Digiqole ad

Nzirasanaho wari warakatiwe burundu bw’umwihariko yagizwe umwere

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 09 Nzeri, Urugereko rushinzwe kuburanisha ibyaha ndengamipaka n’ibyaha byibasiye inyoko muntu mu Rukiko rukuru rwagize umwere Nzirasanaho Anastase wahoze ari Senateri mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda hagati y’umwaka wa 2003-2008, akaba yari yarakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cya burundu y’umwihariko Tariki 20 Werurwe 2014  ahamijwe icyaha cy’ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside.

Senateri Nzirasanaho wari warakatiwe burundu y'umwihariko ari nacyo gihano gikomeye mu Rwanda
Senateri Nzirasanaho wari warakatiwe burundu y’umwihariko ari nacyo gihano gikomeye mu Rwanda

Ubushinjacyaha bwari bumukurikiranyeho ubufatanyacyaha mu gikorwa cy’ubwicanyi kimwe mu bikorwa bigize icyaha cya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu hagati y’itariki 01 Ukwakira 1990 na 30 Ukuboza 1994, bwahitanye Gafaranga Theoneste n’umushoferi we witwaga Deo wamutwaraga, 16 Mata 1994 muri Nyarugenge, ubwicanyi bwahitanye Ndaruhutse Nzamwita Anastase bakundaga kwita Gasiringi, Ndagijimana bitaga Karabasesereza, Banzuyampe, Mpendwanzi n’umugore witwa Zipola Kabajuguta mu karere ka Gakenke, n’icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi banabi muri Jensoide.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwamuhanaguyeho icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi n’icyaha cyo kugira uruhare mu bwicanyi bwa Gafaranga Theoneste n’umushoferi we witwaga Deo wamutwaraga, Ariko rugaragaza ko yagize uruhare mu bwicanyi bwahitanye Nzamwita Anastase bakundaga kwita Gasiringi na Mpendwanzi mu kwezi kwa Kamena 1994 kimuhama bityo rumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko.

Nyuma Nzirasanaho Anastase yaje kujurira avuga ko umucamanza wa mbere yafashe ibintu uko bitari, ndetse afatanije n’abamwunganira bakavuga ko umucamanza wa mbere yanyuranije n’ubuhamya abantangabuhamya batanze, rugafata umwanzuro rugendeye kubyo batavuze.

Mu kumushinja ubushinjacyaha bwari bwavuze ko Nzirasanaho yakuye imbunda i Kigali (Nyamirambo) ayijyana i Gakenke, mu Murenge wa Mataba, Akagari ka Nyundo, Bamwe mu batangabuhamya bakavuga ko iyi mbunda ariyo yatije umurindi ubwicanyi muri Mataba kuko ngo ubusanzwe hakoreshwaga imbunda zitari “Automatic” ariko ngo ni nayo yicishijwe Nzamwita Anastase bakundaga kwita Gasiringi na Mpendwanzi Joseph.

Ubushinjacyaha bukavuga kandi ko Nzirasanaho nawe yitangiye ubuhamya muri Gacaca yo ku Mataba avuga ko ari we wazanye iyo mbunda ayitumwe n’Interahamwe yitwa Neretse ngo yari yarasize iyihishe mu nkwi i Nyamirambo, nayo ikayishyikiriza indi nterahamwe yitwa Ndayisaba, Nzirasanaho yari abereye Se wabo.

Mu kujurira Nzirasanaho yahakanye ko atigeze atanga ubuhamya muri Gacaca avuga ko yazaniye Interahamwe imbunda ndetse anasaba ko urukiko rwagaragarizwa inyandiko mvugo ariko irabura, ndetse avuga ko n’abatangabuha bahimbiwe ibyo batavuze kugira ngo ahamywe icyaha atakoze.

