Digiqole ad

Uwinkindi yavuze ko Abatutsi 23 ari bo azi biciwe ku rusengero rwe

Mu rubanza Urukiko Rukuru ruburanishamo Ubushinjacyaha na Pasitoro Uwinkindi Jean ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatututsi n’ibyibasiye inyoko muntu akurikiranyweho, kuri uyu wa 15 Ukwakira 2014 Pasitoro Jean Uwinkindi yavuze ko Abatutsi 23 aribo azi biciwe ku rusengero rwe i Kayenzi nabo ngo ntako atagize ngo abarwaneho.

Jean Uwinkindi yireguye ko yabuze imbaraga zo kurwanira abari bahungiye ku rusengero rwe
Jean Uwinkindi yireguye ko yabuze imbaraga zo kurwanira abari bahungiye ku rusengero rwe

Ubushinjacyaha bumurega uruhare mu rupfu rw’amagana y’abatutsi bari bahungiye kuri uru rusengero yari ayoboye rwa ADEPR rwari mu cyahoze ari Komini Kanzenze (Bugesera ubu). Muri dosiye ye yoherejwe n’urukiko rwa Arusha ubwo yoherezwaga mu Rwanda harimo kuba yarafatanyaga n’Interahamwe muri ubu bwicanyi.

Uyu mugabo wafatiwe i Kampala tariki 30 Kamena 2010 yarahinduye amazina akoherezwa i Arusha, yari yarashiriweho miliyoni 5 z’Amadorari na USA ku uzamufata cyangwa uzatanga amakuru yo kumufata kubera ibyaha bya Jenoside yakekwagaho

Iburanisha uyu munsi ryabimburiwe n’ibisobanuro by’uregwa (Uwinkindi) ku bikubiye mu kirego cye aho yasobanuriye urukiko ko atigeze ateshuka ku nshingano ze nk’Umushumba w’itorero dore ko nabyo (guteshuka) biri mu byo Ubushinjacyaha bumurega.

Me. Niyibizi Jean Baptiste umwe mu bunganira Uwinkindi yamaganye ikirego kivuga ko Uwinkindi ariwe wabaga ayoboye ibitero byateraga ku rusengero rwa ADEPR Kayenzi (Bugesera) yari abereye umushumba.

Yagize ati “ Pasitoro Uwinkindi yari kuyobora ate ibitero bitera iwe? ni ibintu bitumvikana ndetse bitanashoboka”.

Yakomeje agaragaza aho bimwe muri ibi bitero byabaga biturutse, agira ati “ kimwe muri ibi bitero cyaje giturutsei Musenyi nk’uko byemezwa n’umwe mu batangabuhamya b’Ubushinjacyaha”.

Me. Niyibizi yakomeje yemeza ko uwo yunganira nta ruhare na ruto yagize mu iterwa ry’iki gitero.

Ati “ kuva i Musenyi uza mu bwatsi bwa Uwinkindi harimo ibirometero bigera kuri 25, kandi Uwinkindi ntiyari umusirikare wenda ngo abe yari afite icyombo ku buryo yari kubasha kuvugana n’abari bayoboye iki gitero ngo wenda abe ari we wabatumije”.

Yasobanuye ko nta hantu na hamwe uwo yunganira yabaga ahuriye n’ibi bitero dore ko nawe bazaga bamuhiga ariko Imana igakinga akaboko.

Me. Niyibizi yavuze ko uwo yunganira ntako atagize nk’Umushumba w’itorero ngo arengere Abatutsi bari barahungiye iwe ariko ku bw’imbaraga nke bamwe bakaba barahiciwe.

Abajijwe abantu yaba azi biciwe mu rusengero rwe cyangwa iwe, Uwinkindi yavuze ko abo azi ari 23, ariko bose ngo bicwaga ntako atagize ngo abakure mu babisha ku buryo ngo hari n’abarokotse abakuye mu maboko y’abicanyi n’ubu bakiriho.

Uwinkindi we yavuze ko muri aba 23, batanu biciwe iwe mu rugo (rwari rwegeranye cyane n’urusengero), batatu bakicirwa mu rusengero naho 15 ngo ni abiciwe hafi y’urusengero.

Batanga ibisobanuro ku nyandiko mvugo z’abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha, abunganira uregwa (Uwinkindi) batanze ingingo zitari nke bavuga ko zitesha agaciro izi nyandiko mvugo aho bavugaga ko bamwe muri aba batangabuhamya bagiye bivuguruza ndetse abandi bakagenda bavuguruzanya mu byo babwiye Ubushinjacyaha.

