Gicumbi: Ingurube 17 zavuye mu Bubiligi zitezweho umusaruro ushimishije
Aborozi b’ingurube mu Ntara y’Amajyaruguru, babonye ingurube 17 zavuye mu Bubiligi, izi ngo zizabafasha kuvugurura amaraso y’izari zihari no guteza imbere ubworozi n’aborozi b’ingurube babize umwuga, kuko ngo izo ngurube harimo izibwagura cyane n’izitanga inyama zumutse.
Shirimpumu J.Claude, umworozi umaze kumenyakana kubera korora ingurube, akaba anahagarariye abandi mu Ntara y’Amajyaruguru, yabwiye Umuseke ko muri izi ngurube zavuye mu Bubiligi harimo ibipfizi 10 n’amashashi ndwi (7) z’Ikigo gishinzwe Ubuhinzi (Rwanda Agriculture Board, RAB), zazaniwe kongera icyororo mu ngurube.
Izo mfizi ngo bazajya bazikuramo intanga babangurire izindi ngurube ahantu hatandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru.
Iyo ngo ni yo mpamvu hateguwe iki gikorwa cyo kujya mu Bubiligi mu rwego rwo kuvugurura ubworozi bw’ingurube.
Izi ngurube zavanywe mu Bubiligi zirimo izo mu bwoko bwa Landras, zibwagura cyane kuko nibura nngo imwe ibwagura hagati y’ibibwana icumi na cumi na bine.
Harimo n’ingurube zo mu bwoko bwa Pietre na zo bamwe mu borozi b’Akarere ka Gicumbi bavuga ko zizakemura ikibazo cy’ubukungu kuko zitanga inyama nyinshi kandi zitagira ikinure.
Izi ngurube 17 zizagira uruhare runini mu kuzamura iterambere ry’ubworozi kuko ngo intego nyamukuru, ni ukuvugurura amaraso y’izari zihari.
Ku bwa Shirimpumu Jean Claude ngo icyifuzo bari bafite kibaye impamo, kuko izi ngurube nubwo ari 17 ngo zizacyemura byinshi haba mu kuzamura iterambere ry’ubworozi no kongera amafaranga ku borozi b’ingurube babigira umwuga.
Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW/GICUMBI
2 Comments
Wow!
GICUMBI genda uhora kw’isonga..
Iyi ni intambwe nziza yo kwishimira
Ni byiza cyanee pe, ubuyobozi bwa GICUMBI bufitiye abaturage gahunda nziza ,
umuntu ashaka icyororo atari muri gicumbi yazabigenza ate ?
Comments are closed.