Digiqole ad

Dufite icyizere n’ikitegererezo tuvana ku banyarwanda – Obama

 Dufite icyizere n’ikitegererezo tuvana ku banyarwanda – Obama

Mu butumwa bwatanzwe na Perezida Barack Obama wa Leta zunze ubumwe za Amerika kuri uyu wa 07 Mata 2014 ubwo u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko Jenoside bakiyibuka nabo kandi baharanira ko nta handi yazongera.

Perezida Obama yatangaje ku munsi nk’uyu bibuka abishwe banazirikana abagize ubutwari bwo kurokora abandi kandi nk’abanyamerika bifatanyije n’abanyarwanda mu gihe cy’akababaro binjiyemo.

Ati “Ni umunsi wo kwibutsa ko icyo inyokomuntu yose yifuza – ko dushyize hamwe mu gukumira ubwicanyi no gukomeza gushyira mu ngiro intego ya ‘never again’

Perezida Obama yatangaje kandi ko bafite ubushake bwo gufasha kurangiza ibyo gushyikiriza ubutabera abakoze Jenoside mu Rwanda.

Ati “Nubwo bwose Jenoside ikituri mu mitwe tunafite ikizere n’ikitegererezo tuvana ku banyarwanda, bari kubaka imbere heza. Dushimira umuhate wabo mu gutera imbere no gukira ibikomere bavana abantu mu bukene.”

Perezida Obama yavuze ko Leta zunze ubumwe za Amerika zizakomeza gufatanye n’u Rwanda n’ibindi bihugu kurwanya ubwicanyi nkubwo no guteza imbere amahoro n’agaciro kuri bose.

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Nawe? icyiza gihora kinesha ikibi. Nuko biri. HE President Paul Kagame, Imana irikumwe nawe nki ntwari ikomeye. Turi kumwe kandi nukuri turikumwe. abibesha kutusubiza inyuma bazumirwa. Ababeshwa n’abanyamahanga ngo bazadusubiza muri 94 bo baruhenda pe. Ndabasaba nitwiyubakire igihugu cyacu twumvira inama nziza tuhabwa n’ubuyobozi bukuru Imana yasize ikanabuha ubwenge bwo kuvana igihugu cyacu habi akaba akigejeje igihugu aheza. Turashima Imana.

  • dushimiye obama ko yifatanyije n’abanyarwanda kwibuka kandi ko igihugu ayoboye kizakomeza gufasha u Rwanda mu nzira y’amahoro twiyemeje

  • Mur,ikigihe twibuka Abacu bazize Genoside yakorewe Abatutsi .Kera nigeze kunvako ngo Abatutsi baturutse muli Abisinia,Abahutu,muri Tchade,Abatwa mu birunga bya Congo kandi byunvikane ko buli umwe yaje afite ururim irwe .zose zaje guhinduka gute Ikinyarwanda?Basomyi namwe banyamakuru.Munsobanurire.Nje nabyizeho birandenga aliko ndavugango,Abakoloni sinababonera Izina!!mugir,amahoro murwa Gasabo.

    • Gahiga wiriwe, Abakoloni baradukoronije batumenamo ubujiji batubeshya ko batujijura , batwigishije gusoma ariko baduhungisha gusobanukirwa ,
      Abantu bose bagenda bimuka bitewe n’ibyo bakeneye aho biherereye ,
      Ubu se ko muntara y’Uburasirazuba himukira abantu benshi kubera ko hakiri ubutaka , buriya Nyuma y’imyaka igihumbi bazavuga ko abahatuye baturutse hehe? kubera iki? Ubu se ko hari impunzi nyinshi z’abanyamurenge zihungira muri Amerika nyuma y’imyaka igihumbi bazavuga ko baturutse hehe? kubera iki? niba se hari abandi banyekongo bahungiye muri Amerika ubwo nyuma y’Imyaka igihumbi inkomoko yabo izareka kuba Congo?
      Mbese ntawarubara , igitangaje kurushaho gusa nuko twize nabi ,tukumva nabi , ariko tukaba tudashaka gukosorwa ngo tumenye ko abantu aho baturuka hose bakomeza kuba abantu kandi gukenerana nikwo gutuma abantu babana , ibindi ni umwanda…Amateka yacu yishwe n’abagome ariko injiji zo dufite nitutaba maso zizaturoha mumwobo..

  • Ariko Ubanza Obama nawe atazi ko twamaze kumenya ukuli , turabizi neza ntidushidikanya , Abanyamerika batabara ahantu hari Petrol, Uranium , Zahabu na Diamand ,
    Clinton yarabivuze ko bari bamaze umwaka babwiwe ko interahamwe zirimo guhabwa imyitozo , none se bakoze iki? nubu turangaye Ba Rutemayeze bakabona urwaho bakongera bagatema , Amerika ntiyadutabara rwose keretse mukivu habonetse Petrol yagira umumaro kw’isoko rya Amerika , naho ubundi twarira gusa amaradiyo akavuga , bikarangira gutyo …………Nyuma bakazana amadeni yo gusan ibyangijwe n’intambara … iyo niyo politique mpuzamahanga … utabizi nabimenye … Muri Politique nta ncuti ibamo , kandi mu mibanire y’ibhugu harebwa inyungu. ibyo birazwi uretse kuba twarabyize ariko turanabibona , byatubayeho…….
    Sinifuriza undi wese ikibi cyamubaho , ariko se ingabo 20.000 zaje muri congo habaye iki? Ingabo z’ U Rwanda zajyanywe i darfur habaye iki? Abafaransa bakambitse muri RCA habaye iki? South Sudan Habaye iki ? ni ubwicanyi , Habuze iki se ngo izo ngabo zizanwe mu rwanda Igihe habaga Genocide? Nta petrol na Diamand twari dufite .. icyo nicyo gisubizo ..
    Banyarwanda nimukore mwiheshe agaciro ntimutegereze inkunga za amerika n’uburayi , ziriya si inkunga babyita cadeau empoisoné, ni ikiganza gitanga ariko inyuma hari igitema. mbese ni danger uhegereye wapfa.

Comments are closed.

en_USEnglish