Gitwe: Abasoje Kaminuza basabwe guteza imbere igihugu mu bumenyi bahawe
Kuri uyu wa gatanu, Kaminuza ya Gitwe yatanze impamyabumenyi ku nshuro yayo ya kane, urubyiruko 291 rwasoje amasomo rwasabwe kuzerekana ubumenyi bwahawe mu guteza imbere igihugu.
Abahawe impamyabumenyi ni abasoje amasomo mu mashami y’igiforomo, ubumenya-muntu, ikoranabuhanga n’icungamutungo.
Niyonsaba Lamberet, wavuze mu izina rya bagenzi be basoje amasomo yashimye uburere, discipline na kirazira bahawe na Kaminuza ya Gitwe, ngo bakaba bizeye ko bizabafasha kuba abagabo n’abagore mu buzima bwabo bwo hanze y’ishuri.
Mu ijambo ry’Umuyobozi wa Kaminuza ya Gitwe, Dr. Rugengande Jéred yasabye abahawe impamyabumenyi kwitwara neza mu buzima bagiyemo n’imirimo bazajyamo.
Mu ijambo rya Mpazimpaka Jean Claude, umujyanama wa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo wari umushyitsi mukuru muri ibi birori yashimye uruhare ababyeyi b’i Gitwe bagize mu gushinga amashuri mu bihe bigoye.
Ku kibazo cy’umuhanda ugera kuri Kaminuza ya Gitwe cyagarutsweho n’abanyeshuri, abarezi n’ababyeyi, Mpazimpaka Jean Claude yavuze ko ubuyobozi bukizi, ndetse ko hari gukorwa ubuvugizi kugira ngo gishakirwe umuti.
Kuri uyu munsi kandi nibwo ubuyobozi bwa Kaminuza ya Gitwe bwatangaje izina rishya Kaminuza yahawe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB). Ubu ntizongera kwitwa ISPG (Institut Supérieur Pédagogique de Gitwe) ahubwo yahindutse UG (University of Gitwe).
Photos/Damyxon
Jean Damascène NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW/Ruhango
3 Comments
Ibi nsomye birashoboka se ? ngo “umujyanama wa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo wari umushyitsi mukuru muri ibi birori”, umujyanama wa Guverineri niwe wari umushyitsi mukuru kwiri? MINEDUC murasuzugura koko
Hahah Nibwo wabimenya se ko ari abapingai?
Mineduc staff was at IPRC Kigali. Ariko by the way congz kubana bacu. Mzee Gerrard congz
Comments are closed.