Nk’uko abacamanza Ngendakuriyo Alice Marlaine, Gatwaza Charles na Nzabonimana Cassien bayoboye uru rubanza kuri uyu wa 09 Nzeri babisomeye mu ruhame, abatangabuhamya bavuga ko mu gihe cya Jenoside Nzirasanaho yageze ku gasanteri ka Mataba ari kumwe n’umusirikare witwa Kayibanda Innocent wari wambaye imyenda ya gisirikare, bamwe bakavuga ko yamurindaga, abandi bakavuga ko Nzirasanaho ariwe wakuye imbunda mu modoka ayiha Neretse kugira ngo azamurindire abo mu muryango we, abandi bakavuga ko Kayibanda ariwe wakuyemo imbunda ebyiri mu modoka ndetse ngo yari afite n’igikapu badasobanura icyari kirimo gusa nyir’ubwite we akavuga ko yatwaye uwo musirikare amusabye ko bajyana “lift” ariko ngo ntaho ahuriye n’iyo mbunda.

Urukiko rukuru nyuma yo kwakira ubujurire rukumva ibisobanuro bya Nzirasanaho ndetse n’Ubushinjacyaha, n’impamvu zagendeweho kugira ngo ahamwe n’icyaha, urukiko rwavuze ko ubuhamya bwashingiweho n’umucamanza wa mbere butera urujijo kuko butagaragaza niba ariwe wari wazanye imbunda ebyiri zivugwa haruguru, ndetse no kuba mu mpamvu zatumye urukiko ruhamya icyaha hari mo ko yiyemereye muri Gacaca ko ari we wazanye izo mbunda nyamara urukiko ntirugaragarizwe inyandiko mvugo y’ayo makuru yatanzwe mu ikusanyamakuru rya Gacaca ngo byemeze ko yabyiyemereye, bityo ngo nta mpamvu yo kuri ubu buhamya ashinjwa icyaha.

Maze umucamanza ati “Urukiko rushingiye kuri ibyo bisobanuro no ku ngingo z’amategeko zitandukanye rurasanga icyaha cy’ubufatanya mu cyaha mu cyaha cya Jenoside Nzirasanaho Anastase akurikiranyweho kitamuhama, akaba agizwe umwere.”

Akimara kuvuga ibi, abantu batari benshi cyane bari baje gukurikirana imikirize y’uru rubanza bahita biruhutse, abandi bavuga amagambo yo gushima Imana. Nyir’ubwite we yasomewe adahari.

Abavuga ko barokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mataba ari nabo bari baje gukurikirana imikirize y’uru rubanza ari benshi bishimiye ko Nzirasanaho yagizwe umwere kuko ngo yari yakorewe akagambane ahorwa ko yafashije abarokotse cyane cyane mu gihe cya Gacaca.

Hakorimana Alex, nyuma yo gukurikirana isomwa ry'urubanza ati "Nzirasanaho yari yaragambaniwe n'abishe abantu bashaka nawe kumugerekaho icyaha kubera ukuntu yafashije abarokotse."
Hakorimana Alex, nyuma yo gukurikirana isomwa ry’urubanza ati “Nzirasanaho yari yaragambaniwe n’abishe abantu bashaka nawe kumugerekaho icyaha kubera ukuntu yafashije abarokotse.”
Musengamana Ildefonse Lambert, murumuna wa Gaserege Nzamwita nawe washinjwaga Nzamwinatanaho yavuze ko hatanzwe ubutabera nyabwo kuko hagaragajwe ukuri.
Musengamana Ildefonse Lambert, murumuna wa Gaserege Nzamwita nawe washinjwaga, yavuze ko hatanzwe ubutabera nyabwo kuko hagaragajwe ukuri.
Uyu mubyeyi witwa Mukamazimpaka Peteronile aganira n'abanyamakuru yendaga kurira kubera ibyishimo.
Mukamazimpaka Peteronile aganira n’abanyamakuru yendaga kurira kubera ibyishimo.

KAMANZI Venuste
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • wow!

