Gitwe: Abaturage bavuga ko abasirikare bahavuye abajura bakabibasira
Mu Karere ka Ruhango, mu murenge wa Bweramana muri centre ya Gitwe mu kagari ka Murama haravugwa ubujura bukabije bwibasira ingo z’abaturage uko bwije n’uko bukeye, ubu bujura ngo bwiyongera nyuma y’aho Ingabo z’igihugu zahakoreraga zimutse, Umuyobozi w’akarere yabwiye Umuseke ko hari ingamba zo gukumira ubujura, harimo no kubafata.
Gitwe ni kamwe mu duce tugenda dutera imbere umunsi ku wundi bitewe ahanini n’ibigo by’amashuri bihari harimo na Kaminuza, amavuriro na centre y’ubucuruzi, umubare w’abahatura ugenda uba mwinshi, ahanini biganjemo urubyiruko ruri mu mashuri.
Uko aka gace gatera imbere niko abajura nabo biyongera bashaka ibya rubanda,mu 2014 mu nama nyinshi zakorwaga, abaturage basabaga ubuyobozi gukaza umutekano barinda abantu n’ibyabo.
Ku bufatanye n’Ingabo z’igihugu, i Gitwe hashyizwe abasirikare, ubujura buragabanuka cyane mu baturage agahenge karagaruka.
Mu kwezi gushize k’Ukwakira nibwo Ingabo zari zikambitse muri Gitwe zahavuye, mu byumweru bibiri gusa abajura bari bongeye kwimonogoza bambura abantu ku muhanda, batera ingo bakiba n’urugomo nk’uko abaturage babivuga.
Mudasobwa z’abanyeshuri, telefoni ngendanwa, ibikoresho byo mu nzu z’ubucuruzi ni bimwe mu bimaze kwibwa n’ibisambo birara bipfumura inzu z’abaturage, rimwe na rimwe bakuraho inzugi bakinjira mu nzu batitaye ku kuba ba nyiri inzu barimo.
Mu gitondo cyo ku itariki ya 24 Kanama 2015 hafashwe umugabo witwa Nzamurambaho Obedi uzwi ku izina rya Sadam mu rugo iwe yafatanywe bimwe mu bikoresho byibwe mu baturage. Ingabo zari zikiri muri centre ya Gitwe.
Mu rukerera rwo ku wa 31 Ukwakira, Umugabo witwa Mwogezandembe Elysé muri Centre ya Gitwe bwarakeye asanga kuri Saloon de coiffure ye bahabomoye bayisahuramo igikoresho cyose yari afitemo.
Mwogezandembe aganira n’Umuseke ati: “Narazindutse nk’ibisanzwe njya aho nkorera imirimo nsanga ikirahure kiramenetse, ndebye neza mbona ingufuri ntayiriho, niko gutabaza.”
Akomeza agira ati “Kuva abajura babonye ko abasirikare bahavuye bahise batangira kwirara mu bya rubanda kuko sinjye njyenyine bibye muri iyi minsi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, François Xavier Mbabazi yabwiye Umuseke ko kuba abasirikare barimutse muri Centre ya Gitwe bitaba intandaro yo kwiyongera kw’abajura.
Ati “Ntabwo navuga ko ari byo, nta makuru adasanzwe y’ubujura muri Centre ya Gitwe dufite, niba abasirikare barimutse hari izindi nzego. Niba umuntu umwe yibwe ntiwavuga ko ubujura bwafashe indi ntera, kandi gahunda yo kubuca irahari.”
Mbabazi avuga ko hari ingamba nyinshi zo guca ubujura kandi zuzuzanya, ati “Niba abasirikare badahari uyu munsi wenda bazagaruka, kandi hari izindi nzego, hari gahunda yo kuhashyira amatara ku muhanda, ngira ngo biterwa n’urujya n’uruza rw’abatura besnhi batura iriya Centre kandi ni byiza, ariko ingamba zirahari.”
Yavuze ko mu ngamba zihari harimo no gufata abajura biba kuko ngo barazwi, ndetse ngo mu minsi ishize hafashwe abajura batandatu babyemera bajyanwa mu kigo ngororamuco.
Ati “Abaturage bamenye ko ubuyobozi buhari, icyo si ikibazo kiturenze ubushobozi. Abajura nabo, bumva amaradiyo bagasoma n’ibinyamakuru, bamenye ko bagomba gushaka indi mirimo, twiteguye kubafasha.”
Photos/Damyxon/UM– USEKE
NTIHINYUZWA Jean Damascene
UM– USEKE.RW-Ruhango.
1 Comment
nimwihangane.ko mperuka ubwashize sadamu yari yafashwe yarongeye arafungurwa?aho ko mbona ari kuri salon ya elyse nkabona ari no kuri bautique ta jeanpaul babiye rimwe.
Comments are closed.