize nibwo Bizimungu yabuze uyu mukobwa we witwa Emerance Nyirarukundo, wigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.

Bizimungu ati: “Umwana wanjye yari umuhanga mu ishuri, akurikira neza kuko iteka ntabwo yarengaga umwanya wa gatanu.”

Amakuru menshi umuryango wa Bizimungu Enock uri kumva, avuga ko uyu mwana we abamutwaye bamujyanye mu Mujyi wa Kigali gushakisha akazi ko mu rugo ku Gisozi, ariko kuhagera no kubasha kuhamenya bikaba byarababereye ikibazo.

Bizimungu Enock akazi ke ka buri munsi agakorera i Gitwe mu karere ka Ruhango, ariko atuye mu mudugudu wa Gasharu, akagari ka Gitwa, umurenge wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke, atangaza ko yababajwe cyane no kuba bamwe mu baturanyi be baroheje umwana we, bakamuvana mu ishuri akajya kuba inzererezi mu Mujyi wa Kigali.

Emerance Nyirarukundo wavanywe mu ishuri ribanza rya Vilo, muri Nyamasheke ari mu kigero cy’imyaka 14, ni inzobe, afite m 1, 40 ni uw’igara rito.

Se w’uyu mukobwa akomeje gushavuzwa no kutamenya irengero ry’umwana we, yatangarije Umuseke ko rimwe na rimwe akeka ko uyu mukobwa we yaba atakiriho kuko kugeza ubu uretse kubwirwa ko yajyanywe gushakirwa akazi k’ububoyi, nk’umubyeyi we ahangayitse bikomeye.

Ati: “Birababaje cyane kubona umwana wanjye yaratorokanywe mu gihe Perezida wa Repubulika n’inzego za Leta zahagurukiye kudakura abana mu ishuri, ndahangayitse kubona umwana wanjye yarakuwe mu ishuri.”

Bizimungu n’umuryango we, basaba umuntu wese wakumva cyangwa akaba afite amakuru y’aho uyu mwana w’umukobwa Emerance Nyirarukundo aherereye, guhamagara kuri nomero ya telefoni igendanwa 078 517 68 13.

Photo/Damyxon

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW-Ruhango

2 Comments

  • Umuntu ufite uyu mwana (amukoresha akazi ko mu rugo) kimwe n’uwamuzanye nibaboneka bakwiye guhanwa bikomeye. Uyu musaza arambabaje pe.

  • Ahubwo iyo abaha n’ifoto ye byafasha kurushaho.

Comments are closed.

en_USEnglish