  • Ni byiza ko ubutabera bwakoze akazi kabwo bukamugira umwere kuko abantu benshi bazi ko iyo umuntu akurikiranwaho icyaha cya jenoside adashobora kugirwa umwere gusa ni byiza kandi bigaragaje uko ubutabera bw’u Rwanda bukora n’ubwigenege bufite ni ikintu kiza cyane.

  • Ni Senateri, ntamu politicien cga umukozi wa leta urukiko rwatuma atsindwa n’icyaha, barabiviringa mpaka bashakshije buryo ki yarusimbuka.

    • @mweye, niba ibyo uvuga ali ukuri, kuki utekereza yuko bagombye no kumujyana imbere y’urukiko? Ikindi se, kuki urukiko rw’ibanze rwari rwemeje yuko ahamwe ibyaha?

      Afazari muvandimwe, mujye muvuga mwizigamye; ntimuhubuke ngo mukubite ibintu aho gusa mutabifitiye ibyemezo.

      Ahali koko ashobora kuba yarijanditse muli jenoside. Ariko ntakibihamya bikaba ali nayo mhamvu urukiko rwamugize umwere; ubucamanza bwananiwe kwerekana ubuhamya simusiga bushimangira ibyaha bamushinjaga. Kandi uko niko ubutabera bukwiye gukora.

  • ejo araburirwa irengero.abo yahemukiye se bamugize umwere?nihahandi he

    • @rukundo rudashoboka, abo uvuga ko yahemukiye se kuki batatanze ubuhamya bushimangira neza ibyo yashinjwaga? Ikindi kandi, abo uvuga ko yahemukiye (kandi ubutabera butabiboneye ibyimezo), baramutse bamugiriye inabi icyo gihe nibo noneho bakwisanga imbere y’ubutebera babiryozwa. Mu gihugu cyubahiriza amatageko, ntawakwemera yuko umuntu uwo aliwe wese yatangira kwikorera ubutabera. Icyo gihe twaba twirushye muli “law of the jungle” kandi nta agakiza kaba muli byo.

      • Kuri wowe “U,unyarwanda”. uti ntawakwemera yuko umuntu uwo aliwe wese yatangira kwikorera ubutabera. Icyo gihe twaba twirushye muli “law of the jungle” kandi nta agakiza kaba muli byo.

        Uravuga ibyo utazi, cga bitarakugeraho cga bitarakorerwa uwawe. N’inshuro zingahe se abantu bahagarikwa na bamwe mubashinzwe umutekano bakamushinja ibitaribyo cga bamukekera ubusa, uzi gushinja umuntu ikintu utamufashe akiba, ukajyaho ugahondagura, ngo ntaho bazakurega, iryo kubitwa ryakuviramo gupfa bakabihindura ngo wishwe n’ibiyombyabwenge? Kdi atarakubitwa ibyo biyobyabwenge bitaramwishe cga ukagira ngo bazi ko yabinywaga cga babisangiraga. Icecekere, twivugire ku ba Senateri ibindi bireke, Umunyarwada yise umwana we ngo “RENZAHO”

  • Ubutabera bukoze neza kumva ukuri bukarenganura uyu mugabo. Ikibazo nuko abamugeretseho urushyo baba barafungishije abandi muri ubwo buryo ubu baborera mumunyururu bakaba batazabona iyi chance ya nyakubahwa. Biranashimishije ko abacitse kw’icumu biwabo aribo baje kumutangira ubuhamya, bigaragaza umuco mwiza w’abarera kuko iyo baba abaganza ahubwo bari kunumiramo cg bakifatanya nabakubeshyera kandi mumayeri. Nukuri Leta nishyireho ingamba zo kurenganura imfungwa zarenganye, nibura ibahe uburyo bwo kubigaragaza.

  • Imana yonyine niyo mucamanza w’ukuri!
    Ibihe byiza k’uwagizwe umwere niba koko n’umutimanama we yumva ntacyo umushinja.

Comments are closed.

en_USEnglish