Abunganira uregwa batangaje ko bimwe mu birego Ubushinjacyaha bwatanze bidasobanutse bityo busaba Urukiko kugenda rugira bimwe rutesha agaciro.

Kuba ku rusengero rwa Uwinkindi hari hakambitse interahamwe, abunganira uregwa bavuze ko iyo ziba zihari (Interahamwe), nta mututsi wari kuhahungira nk’uko byagaragajwe n’Ubushinjacyaha.

Kuba umwe mu batangabuhamya batanzwe n’Ubushinjacyaha yaragizwe umwere ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yari akurikiranyweho, abunganira uregwa bavuze ko iki ari ikimenyetso kerekana ko umukiriya wabo arengana ahubwo batumva impamvu akomeje gukurikiranwa.

Bagiye bagaragaza ko bimwe mu bikubiye mu buhamya bwa bamwe mu batangabuhmya b’Ubushinjacyaha bishinjura uregwa.

Banagarutse ku kuba bamwe muri aba batangabuhamya baragiye batangaza amazina atariyo y’uwo bashinja ari ikimenyetso cy’uko uwo bashinja batanamuzi ku buryo ngo hari icyaba kibyihishe inyuma.

Naho kuba uregwa yaratumizaga inama za Komini, abunganira uregwa bavuze ko Pasitoro Uwinkindi atari Burugumesitiri ku buryo yari afite ububasha bwo gutumiza inama ya Komini.

Uwinkindi avuga ko atateshutse ku nshingano ze

Bimwe mu bikubiye mu birego bya Uwinkindi, harimo guteshuka ku nshingano ze nk’umushumba w’itorero, Uwinkindi yavuze ko atari ko biri.

Yagize ati“nta hame na rimwe rigenga abashumba b’itorero nigeze nteshukaho, indahiro zo kuyobora ubwami bw’Imana nta n’imwe natandukiriye”.

Uwinkindi ariko aregwa kugira uruhare mu rupfu rw’Abatutsi ibihumbi barimo abari bahungiye ku rusengero yayoboraga mu 1994.

Uregwa ariko we yasobanuriye Urukiko ko yaranzwe no gukomeza inshingano ze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ahoyavuze ko ntako atagize ngo arokore ubuzima bw’Abatutsi bari bahungiye iwe.

Yagizeati “N’igihe twagabwagaho igitero jye n’impunzi zari zahungiye iwajye nakoze ibishoboka byose ngo hatagira uvutswa ubuzima ariko imbaraga zimbana nke, nta mbunda nari mfite ngo mpangane n’abari baduteye, intwaro nakoresheje ni amagambo ariko nabyo byatumye turokoka”.

Pasitoro Uwinkindi akurikiranyweho kugira uruhare mu gucura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha byo kugambira kurimbura imbaga.

Urubanza rukazasubukurwa kuri uyu wa kane tariki ya 16 Ukwakira baha umwanya Ubushinjacyaha ngo bugire icyo buvuga ku bwiregure bw’uwo burega.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Ariko mwajyiye muva kumirambo ngo nabantu ubwo icyo cigabo ntanisoni mwongeye kukinyerka? Apuuuuuuuuuu uzazire amaraso ubazwa nabo wahemukiye ubwc abo 23 wemera ni biti nibi kaka rubamba niki? Real mujye mubareka erega baramvumwe

    • Ubwo nkawe mubyo wanditse igitekerezo cyawe umuntu yavanamo ni kihe koko?

  • ariko se koko ubu dukurikije induru zari zihari umunti nka Pastor koko yari guhagariks genocide,byibuze iyaba yari na minisitiri

  • niyo yaba ari umuntu umwe nawe nabwo yari yemewe kwicwa ku busa nashikame ubugome bwe bumugaruke kuko nta mahoro y’umunyabyaha

  • Niba atarishe abantu kuki pastor yahinbye andi mazina si pastor wayesu nuwa satani nayubusa bagufunge mpaka igihe yesu azagarikira ukorwe nisoni ikirura muntama wakwambure nubu pastor kuko suuko bicuza wasanga wasanga afitee umugore wakabiri KAMPALA

    • Nawe ufite umuntu uguhiga wahindura amazina, na Abraham umukiranutsi w’Imana yigeze yita Sara mushiki we kandi ari umugore we. guhindura amazina byo biterwa n’impamvu zitandukanye kandi nawe uwagukurikira yasanga warigeze ugira andi mazina. rero icyo si ikibazo gikomeye kandi ari na cyo cyahanwa nkuko itegeko ribigena ntaho gihuriye na genocide cyane.

