Digiqole ad

Gicumbi: Gare yamaze kuvugururwa nyuma y’imyaka itatu imirimo itangiye

 Gicumbi: Gare yamaze kuvugururwa nyuma y’imyaka itatu imirimo itangiye

Gare nshya ya Gicumbi ijyanye n’igihe aho niho imodoka zinjirira

Bamwe mu batuye mu karere ka Gicumbi bavuga bishimira intambwe bagezeho mu  kubakirwa ibikorwa remezo, birimo Gare  nshya yo mu mujyi wa Byumba, dore ko nyuma yo kuyivugurura bubakiwe n’umuhanda wa kaburimbo uyizenguruka ku buryo imodoka aho zituruka zigera muri gare nta byondo zikandagiyemo.ubu-ni-ubusitani-bwakozwe-mu-marembo-yumujyi-wa-gicumbi-imodoka-zijya-muri-gare-zibanje-kuzenguruka

Gare nshya ya Gicumbi ijyanye n'igihe aho niho imodoka zinjirira
Gare nshya ya Gicumbi ijyanye n’igihe aho niho imodoka zinjirira

Abaturage bagaruka cyane ku ruhare itangazamakuru ryagize mu kubafasha kumenyekanisha ibibazo byari bibugarije, aho  iyi gare yakunze kuvugwa cyane ko itari imeze neza ubuyobozi bukayishyira mu byihutirwa gusanwa.

Abashoferi baganiriye  n’Umuseke tariki ya 26 Ukuboza 2012 basobanuraga ko kutagira gare ari ikibazo cyari kibakomereye kuko ntaho guparika ibinyabiziga bari bafite, icyo gihe bifuzaga ko imodoka zijya i Kigali zihagarara ahantu hazo n’izijya mu zindi Ntara zikagira aho zihagarara.

Icyo gihe kandi hari ikibazo cy’imvura yagwaga hagahinduka ibyondo, ibyo bigatuma abagenzi imodoka ibategereza amasaha yo guhaguruka yagera imodoka ikagenda nta bagenzi ifite.

Nizeyima Jack utuye mu murenge wa Muko, akaba ari umucuruzi avuga ko byari ikibazo gikomeye gutegereza  imodoka zijya mu murenge wabo, kuko ngo batega busi za ONATRACOM, kandi bigafata igihe kirekire kigera ku masaha abiri kugira ngo yuzure, icyo gihe ngo iyo imvura yagwaga byabaga ari ikibazo.

Umusore witwa Kirenga na we akaba ari umwe mu bakorera ubucuruzi muri iyi Gare nshya ya Gicumbi, yishimira iterambere amaze kugeraho.

Avuga ko inzu zubatswe muri gare zo gukodesha ku bantu bakeneye gucuruza, zizabafasha ariko bigafasha n’abagenzi kubona ibyo bagura mu gihe bategereza isaha imodoka zihagurukiraho.

Zimwe muri izo nzu zizakorerwamo resitora, izindi ni amaduka acuruza imyambaro, cyangwa izakorerwamo isuku y’umusatsi (saloon de coiffure).

Umuyobozi  w’Akarere ka Gicumbi  Mudaheranwa Juvenal asaba abaturage kugira ishema ry’akarere kabo bagafatanya kwiteza imbere, ariko bakanabungabunga ibikorwa remezo bafite.

Iyi Gare ya Gicumbi yavuguruwe n’ikigo gitwara abagenzi RFTC.

Ni-gare-yisanzuye-noneho-imodoka-zizabona-aho-zihagarara-kandi-abagenzi-ntibazongera-guhura-nicyondo
Ni-gare-yisanzuye-noneho-imodoka-zizabona-aho-zihagarara-kandi-abagenzi-ntibazongera-guhura-nicyondo
Gare-nshya-yari-yarifujwe-nabaturage-kuva-mu-2012
Gare-nshya-yari-yarifujwe-nabaturage-kuva-mu-2012
Ubu-ni-ubusitani-bwakozwe-mu-marembo-yUmujyi-wa-Gicumbi-imodoka-zijya-muri-gare-zibanje-kuzenguruka
Ubu-ni-ubusitani-bwakozwe-mu-marembo-yUmujyi-wa-Gicumbi-imodoka-zijya-muri-gare-zibanje-kuzenguruka
Mbere-ntibyari-byoroshye
Mbere-ntibyari-byoroshye

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI

en_USEnglish