  • Urubanza mumucira rwo kumumanika mushobora namwe kuzarucirwa. mwaretse ubutabera bugakora ko mu Rwanda bubahiriza amategeko. ese niba ibyo bavuga ari byo koko urabona ataragambaniwe. icyo mpamya ni uko abantu bashobora kukubeshyera kandi urengana. baherutse kurega umuntu ngo yakoze genocide bazana n’abantu bo kumushinja baramukatira kandi arengana. igitangaje ni uko mu gihe cya genocide yari umusirikare mu nkotanyi, bamaze kumukatira ni bwo yavuze umwirondoro we na ID Number ye muri RDF abantu bakubitwa n’inkuba bagenzuye basanga ni byo bahita bamurekura, ngo bapfaga ibintu bumvise ahanura gusa. Abanyarwanda turi babi turagakizwa nta kindi navuga. Icyampa tukamenya icyaduhesha amahoro.

  • hahahahaha sha interahamwe aho imyaka igeze zijya sinsetsa kuko ibya abahinda byarashize ngo abantu 26 gusa hahahahahaha icyari kumunyereka abivuga

  • Ninkumu pasteur wi maputo wiyita Ruwi Baziga ibyebyaragiranye wirirwa asenyera abagabo igo zaba yaragiza akabakondeshereza akajya ajyakubaraza nijoro wagirango yabacishirinjemo ariko umunsi yahuye numuheto winyeshyamba F.D.R.L azisobanura nkibyaha byashobuja nyabuneka Ruwi abagorebabandi shahu ubashakaho ikikoko?Erenga nubwowububa tubatukubona waretse ugapfana nashobuja neza ra ko imisiyawe irimwo yicyuma ra ? Nyamara ushobora kuzarwa mumutego wimbeba,ibyoukorabyose turakureba maputo mwihagane turimaso kandi turabazi mwese igihe/numunsi ntimukizi

  • Niba nta Cyombo yarafite, uzabaze bavuzaga ifiribi uri kure yayumva akavuza indi paka bageze aho bica inzirakarengane, bazabibazwa ku isi no mu ijuru!

  • mbega interahamwe hano ngo irata ibitabapfu, ubwo seashatse kuvuga ko nta jambo yari afite? noneho bamwibeshyeho siwe? anahame ahamwe yumve , nabacu yicishije bari bafite ubuzima

  • @Dan: Umva mbese intoxication uba uzanye! Ngo”hari umuntu…” Nta soni ? Yitwa nde ? Urwo rubanza rwabereye hehe ? Rwabaye ryari? ID ya RDF ifite iyihe number? (ntibanayita ID).Nari nzi ko ibyo mwajyaga muhimba kuva kuri 04/10/1990 bene wanyu barara barasa i Kigali ngo babone uko bafunga abo bitaga ibyitso hari icyo byabigishije, none reka daaa!Ubuswa ni bwa bundi, icyo muzi ni ukwica abanyantege nke gusa… Murinda muvuga ibinyabasazi nk’ibi uvuze mwumvaga kwica abatutsi bizabamarira iki ? Uti twari twaramenyereye kubica uwishe benshi agahembwa kurusha abandi. Puuuu… Muragatsindwa n’Inkotanyi nk’uko n’ubundi zabatsinze.

  • Ndabasuhuje nshuti z’umuseke! ariko iyo interahamwe zibona ukuntu zishe inzirakarengane zari zizi ko zizabiryozwa, mu minsi ishize ishize nahuye n’ikigeragezo nimungire inama, nanjye nshyigikiye ubwiyunge kandi narababariye pe! ariko hari ibirenga ubwenge, nagiye mu misa nicarana n’umugabo wishe abantu nawe ubwe ntazi umubare, kuko njye by’umwihariko yishe umubyeyi wanjye, nyuma aza kwemera icyaha arafungurwa, amahirwe yanjye ntabwo anzi kandi ntakamenye, namwicaye iruhande mbura amahoro nkajya ndeba ukuntu atamirije ishapule, ntababeshye yarancumuje kuko nasohotse misa itarangiye numva umutima ugiye kumvamo, nubu iyo ntekereje kujya mu misa ndabyibuka nkacika intejye, ngaho nimumfashe, ariko munyumve neza, kuko kutamubona nibyo byamfasha?

  • ntakintu kiryana nko kubo interahamwe yidegembya gutya nabantu iba yaramariye kwicumu irimo ibyigambo ngo ntinibuka umubare ukagira ngo ni imitumba yintoki batemaga, bishengura abacitse kwicumu zizinyamaswa gusa ubutabera nicyo buberaho nukugira bushyira ibintu kumurongo kandi mugihugu hahore amahoro kandi haze ni ukumvikana

Comments are closed.

en_USEnglish